Digiqole ad

Umwe mu bana babyinnye “Sitya Loss” ya Eddy Kenzo yapfuye

 Umwe mu bana babyinnye “Sitya Loss” ya Eddy Kenzo yapfuye

Abana bamenyekanye cyane kubera indirimbo ‘Sitya Loss’

Itsinda ry’abana bamenyekanye cyane ku kazina ka Ghetto Kids babyinira umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sitya loss’,  Alex Ssempijja, umwe muri bo yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa mbere mu mpanuka y’igare ahetse mugenzi we babyinana Patricia Nabakooza we ubu ari mu bitaro.

Abana bamenyekanye cyane kubera indirimbo 'Sitya Loss'
Abana bamenyekanye cyane kubera indirimbo ‘Sitya Loss’

Uwitabye Imana ni uwitwa Alex Ssempijja w’imyaka 13, wari urangije amashuri abanza.

Eddy Kenzi yatangaje ko Alex yakomeretse ku ijosi yihutanwa mu bitaro bya Nsambya, nyuma ajyanwa ku bya Mulago muri Kampala ariko yitaba Imana ari koherezwa ahitwa Rubaga ngo yitabweho birenzeho.

Patricia we yasigaye mu bitaro bya Mulago aho ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma Eddy Kenzo amujyana muri Clinic yigenga.
Uyu muhungu ngo yashyize Patricia ku igare maze aranyonga, ariko igare ricika feri aba bana bitura hasi bikomeye biza kuviramo urupfu uyu muhungu.

Ghetto Kids bamenyekanye cyane kubera indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo, ndetse batumiwe muri USA n’umunyamakuru ukora ibiganiro bikunzwe cyane muri Amerika Ellen Lee DeGeneres.

Indirimbo baceza ya Sitya Loss kuri YouTube yarakunzwe bitangaje kuko yarebwe inshuro muliyoni zirenga 15 Ubu.

Itsinda ry’aba bana rigizwe na Bashir Lubega, Isaac Tumusiime, Fred Tumwusigye, Alex Ssempijja na Patricia Nabakooza.

Alex, yari yaravuye mu ishuri afite imyaka irindwi kubera kubura amafaranga y’ishuri kuko avuka ku muryango ukennye cyane.

Amaze kugaragaza impano yo kubyina ‘manager’ w’aba bana yamusubije mu ishuri, ubu inzozi ze ngo zari ukuzaba Perezida.

Alex hano yacezaga Sitya Loss yazinze ikanzu ngo ntimubangamire
Alex hano yacezaga Sitya Loss yazinze ikanzu ngo ntimubangamire
Alex yari afite inzozi zo kuzaba Perezida

Alex yari afite inzozi zo kuzaba Perezida

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • RIP bro Alex, very saaaad!

  • very sad news! RIP.

  • so sad kuko niwe wabyinaga cyane

  • Biteyagahinda nakundaga akabyino kaba bana.

  • yooo imana imwakire arikoo abasigaye ntibazatwicishe irungu

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish