Digiqole ad

Amakipe 4 yo mu Rwanda muri ½ cya Xmass Cup

 Amakipe 4 yo mu Rwanda muri ½ cya Xmass Cup

Sefu ari mu bakinnyi bitwaye neza

Rayon Sports yageze muri ½ cy’irushanwa rya Christmas Cup yateguye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ibitego byombi byatsinzwe na Manishimwe Djabel, icya mbere ku munota wa 6 n’icya kabiri ku munota wa 26.

Sefu ari mu bakinnyi bitwaye neza
Sefu ari mu bakinnyi bitwaye neza

Igice cya mbere cyaranzwe no kwigaragaza kw’abasore ba Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel na Niyonzima bita Olivier Sefu.

Kiyovu Sports yo yagowe no kuba itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Alexis Ngirimana (kapiteni), Lomami Andre na Muhindo Jean Pierre.

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert Jacky avuga ko uko umunsi utashye agenda yishimira kuba abasore be bagenda bumva neza ‘system’ (imikinire) ye.

Jacky yagize ati: “Iri rushanwa narindikeneye cyane. Barimo kugenda bumva ibyo mbashakaho. Tugomba gukina amapasse mato, tugasatira uwo duhanganye, tukamushyiraho igitutu, bizajya bituma atakaza imipira myinshi. Iyi niyo gahunda twakoresheje kuri uyu mukino, waaa…. Ni Kiyovu harya?”

Seninga Innocent watozaga umukino we wa mbere nyuma yo kuva mu mahugurwa mu Busuwisi, we avuga ko gutakaza umukino byatewe no kubura abakinnyi agenderaho.

Ati: “Gukina na Rayon Sports isatira gutya, udafite myugariro wawe Ngirimana Alexis (kapiteni wa Kiyovu) ntabwo byari koroha. Rayon yadufatiranye mu minota ya mbere, ibyaza umusaruro amakosa yacu mu bwugarizi, itsinda ibitego bibiri. Gusa twishimiye ko birangiye dukomeje, kuko aya makosa azakosoka mu mukino wa ½.”

Undi mukino wo muri iri tsinda wabereye ku kibuga cyo ku Mumena, warangiye Gicumbi FC itesheje Villa Sports Club yo muri Uganda amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa kuko banganyije ibitego 2-2.

Rayon Sports yarangije iyoboye itsinda n’amanota 7, ikurikirwa na Kiyovu Sports n’amanota 4, mu gihe Villa yagize 3 na Gicumbi inota 1 zombi zirasezererwa.

 

Imikino ya ½ ya Xmass Cup: Kuwa gatatu tariki 2 Ugushyingo 2015 nibwo izaba.

Rayon Sport vs Mukura VS

AS Kigali vs Kiyovu Sports

Umukino woroheye Rayon Sports mu gice cya mbere
Umukino woroheye Rayon Sports mu gice cya mbere
Bamaze gutsinda igitego bacyishimira
Bamaze gutsinda igitego bacyishimira
Djabel yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza mu mukino
Djabel yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mwana azatwibagiza cedrick mumuhe umwanya gusa, nabonye touch ye kumupira mbona ari uwambere mu Rwanda ntaho ahuriye n’abandi bari mu myaka imwe. Bamuhe ibiryo byinshi na tease.

Comments are closed.

en_USEnglish