Abanyarwanda bakora ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori benshi bagira ikibazo cy’isoko rihoraro, ubuhanga bwabo ntibubatunge bose uko bikwiye. Inzovu Africa Village ni ikigo kimaze amezi atandatu gitegura ubucuruzi bugamije gufasha aba bakora iyi mirimo ivamo ibihangano by’ubuhanga. Iki kigo cyafunguye imiryango kuri uyu wa gatandatu. Kizajya cyakira ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori bishakirwe isoko rihoraho bitawe cyane ku mibereho […]Irambuye
Mu birori bikomeye kuri stade ya Nyagisenyi mu mujyi wa Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu hasorejwe icyumweru cy’imikino, urubyiruko rwahize abandi mu mirenge rwigaragaje mu mikino itandukanye. Basiganwe ku magare, bakina football, volleyball no gusiganwa ku maguru. Mu gusiganwa n’igare, abasiganwa 20 bakoreshaga amagare asanzwe aciriritse bahagurutse mu murenge wa Kitabi ku ishyamba rya […]Irambuye
Ibiro ntaramakuru by’abongereza bivuga ko aribwo bwa mbere hagaragaye uburinzi budasanzwe kuri Papa mu ngendo akora, kuri iki cyumweru ubwo yari asesekaye i Bangui muri Centre Africa yari arinzwe bikomeye cyane. Mu bari bamucungiye umutekano bya hafi harimo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu. Mu butumwa yatanze […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru abaturage ba Burkina Faso bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishinga amategeko agamije kurangiza inzibacyuho yatangiye kuva Blaise Compaoré yeguzwa n’abaturage batifuzaga ko ahindura itegeko nshinga. Blaise Compaoré ubu ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire. Guhera ku wa Gatandatu, abaturage bari bagiterefona abandi bakoresha mudasobwa kugira ngo bamenye neza uko ibintu […]Irambuye
*Akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu irigiswa ry’amafaranga miliyoni 58 yibwe akarere ka Nyanza, *Kuva Urugereko rw’Urukiko rukuru rukorera i Nyanza rwategeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, ntiyongeye kugaragara mu kazi, *Njyanama y’akarere yameye ubusabe bwe bwo kwegura by’agateganyo. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John Herbert yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Rucweri […]Irambuye
Mu gihe hizihizwa isabukuru y’amashyamba ku nshuro ya 40 n’igihembwe cyo gutera amashyamba, mu Rwanda haraterwa miliyoni 30 zisaga z’ibiti by’amashyamba n’ibivangwa n’imyaka. Umunsi wahariwe kuzirikana ku kamaro k’igiti ku Isi uhuzwa no gutangira igihembwe cyo gutera amashyamba mu Rwanda, icyo gihe imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zose bagahuriza hamwe imbaraga muri icyo gikorwa hanakorwa ubukangurambaga bwo […]Irambuye
Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yaburiye mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin kudakina n’umuriro, agendeye kubirimo gukurikira n’indege y’intambara y’Uburusiya Turukiya yahanuye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Mu magambo yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Erdogan yaburiye perezida Putin w’Uburusiya kudakina n’umuriro, kubijyanye n’ibyabaye. Gusa yavuze ko igihugu cye kitagamije kwangiza umubano w’igihugu cye n’igihugu cy’Uburusiya. […]Irambuye
Nyuma y’igihe kirekire abakozi n’abarimu bakoreye Koperative KODUSI mu ishuri ryayo ry’imyuga basaba kwishyurwa amafaranga bakoreye, ubuyobozi bw’iyo Koperative bwavuze ko umuterankunga bwazaniwe n’Umurenge yatumye bwambura abo barimu babakoreye mu gihe kigera ku mwaka; Gusa, Akarere ka Gakenke ko kavuga ko ibyo bidakwiye kugirwa urwitwazo kuko ngo na mbere yari isanzwe ifite ishuri. Abanyeshuri basaga […]Irambuye
Hashize icyumweru inzobere mu kuvura umutima zavuye mu Bubiligi zibaga abafite uburwayi bw’umutima ku bitaro by’umwami Faycal ku bufatanye na MINISANTE zabaze abana 30 mu cyumweru kimwe. Lucienne Nyirabwiza wo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe umwana we ngo ubu aba yarapfuye iyo hataba Leta yamwohereje mu Bubiligi akabagwa umutima akaba yarakize. Iki […]Irambuye
Umushumba wa kiliziya gatolika kw’isi Papa Francis mu rugendo rwe akomeje gukorera ku mugabane w’Afurika, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yageze mu gihugu cya Uganda. Aho agiye gukomereza urugendo rwe mu gihe cy’iminsi ibiri. Yakirwa na Perezida Museveni mu biro bye yahavugiye ko umugabane w’Afurika isi iwubona nk’umugabane w’icyizere. Mu gihugu cya Uganda […]Irambuye