Digiqole ad

INZOVU African Village: Ikizere gishya ku mibereho y’abanyabugeni n’ubukorikori

 INZOVU African Village: Ikizere gishya ku mibereho y’abanyabugeni n’ubukorikori

Ubwo hafungurwaga iki kigo cyo guteza imbere abanyabugeni, uyu musore yagaragaje impano yo gushushanya aho wamwegeraga agahita agushushanya ku rupapuro ugasanga ni wowe neza neza

Abanyarwanda bakora ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori benshi bagira ikibazo cy’isoko rihoraro, ubuhanga bwabo ntibubatunge bose uko bikwiye. Inzovu Africa Village ni ikigo kimaze amezi atandatu gitegura ubucuruzi bugamije gufasha aba bakora iyi mirimo ivamo ibihangano by’ubuhanga. Iki kigo cyafunguye imiryango kuri uyu wa gatandatu.

Ubwo hafungurwaga iki kigo cyo guteza imbere abanyabugeni, uyu musore yagaragaje impano yo gushushanya aho wamwegeraga agahita agushushanya ku rupapuro ugasanga ni wowe neza neza
Ubwo hafungurwaga iki kigo cyo guteza imbere abanyabugeni, uyu musore yagaragaje impano yo gushushanya aho wamwegeraga agahita agushushanya ku rupapuro ugasanga ni wowe neza neza

Kizajya cyakira ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori bishakirwe isoko rihoraho bitawe cyane ku mibereho y’umuhanzi. Muri iki kigo harimo kandi na Coffee Shop urukererezabagenzi ku baguzi bari kwitegereza ubwiza bw’ibihangano nyafrika na nyarwanda bikozwe n’amaboko n’ubwenge bw’abahanzi ba nyabo.

John Gasangwa uri mu batangije iki kigo ati “Icyo tugamije ahanini si ubucuruzi ahubwo ni uguteza imbere umuhanzi kugira ngo ibikorwa bye bimubesheho. Tuzajya dushakira isoko ibihangano byabo babigurirwe ku giciro cyiza ntibahendwe nk’uko byabagendekeraga.”

Umu muhango wo gufungura iki kigo giherereye ku Kicukiro ku muhanda w’amabuye uva kuri Roind Point ya Sonatubes uzamuka ugana ku Kisiment i Remera, bavuga ko impano z’abanyabugeni mu Rwanda zihari nyinshi, ariko bari bakeneye ikigo nk’iki cyo kwita no ku guteza imbere imibereho yabo kuko ngo abenshi bagurirwa ibikorwa byabo bahenzwe cyane kandi biba ari ibintu byuje ubwenge, ubuhanga n’ubwiza.

John Gasangwa ati “Tumaze amezi atandatu dutegura iki gikorwa. Ubu twatangiye gukorana n’amakoperative y’abagore n’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubukorikori, ubugeni, gufuma, kuboha…..

Icyo tubasaba ni ukuzana ibihangano byabo bikozwe neza tukabashakira isoko.”

Gasangwa avuga ko amafaranga angana na 10% azajya ava muri ubu bucuruzi bateguye ko azajya ashyirwa mu bindi bikorwa birimo cyane cyane gufasha abatishoboye baha amazi n’amashanyarazi abo atarageraho hirya no hino n’ibindi.

Abanyamideli nyafrika nabo aha bahahawe ikaze
Abanyamideli nyafrika nabo aha bahahawe ikaze
Abanyabugeni bakora ibihangano nk'ibi ntibibatunge INZOVU African Village ni ikindi kizere kuri bo
Abanyabugeni bakora ibihangano nk’ibi ntibibatunge INZOVU African Village ni ikindi kizere kuri bo
Umunyamideri wari mu muhango wo gufungura kumugaragaro iki kigo
Umunyamideri wari mu muhango wo gufungura kumugaragaro iki kigo
Bafungura iki kigo bamwe mu bahanga mu bugeni berekanya icyo bashoboye
Bafungura iki kigo bamwe mu bahanga mu bugeni berekanya icyo bashoboye
Muri INZOVU African Village banakira ababagana baguye isari
Muri INZOVU African Village banakira ababagana baguye isari

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nkongeraho ko iherereye neza neza munsi ya Umuseke.rw

Comments are closed.

en_USEnglish