I Nyamagabe yari week end y’ibirori by’imikino yahuje urubyiruko rw’Akarere
Mu birori bikomeye kuri stade ya Nyagisenyi mu mujyi wa Nyamagabe kuri uyu wa gatandatu hasorejwe icyumweru cy’imikino, urubyiruko rwahize abandi mu mirenge rwigaragaje mu mikino itandukanye. Basiganwe ku magare, bakina football, volleyball no gusiganwa ku maguru.
Mu gusiganwa n’igare, abasiganwa 20 bakoreshaga amagare asanzwe aciriritse bahagurutse mu murenge wa Kitabi ku ishyamba rya Nyungwe, berekeza kuri Stade ya Nyagisenyi, ku ntera ya 45km. Niyonsaba Emmanuel wo murenge wa Uwinkingi yahageze ari uwa mbere akoresheje iminota 55 n’amasegonda 55. Uyu yahembwe ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda, akurikirwa na Nyandwi Jean Damascene wakoresheje iminota 56, we wahembwe ibihumbi 30.
Mu mupira w’amaguru ikipe y’Umurenge w’Uwinkingi yatwaye igikombe mu bahungu n’abakobwa mu gihe umurenge wa Tare watwaye igikombe cya Volleyball na ho icya Basketball gisigara mu mujyi gitwawe n’umurenge wa Gasaka.
Philbert Mugisha umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko impano z’urubyiruko muri aka karere zihari kandi ko bigiye kwitabwaho mu mikino itandukanye.
Ati “tugiye kureba uko twateza imbere impano zitandukanye twabonye muri iyi mikino dore ko twari twazanye inzobere zo kuzikurikirana.
Ubu twashyizeho ikipe y’Amagaju Athletics Club mu gihe mu minsi ya vuba turi bube dutangije ikipe Amagaju y’Amagare.”
Jean Philbert Nsengimana Ministiri ufite urubyiruko mu nshingano ze, akaba n’ushinzwe iterambere rya Nyamagabe yavzue ko yitabiriye ibi birori mu rwego rwo kwibutsa urubyiruko ko imikino ishobora kubabera akazi kabyara amafaranga.
Nsengimana ati “tuzakomeza guteza imbere imikino duhereye mu bakiri bato, kandi usibye umukino w’umupira w’amaguru basanzwe bafite mo ikipe y’Amagaju, turaza kwita no kuyindi mikino. Intego yanzanye ni ukwibutsa urubyiruko ko ibyo bakora byose, bakwiye kwibuka ko ari business.”
UM– USEKE.RW