Month: <span>November 2015</span>

Abanyamaguru bagira uruhare mu guteza zimwe mu mpanuka

Mu masaha y’igicamunsi, ku isaha ya saa saba kuri uyu wa mbere ubwo moto RD 780F yari itwawe na Bimenyayondi Fredreck yagongaga umusore wo mu kigero cy’imyaka hagati ya 22 na 26, i Remera, abaturage bari aho babwiye Umuseke ko hari impanuka ziba ku makosa y’abanyamaguru bikitirirwa abamotari. Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu musore wavaga […]Irambuye

Na Tigo Bonane 2016, tsindira Miliyoni 1 buri munsi na

*Promosiyo izamara amezi abiri; izasiga abanyamahirwe bakoresha Tigo bagabanyijwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 90; *Kwinjira mu banyamahirwe ni ukohereza SMS cyangwa ugahamagara kuri 155; *Kohereza SMS cyangwa guhamagara ucibwa Frw 100 gusa ugahabwa iminota ibiri yo guhamagara na SMS eshatu; *Mu bihembo harimo na telefini zigezweho ‘smart phones’ 450 n’amahirwe yo guhamagara ku buntu ku […]Irambuye

Muri RRA abakozi hagati ya 15 na 20 barirukanwa buri

Kuva kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama isuzuma ubunyangamugayo mu bigo bishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu bihugu byo mukarere k’Africa y’iburasirazuba. Mu Rwanda umukozi wese w’iki kigo ugaragaweho  gushaka gufasha umuntu mu buryo butemewe ahita yirukanwa ndetse ngo agakuriranwa nk’uko bitangazwa na Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda Richard Tusabe. Kubera iyi […]Irambuye

Umutoza w’Amavubi yatangaje 23 bo kwitegura Libya

Kuri iki gicamunsi Johnny McKinstry umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’u Rwanda yatangaje abakinnyi 23 bo kwitegura umukino n’ikipe ya Libya uzaba muri uku kwezi mu majonjora y’ibanze yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi cya 2018. Amazina yahamagawe ni asanzwe, gusa kimwe mu byibajijwe ni uguhamagarwa kw’abanyezamu babiri b’ikipe imwe, bivuze ko umwe wahamagawe mu ikipe y’igihugu […]Irambuye

Miss azaba ari kumwe na SEBAMED muri Tour du Rwanda

Nyuma y’uko Miss Rwanda avuye mu Budage ku gihembo yari yahawe na SEBAMED cyo kujya gusura uruganda rwa SEBAMED mu Budage, ubu Miss Rwanda azaba ari kumwe na SEBAMED muri Tour du Rwanda. Irushanwa ry’isiganwa ry’amagare, SEBAMED yateye inkunga  rizatangira kuri 15-22 Ugushyingo 2015. Miss Rwanda 2015 azaba ari kuri stand ya SEBAMED kuri 15 […]Irambuye

Kuki abahabwa inka muri “Girinka” batazororera hamwe?

*Girinka yavuzweho ko hari Inka zahawe abatazishoboye, *Ruswa muri Komite zishinzwe gutanga izi nka, *Umutekano wa zimwe muri zo hari aho byagaragaye ko ugerwa ku mashyi, *Kororera hamwe byakemura byinshi muri ibi bibazo byagaragaye muri iyi gahunda. Gahunda ya Girinka ni imwe mu za Leta zatanze umusaruro mu imyaka ine y’imbaturabukungu EDPRS I, ndetse iyi […]Irambuye

Cote d’Ivoire na Cameroun ziyongereye ku zindi zizakina CHAN 2015

Amakipe 16 azitabira imikino y’Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016”  izabera mu Rwanda. 14 nizo zari zimaze kumenyekana muri iyi week end hiyongereyeho amakipe ya Cote d’Ivoire na Cameroun. Amakipe abiri yari asigaye yagombaga kuva hagati ya Ghana na Cote d’Ivoire  na Congo Brazza na Cameroun. Nyuma y’imikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, […]Irambuye

Nta mutekano nta cyakorwa, INTERPOL igerageza kubaka isi itekanye –

Kuri uyu wa mbere, ubwo yatangizaga inama rusange ya 84 y’ihuriro rya police mpuzamanga (Interpol) iri kubera i Kigali kuva muri uyu wa mbere tariki 02-05 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame yavuze ko Isi yugarijwe n’ibyaha byambukiranya imipaka bijyana n’iterambere ryihuta ririho, avuga ko ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu muri Interpol mu kurwanya ibi byaha ari umuhate […]Irambuye

‘Uranyura’, indirimbo J.Sentore yakoreye Nyina

Rwamwiza Jules Bonheur umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo ku izina rya Jules Sentore, yashyize hanze indirimbo yise ‘Uranyura’ avuga ko yakoreye Nyina umubyara. Ngo ni kimwe mu bimenyetso yashatse kwerekamo Nyina ko yishimira ibyo amukorera ndetse n’ibyo yamukoreye akiri mu nda. Ahanini iyi ndirimbo ivuga ku mateka y’uyu muhanzi afitanye na Nyina y’ubuzima bwabo. […]Irambuye

Abitabiriye igitaramo cya Two 4Real banenze imitegurire

Ku wa gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2015 nibwo itsinda rya Two 4real ryateguye igitaramo kibanziriza album yaryo ya mbere muri Keizen Club ryise ‘Nyumva’, abantu bitabiriye icyo gitaramo nta n’umwe watashye yishimiye imitegurire y’icyo gitaramo. Ahanini ngo byaba byaratewe no gutangira icyo gitaramo bitinze, noneho no kuba abahanzi bose bari bateganyijwe ko bari buririmbe […]Irambuye

en_USEnglish