Digiqole ad

‘Uranyura’, indirimbo J.Sentore yakoreye Nyina

 ‘Uranyura’, indirimbo J.Sentore yakoreye Nyina

Jules Sentore ni umuhanzi ukora injyana gakondo avanga n’izigezweho

Rwamwiza Jules Bonheur umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo ku izina rya Jules Sentore, yashyize hanze indirimbo yise ‘Uranyura’ avuga ko yakoreye Nyina umubyara.

Jules Sentore ni umuhanzi ukora injyana gakondo avanga n'izigezweho
Jules Sentore ni umuhanzi ukora injyana gakondo avanga n’izigezweho

Ngo ni kimwe mu bimenyetso yashatse kwerekamo Nyina ko yishimira ibyo amukorera ndetse n’ibyo yamukoreye akiri mu nda.

Ahanini iyi ndirimbo ivuga ku mateka y’uyu muhanzi afitanye na Nyina y’ubuzima bwabo. Kuko bose bagombaga kuba batakiriho bitewe n’impanuka.

Amwe muri ayo mateka, avuga ko Jules Sentore atazi Se umubyara bitewe nuko yapfuye ataravuka azize impanuka yagombaga kuba yarabahitanye bombi ariko Se agahitamo kwitangira umugore we.

Se wa Jules na Nyina bari bamaranye igihe gito bashakanye, nuko rimwe baza gufata umwanya ngo bajye mu muhanda babe bagenda n’amaguru.

Mu gihe barimo kugenda n’amaguru hafi y’aho bari batuye, nibwo haje imodoka yagombaga kubahitana bose ariko umugabo kubera ko yayibonye mbere yahisemo gusunika umugore hirya aba ariwe ihitana.

Ibi rero byatumye Nyina amara igihe kingana n’amezi atanu ari mu bitaro yarataye ubwenge ‘Koma’ aho benshi babaga bategereje isaha yo kuba yashiramo umwuka.

Aho Jules amenyeye ubwenge ntabwo Nyina ariwe wamubwiye iyo nkuru. Ahubwo Nyina wabo niwe wagize uruhare mu kumubwira ayo mateka yaranze ubuzima bwe.

Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore yavuze ko ayo mateka ari kimwe mu bintu bimwereka ko icyo Imana ishaka kiba. Icyo idashaka kidashobora kuba.

Kuri ubu Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bakora muzika. Dore ko amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimwe mu marushanwa yitabwirwa n’abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu gihugu inshuro ebyiri.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Z1o5GNLjT1Y” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yampayinka Segitongana!! Uranyura yakoreye mama we?!! Amunyura mu buhe buryo?!! Ubundi nari nzi ko bene aya magambo akoreshwa hagati y’Umugabo n’umugore cg Inkumi n’umusore naho ku mubyeyi nta kwiye rwose ndetse nta n’ubwo arimo ikinyabupfura gikwiye umubyeyi. Niba yashakaga kuvuga urukundo akunda mama we yarakwiye gukoresha izindi mvugo nka mama wambyaye nakwitura iki? Uri mwiza mama ntawe musa , Akabura ntikaboneke gusa aya yamaze gukoreshwa n’abandi bahanzi, nawe yahera nk’aho agahimba aye ariko oya uranyura!? Erega wa mwana we umubyeyi ntabeshwa umubyeyi n’uko wowe ubibona aba umubyeyi k’ubwo urukundo karemano Imana yamwihereye kandi ubivuze utabivuze ntibimubuza kuba we kandi ntawamusimbura. Kosora iyo mvugo rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish