Digiqole ad

Cote d’Ivoire na Cameroun ziyongereye ku zindi zizakina CHAN 2015

 Cote d’Ivoire na Cameroun ziyongereye ku zindi zizakina CHAN 2015

Ikipe ya Cote d’Ivoire yabashije gusezerera Ghana

Amakipe 16 azitabira imikino y’Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016”  izabera mu Rwanda. 14 nizo zari zimaze kumenyekana muri iyi week end hiyongereyeho amakipe ya Cote d’Ivoire na Cameroun.

Ikipe ya Cote d'Ivoire yabashije gusezerera Ghana
Ikipe ya Cote d’Ivoire yabashije gusezerera Ghana

Amakipe abiri yari asigaye yagombaga kuva hagati ya Ghana na Cote d’Ivoire  na Congo Brazza na Cameroun. Nyuma y’imikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Cote d’Ivoire na Cameroun ni zo zabashije gukomeza zibona itike ya CHAN 2016.

Amakipe yose azitabira CHAN 2016 ni u Rwanda, Uganda, Ethiopia, Maroc,Tunisia, Mali, Guinea, Niger, Cote d’Ivoire, Nigeria, Cameroon, Gabon, RDC, Zambia, Angola na Zimbabwe.

Vincent de Nzamwita de Gaule uyobora akanama gategura iri rushanwa yabwiye Umuseke ko aherutse mu Misiri mu nama yo kugaragaza aho imyiteguro igeze.

Nzamwita ati “Inama navuyemo yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHAN 2016 igeze. Neretse akanama gashinzwe gutegura CHAN aho tugeze twubaka ndetse tunavugurura ibibuga n’ibindi byose bizifashishwa n’abazaba bitabiriye irushanwa.”

Nzamwita avuga ko abo yerekaga bishimiye cyane ibyakozwe kugeza ubu kandi ko hari ikizere  ko n’ibisigaye byaba byabonetse ku gihe cyagenwe.

Ikipe y’Igihugu ya Libya ifite iki gikombe giheruka cyari cyabereye muri Afurika y’Epfo ntabwo izaza mu Rwanda kuko yabuze itike  nyuma yo kutitwara neza mu matsinda. Amakipe ya Tunisia na Maroc ni zo zizahagararira Afurika y’Amajyaruguru.

Umuhango wo gutombora uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda uzaba  tariki ya 15 Ugushingo 2015 i Kigali.  Irushanwa nyir’izina rizaba  hagati y’amatariki 14 Mutarama na 7 Gashyantare 2016 ku bibuga by’i Kigali, Rubavu na Huye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish