Digiqole ad

Umutoza w’Amavubi yatangaje 23 bo kwitegura Libya

 Umutoza w’Amavubi yatangaje 23 bo kwitegura Libya

Johnny McKinistry kuri iki gicamunsi ubwo yatangazaga abagize ikipe y’igihugu

Kuri iki gicamunsi Johnny McKinstry umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’u Rwanda yatangaje abakinnyi 23 bo kwitegura umukino n’ikipe ya Libya uzaba muri uku kwezi mu majonjora y’ibanze yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi cya 2018. Amazina yahamagawe ni asanzwe, gusa kimwe mu byibajijwe ni uguhamagarwa kw’abanyezamu babiri b’ikipe imwe, bivuze ko umwe wahamagawe mu ikipe y’igihugu ari umusimbura mu ikipe ye.

Johnny McKinistry kuri iki gicamunsi ubwo yatangazaga abagize ikipe y'igihugu
Johnny McKinistry kuri iki gicamunsi ubwo yatangazaga abagize ikipe y’igihugu

Uyu mutoza yasobanuye ko yahamagaye Jean Claude Ndoli kubera ubunararibonye bwe.

Ati: “Jean Claude ni umunyezamu umenyereye, kuba hari abamurusha imikino myinshi ntabwo bihagije, ni umugabo udufasha mu bintu bitandukanye. Ubunararibonye bwe buzamura ikizere cya bagenzi be. Ikindi kandi, ajya anakina no mu mpera z’iki cyumweru niwe wafashe umukino bakinnye na Sun rise.”

Abanyamakuru bifuje kumenya  impamvu atahamagaye bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda nka kapiteni wa Kiyovu Ngirimana Alexis, Manzi Thierry wa Rayon sports, Eric Nsabimana wa AS Kigali n’abandi…Asubiza ko adashobora guhindura abakinnyi bose kuko ikipe y’igihugu nayo ikenera kumenyerana.

Ati: « muri ruhago, ntabwo ikipe nziza ihinduka cyane, dufite abakinnyi beza n’ubundi. Turashaka kubakira kuri aba, kandi nabo ni beza murabizi, mureke twite ku bahamagawe. Abo bandi, nabo bakomeze bakore neza, tuzabahamagara ubutaha nta kabuza. »

McKinistry ati "Turashaka kubakira ku ikipe nziza dufite"
McKinistry ati “Turashaka kubakira kuri aba kandi nabo ni beza murabizi”

Abakinnyi bahamagawe :

Abanyezamu;
Eric Nayishimiye (Rayon Sports)
Olivier Kwizera  (APR FC)
Jean Claude Ndoli  (APR FC)

Ba myugariro
Michel Rusheshangoga  (APR FC)
Fitina Omborenga  (Kiyou Sports)
Abouba Sibomana   (Gor Mahia,Kenya)
Celestin Ndayishimiye  (Mukura VS)
Emery Bayisenge   (APR FC)
Faustin Usengimana ( APR FC)
Abdul Rwatubyaye   (APR FC)
Salomon Nirisarike  (Saint Trond,Belgique)

Salomon Nirisarike mu ikipe ya Saint Trond yatsinze Standard de Liege kimwe ku busa
Salomon Nirisarike (wa kabiri iburyo) mu ikipe ya Saint Trond yatsinze Standard de Liege kimwe ku busa muri week end

Abo hagati;
Jean Baptiste Mugiraneza  (Azam FC, Tanzania)
Yannick Mukunzi  (APR FC)
Djihad Bizimana  (APR FC)
Haruna Niyozima  (Younga Africans,Tanzania)
Kevin Muhire  (Rayon Sports)
Hegman Ngomirakiza  (Police FC)
Dominique Nshuti Savio  (Rayon Sports)

Ba rutahizamu
Jacques Tuyisenge (Police FC)
Quintin Rushenguziminega (Lausanne SC,Suisse)
Isaie Songa  (Police FC)
Ernest Sugira  (AS Kigali)

Tariki ya 13 Ugushyingo 2015 nibwo Amavubi azakina na The Mediterranean Knights ya Libya mu mukino ubanza mu ijonjora ry’ibanze yo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Uburusiya.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish