Digiqole ad

Kuki abahabwa inka muri “Girinka” batazororera hamwe?

 Kuki abahabwa inka muri “Girinka” batazororera hamwe?

Mu mudugudu w’Ibyiringiro mu karere ka Gasabo kororera hamwe byatanze umusaruro ushimishije

*Girinka yavuzweho ko hari Inka zahawe abatazishoboye,

*Ruswa muri Komite zishinzwe gutanga izi nka,

*Umutekano wa zimwe muri zo hari aho byagaragaye ko ugerwa ku mashyi,

*Kororera hamwe byakemura byinshi muri ibi bibazo byagaragaye muri iyi gahunda.

Gahunda ya Girinka ni imwe mu za Leta zatanze umusaruro mu imyaka ine y’imbaturabukungu EDPRS I, ndetse iyi gahunda iracyakomeza gukorwa no mu mbaturabukungu ya kabiri (IDPRS II), ariko yanananzweho byinshi birimo imitangire y’inka ku batazishoboye n’umutekano wazo.

Mu mudugudu w'Ibyiringiro mu karere ka Gasabo kororera hamwe byatanze umusaruro ushimishije
Mu mudugudu w’Ibyiringiro mu karere ka Gasabo kororera hamwe byatanze umusaruro ushimishije

Bwa mbere kororera inka mu kiraro kimwe nabibonye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Juru, sinumvaga uko bizadenda, ariko igisubizo nakibonye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, aho iyi gahunda imaze imyaka ibiri.

Inka zishishe, zambaye amaherena ku buryo buri wese amenya iye, ishyaka ryo kugaburira ayo matungo kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.

Inka ya Girinka igamije gukura umuturage wese wayihawe mu bukene bukene bukabije akinjira mu kindi cyiciro ndetse akazavamo umukire ushoshobora kwihaza muri byose. Gusa, ntibyashoboka ko inka itarya, itavuzwa neza, itaba ahantu heza yatanga umusaruro yitezweho.

Kororera inka mu kiraro n’ubwo ari ikintu kitatekerejweho mbere na nyuma yo gushyira mu ngiro gahunda ya Girinka, cyashoboraga gukemura zimwe mu nzitizi iyi gahunda yahuye na zo igitangira n’uyu munsi zikaza zigikomeje.

 

Umutekano w’inka

Inza zatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, zimwe byavuzwe ko zirigishijwe n’abashinzwe ku zitanga bafatanyije n’abayobozi b’ibanze. Izindi nka kubera kutaba mu biraro byiza, izindi zikarara hanze, uretse ko hari n’aho abaturage bazirazaga mu nzu, gukurikirana amakuru umunsi ku wundi ku nka zitatanye biragoye.

Umutekano w’izi nka kandi mu byo ku zirinda abajura bias n’ibiruhanyije kuko irondo ntiryarara kuri buri rugo rw’umuturage, ariko mu gihe inka zose zaba ziri mu kiraro kimwe biroroshye kuhashyira abantu bakaharindira umutekano.

 

Ubuzima bwiza bw’inka n’abaturage

Kororera inka ahantu hamwe hitaruye ingo z’abaturage ni byiza ku mwuka w’ingo ziri muri ako gace, kuko amatungo aba ari ahantu hayo n’abantu bisanzuye iwabo.

Umuturage ahura n’itungo rye, agiye gukama cyangwa agiye kurigaburira no gukora isuku mu kiraro.

Ikindi gikomeye bitewe n’uko Leta ihora ikangurira abantu kwishyira hamwe, abaturage bororera mu kiraro kimwe, gukusanya umukamo w’amata y’inka zabo biroroshye kuruta kucya mu ngo uyashakisha cyangwa buri wese ayajyana ukwe.

Kuba inka zose kandi ziri ahantu hamwe, byakorohera abaturage kubona imiti, kuko bashobora kwishyira hamwe bakaba bahemba umuvuzi cyangwa bagatumiza imiti ikoreshwa mu bworozi.

 

Imibereho myiza

Mu gihe bigaragara ko mu Rwanda hakiri abana benshi bagwingira kubera indyo mbi, cyangwa idafite intungamubiri zihagije, abatuye umudugudu mu gihe baba bororera hamwe, bashobora gushyiraho gahunda yo gukamira amata abana bafite ubuzima butifashe neza mu mudugudu, buri wese akaba yakwigomwa ingano runaka y’amata binyuze mu bwumvikane.

Umuseke ubajije, Umunyamabanga wa Leta muri Miisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ushinzwe imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba icyo batekereza kuri iyi gahunda yo korore hamwe, yavuze ko muri Gahunda ya Girinka basigaye bareba utishoboye bakamuhitishamo kuba yahabwa inka cyangwa amatungo magufi.

Ati “Inka yaba iyo muri Girinka cyangwa iy’umuturage yiguriye yakagombye kuyigira afite aho ayororera, afite ikiraro, afite ubwatsi. Hano biroroshye korora mu gikumba nk’iki iyo aria bantu batuye hamwe, ziriya za Girinka zagiye zigira ibibazo, hari ubwa zagiye zitangwa utabanje kureba ibyo byose, niba baguhaye inka udafite ikiraro, udafite ubwatsi, wayorora gute? Niho ubu dufite ‘approach’ (ubundi buryo), umuturage dushaka gufasha, kuko iyi nka yagahawe umuturage utishoboye, niba udashoboye inka hari andi matungo washobora korora, umuturage agahabwa inka cyangwa ihene eshatu cyangwa enye, inka igafatwa n’umuntu ushoboye kuyorora, ni uko zagiye zipfa, cyangwa zikaba zidafite ikiraro kuko batabirebye bazitanga.”

Ikiraro cy'inka mu mudugudu w'Ibyirungiro Rusororo muri Gasabo
Ikiraro cy’inka mu mudugudu w’Ibyirungiro Rusororo muri Gasabo
Inka zimeze neza kubera kuryama heza no kwitabwaho
Inka zimeze neza kubera kuryama heza no kwitabwaho
Abaturage bishyize hamwe kubaka ikiraro rusange byashoboka, kugura ibiryo by'inka byakoroha no gucunga umutekano wazo biroroshye
Abaturage bishyize hamwe kubaka ikiraro rusange byashoboka, kugura ibiryo by’inka byakoroha no gucunga umutekano wazo biroroshye
Buri nka iba ifite iherena nta we uyoborwa iye
Buri nka iba ifite iherena nta we uyoborwa iye
Aha ni mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera ubwo abaturage bari batuye ahazubakwa ikibuga cy'indege bahabwaga inzu n'inka
Aha ni mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera ubwo abaturage bari batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege bahabwaga inzu n’inka
Uyu mugore ukuze  n'abakobwa be bari baje kugaburira inka yabo no kuyuhira
Uyu mugore ukuze n’abakobwa be bari baje kugaburira inka yabo no kuyuhira
Ikiraro kitaruye ingo z'abaturage
Ikiraro kitaruye ingo z’abaturage

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ntacyananiye abishyize hamwe gusa kugirango birambe bazirinde amakimbirane zahato nahato .

  • None bazaziroga?Mbese buri wese yagira icyo apfan’undi akamurogera!!!

Comments are closed.

en_USEnglish