Digiqole ad

Abitabiriye igitaramo cya Two 4Real banenze imitegurire

 Abitabiriye igitaramo cya Two 4Real banenze imitegurire

Dj Pius ubarizwa mu itsinda rya Two 4 real

Ku wa gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2015 nibwo itsinda rya Two 4real ryateguye igitaramo kibanziriza album yaryo ya mbere muri Keizen Club ryise ‘Nyumva’, abantu bitabiriye icyo gitaramo nta n’umwe watashye yishimiye imitegurire y’icyo gitaramo.

Dj Pius ubarizwa mu itsinda rya Two 4 real
Dj Pius ubarizwa mu itsinda rya Two 4 real

Ahanini ngo byaba byaratewe no gutangira icyo gitaramo bitinze, noneho no kuba abahanzi bose bari bateganyijwe ko bari buririmbe bataririmbye kubera ikibazo cy’ibyuma ‘Sonorisation’ byabatengushye.

Abahanzi barimo abanya-Zambia General Ozzy n’umuvandimwe we Roberto, abagande Ray Signature na Allan Toniks, ndetse Luis Munana ukomoka muri Namibia nibo bahanzi b’abanyamahanga bari baje.

Byari biteganyijwe ko bazafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo Jody Phibi, Knowless, Charly&Nina, Uncle Austin, TBB, Bruce Melody gususurutsa abagombaga kwitabira icyo gitaramo.

Kimwe mu byababaje abantu ni uburyo abateguye icyo gitaramo batigeze bita ku mwanya w’abaje gushyigikira itsinda rya Two 4 Real ngo babagezeho abahanzi baje kureba.

Ibi nanone byagarutsweho n’abantu benshi bavuga ko bitari bikwiye ko iyo album yagombaga kumurikirwa mu kabari. Ahubwo ko bajyaga gushaka ahantu hanini hasanzwe habera ibitaramo binini nk’ibyo.

Arthur Nkusi niwe wari umushyushyarugamba ‘MC’. Gusa kubera iyo mitegurire byaje gutuma agenda atarangije akazi yari ashinzwe kubera gukomeza gukorogwa n’ibyuma bitavugaga.

Mu bahanzi bitabiriye icyo gitaramo batashatse ko amazina yabo yashyirwa mu nkuru, bavuga ko igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi.

Ariko ko abari bashinzwe icyo gitaramo bashatse kwamamaza aho igitaramo cyabereye muri Keizen Club aho kwita ku kintu kizashimisha abazaza mu gitaramo.

Bamwe bakavuga ko bishobora kuzagorana ku itsinda rya Two 4 real kongera kubona amahirwe yo kubona abantu nk’abo bari babonye batashye barakaye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish