Digiqole ad

Na Tigo Bonane 2016, tsindira Miliyoni 1 buri munsi na miliyoni 5 buri cyumweru

 Na Tigo Bonane 2016, tsindira Miliyoni 1 buri munsi na miliyoni 5 buri cyumweru

Promosiyo izamara amezi abiri uyu ni Patrick Attoungbre, Umuyobozi w’ishami ry’Ubucuruzi muri Tigo

*Promosiyo izamara amezi abiri; izasiga abanyamahirwe bakoresha Tigo bagabanyijwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 90;

*Kwinjira mu banyamahirwe ni ukohereza SMS cyangwa ugahamagara kuri 155;

*Kohereza SMS cyangwa guhamagara ucibwa Frw 100 gusa ugahabwa iminota ibiri yo guhamagara na SMS eshatu;

*Mu bihembo harimo na telefini zigezweho ‘smart phones’ 450 n’amahirwe yo guhamagara ku buntu ku kwezi, azahabwa abagera kuri 450

Ni poromosiyo yatangijwe kuri uyu wa 02 Ugushyingo; aho bamwe mu bayobozi ba sosiyeti y’itumanaho ya Tigo bagaragarije Abanyamakuru ko kuva kuri uyu wa mbere abafatabuguzi b’iyi sosiyete bafunguriwe imiryango kugira ngo binjire mu banyamahirwe bazajya batsindira Miliyoni imwe buri munsi na miliyoni eshanu buri cyumweru.

Promosiyo izamara amezi abiri uyu ni Patrick Attoungbre, Umuyobozi w'ishami ry'Ubucuruzi muri Tigo
Promosiyo izamara amezi abiri uyu ni Patrick Attoungbre, Umuyobozi w’ishami ry’Ubucuruzi muri Tigo

Iyi poromosiyo yiswe “Tigo Bonane 2016” ije mu rwego rwo kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2016 abakoresha ifatabuguzi rya Tigo mu Rwanda, ariko by’umwihariko no gufasha Abanyarwanda n’u Rwanda gukomeza kugera ku iterambere n’ubuzima bwiza.

Didier Mutabazi; ushinzwe serivisi z’imyidagaduro muri Tigo ati “…murabizi ko abanyeshuri baje mu biruhuko; ni umwanya wo kugerageza amahirwe kugira ngo babe babona ‘minerval’ (amafaranga y’ishuri); hari umuntu ufite inzozi zo kuba yatangira ‘business’  (ubucuruzi) ye, ariko yarabuze igishoro; aya ni amahirwe yamufasha gukabya inzozi ze kimwe n’abifuza kwagura ‘businesses’ zabo.”

Kugira ngo ube umunyamahirwe uzajya wegukana miliyoni imwe buri munsi cyangwa miliyoni eshanu buri cyumweru ni ukohereza ubutumwa bugufi bwanditsemo ijambo ushaka cyangwa ntaririmo kuri 155 cyangwa ugahamagara kuri iyi nomero ugacibwa amafaranga 100 gusa ubundi ugahabwa ku buntu iminota ibiri yo guhamagara na SMS eshatu bikoreshwa kuri nomero ya tigo gusa.

N’ubwo gutsindira aya mafaranga n’ibi bihembo ari amahirwe ya buri mufatabuguzi uzaba witabiriye uyu mukino; Didier Mutabazi ariko akangurira abifuza kwegukana ibi bihembo gukina (guhamagara & kohereza ubutumwa) inshuro nyinshi kuko biri mu by’ibanze byongera amahirwe yo kuba nomero yatoranywa na mudasobwa.

Si ibihembo by’amafaranga gusa biteganyijwe muri iyi promosiyo kuko buri munsi abanyamahirwe 10 bazajya bahabwa telephone zigezweho (smart phone) za Shabuka n’abandi 10 bagatsindire guhamagara ku buntu mu gihe cy’ukwezi.

Mutabazi avuga ko uwatsinze aba yemerewe gukomeza gukina bityo amahirwe akamusekera akaba yakomeza kwegukana ibihembo kuko muri iyi poromosiyo umuntu ashobora gutsinda inshuro zirenze imwe.

Guhitamo uwatsinze bizajya bikorwa na mudasobwa; aho porogaramu izajya ihitamo umwe mu bitabiriye uyu mukino ahamagarwe nibura isnhuro eshatu nataboneka imashini ihitemo undi munyamahirwe.

 

Abazajya batsindira ibihembo bazamenyeshwa gute?

Umuntu umwe uzajya utsindira miliyoni imwe buri munsi n’uzajya atsindira miliyoni eshanu buri cyumweru bazajya batangarizwa mu kiganiro cya Tigo kizajya kinyura kuri Televiziyo Rwanda saa moja n’igice nimugoroba (19h30).

Naho abatsindiye telefoni zigezweho (Smart phones) no guhamagara ku buntu mu gihe cy’ukwezi bizajya bitangarizwa mu biganiro bya Tigo binyura ku maradiyo.

 

Ni bande bemerewe gukina n’abatabyemerewe?

Buri wese ukoresha ifatabuguzi rya Tigo yemerewe gukina; amahirwe akarutanwa bitewe n’inshuro umuntu yakinnye.

Abakozi bwite ba Tigo; ni ukuvuga abo ku cyicaro gikuru cyayo; kimwe n’abakorera iyi sosiyeti mu bice bitandukanye bazwi nka “agents” ntibemerewe gukina uyu mukino.

Abanyamahirwe bazatsindira miliyoni imwe buri munsi bazajya batoranywa ku munsi ukurikiye uwo bakinnyeho naho uzajya atsindira miliyoni 5 atoranywe mu bazajya baba bakinnye kuva ku cyumweru kugeza saa sita z’ijoro zo ku wa Gatandatu w’ikindi cyumweru.

Uwakinnye asabwe gukurikira ibiganiro bizajya bitangirwamo ibihembo; telefoni ye igahora ku murongo. Naho nomero izajya ihamagara uwatsinze ni 072 21 23 123.

Umunyamahirwe ashobora kwegukana igihe kiruta ibindi ku minsi ariyo mafaranga miliyoni 1 cyangwa miliyoni 5 mu cyumweru nk'uko Didier abivuga ngo ni akanya ka buri wese
Umunyamahirwe ashobora kwegukana igihe kiruta ibindi ku minsi ariyo mafaranga miliyoni 1 cyangwa miliyoni 5 mu cyumweru nk’uko Didier abivuga ngo ni akanya ka buri wese
Kwinjira mu irushanwa biroroshye nawe ukaba umwe mu batunze miliyoni
Kwinjira mu irushanwa biroroshye nawe ukaba umwe mu batunze miliyoni

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • UBWO SE ABAKENE BAKINA UYU UKINO BAKABONA AYA MAHIRWE KUBERA IZO NSHURO ZITABARIKA UMUNTU ATAMENYA? CYANGWA HARI UBUNDI BURYO TOMBOLA IKORWAMO.

  • Uburyo mukoresha nti butunyuze na gato! Biratangaje kuko uko nshyize amafaranga kuri terefone muyajyana mukohereza sms ngo sinatsinze kandi ntigeze nkina (nohereza sms cg mpamagara kuri 155). Twifuza kumenya ngo ni gute umuntu ashobora kuva muri iyi promossion. Mutubwira uko bayijyamo, ariko nti tuzi uko bayivamo.

Comments are closed.

en_USEnglish