Digiqole ad

Muri RRA abakozi hagati ya 15 na 20 barirukanwa buri mwaka. Ubu 2 barafunze

 Muri RRA abakozi hagati ya 15 na 20 barirukanwa buri mwaka. Ubu 2 barafunze

Richard Tusabe atangiza inama y’iminsi itatu

Kuva kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama isuzuma ubunyangamugayo mu bigo bishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu bihugu byo mukarere k’Africa y’iburasirazuba. Mu Rwanda umukozi wese w’iki kigo ugaragaweho  gushaka gufasha umuntu mu buryo butemewe ahita yirukanwa ndetse ngo agakuriranwa nk’uko bitangazwa na Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda Richard Tusabe.

Richard Tusabe atangiza inama y'iminsi itatu
Richard Tusabe atangiza inama y’iminsi itatu

Kubera iyi politiki ya ‘zero tolerance’ ku kutaba inyangamugayo ngo muri iki kigo cy’imisoro n’amahooro mu Rwanda buri mwaka abakozi hagati ya 15 na 20 barirukanwa.

Tusabe ati “N’ubu tuvugana hari  n’abakozi bafunze bagaragaweho kuba atari  inyangamugayo bafasha abacuruzi kunyereze imisoro. Abafunze ni babiri baracyakurikiranwa. Ni umuco mu by’ukuri tutashobora kwihanganira cyane cyane ko umunga ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Abakozi ba za Kimite zishinzwe ubunyangamugayo muri ibi bigo by’imisoro byo mu karere bararebera hamwe uko ubunyangamugayo bw’abo bakorana buhagaze muri rusange banashake icyo bakora cyafasha gutuma abakozi bakora neza inshingano zabo hatajemo amakosa ashingiye ku bunyangamugayo cyane cyane ruswa.

Stelle Cosmos umuyobozi w’ibikorwa by’imbere mu gihugu mu kigo cy’imisoro muri Tanzania avuga ko inama nk’iyi ibafasha kwisuzuma kandi barebeye no ku rwego rw’ibindi bihugu ku isi uko bikora, kugira ngo nabo bazamure ubunyangamugayo mu bakozi babo.

Stella Cosmos
Stella Cosmos w’ibikorwa by’imbere mu gihugu mu kigo cy’imisoro muri Tanzania

Iyi nama ngo iriga cyane ku byaha biba byarakunze kugaragara mu mirimo yo gukusanya imisoro n’amahooro kuko ngo ahenshi mu bihugu byo mu karere ibi byaha byenda gusa.

Richard Tusabe yagize ati “ Muri aka karere usanga abacuruza muri Uganda ari nabo bacuruza I Burundi, mu Rwanda no muri Kenya na Tanzania. Abakozi amakosa bakora ajyanye n’ubunyangamugayo afitanye isano n’abo bacuruzi. Bivuze ngo uba ufite ibyago ko wa mucuruzi ucuruza Uganda cyangwa mu Rwanda agiye gucuruza i Burundi ya mico ashobora kuyimukana.”

Kuganira hagati y’aba bakozi bo mu bihugu byose by’akarere ngo biratanga amahirwe yo kumenya ubwoko bwa ruswa iri mu gihugu kimwe bitwo ibashe gukumirwa ataragera mu bindi.

EAC bribery Index report of 2014 /2015 yagaragaje ko u Burundi aribwo buza kw’isonga mu kugira ruswa nyinshi na 19,5% hanyuma Tanzania na 19%, Uganda na 17,8%, Kenya na 13% u Rwanda na 2,9%.

Ifoto rusange y'abitabiriye iyi nama
Ifoto rusange y’abitabiriye iyi nama ku bunyangamugayo bw’abakozi b’ibigo by’imisoro mu karere

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish