Month: <span>November 2015</span>

Ifoto itangaje: Iyo uruvu rugeze ahari amabara menshi

Ni ifoto imaze kurebwa na za miliyoni nyinshi z’abantu kuri Internet igaragaza uruvu rwashyizwe ku gitambaro cyo kwihanaguza (essuie-mains) cy’amabara menshi. Abantu benshi bamenyereye ko uruvu rusa n’aho ruherereye, haba ari icyatsi rukaba icyatsi, haba ikigina rugasa rutyo, ariko bacye nibo babonye uruvu ruri ku mabara menshi acyeye kandi atandukanye. Aha naho ruhita ruyafata yose […]Irambuye

Abagabo b’ubwanwa; baca inyuma abakunzi, bagakunda no kurwana

Ubushakashatsi bubiri butanukanye bwakorewe mu Buhinde na Amerika bwagaragaje ko abagabo batunga ubwanwa bwinshi bakunda abagore cyane, bakunda kujya mu mirwano, guca inyuma abo bakundana ndetse ngo bajya no mu bikorwa byo kwiba, kurusha abagabo badakunda gutunga ubwanwa. Ubushakashatsi bwa mbere bwakorewe ku bagabo 500 bari hagati y’imyaka 18 na 72 bo mu Buhinde na […]Irambuye

Kenya: Indaya z’abagore 10 zimaze kwicwa mu kwezi kumwe gusa

Police muri Kenya iri gukora iperereza ku bwicanyi bumaze gukorerwa abacuruza imibiri yabo bagera ku 10 b’abagore, biracyekwa ko hari umwicanyi kabombo waba ari kwibasira aba bacuruza imibiri yabo. Iyi mibare nta bundi ngo yigeze ingana gutya muri Kenya.   Kubera ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’indaya ku mihanda, abantu bamwe bakomeje gusaba ko aka kazi ngo […]Irambuye

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage ibigo bibiri by’urubyiruko

Abaturage bo mu duce twa Hassa Hissa na Hamadia mu ntara ya Darfur muri Sudan bishimiye ko ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt42 ziri yo mu butumwa bw’amahoro kuri uyu wa mbere zabagejejeho inyubako z’ibigo bibiri by’urubyiruko zabubakiye. Umuyobozi w’urubyiruko rwaho yavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira cyane kizagira akamaro mu buzima bwabo. Minisiteri y’ingabo z’u […]Irambuye

Gatagara: Abamugaye baremeye mugenzi wabo wagize impanuka

Nyanza – Abafite ubumuga bibumbiye mu muryango bise “Bene Fraipont Group” baba mu Mujyi wa Kigali basuye mugenzi wabo wakoze impanuka mu mezi make ashize Innocent Harerimana baramuhumuriza mu kababaro yatewe n’impanuka yatumye avunika akaguru ndetse bamugenera ubufasha bwo kugura inyunganirangingo y’akaguru kavunitse. Harerimana yaratsikiye ari guhunga Moto imusanze aho yari ari bituma avunika igufa […]Irambuye

Ushinzwe ubutabera bwa USA yasuye u Rwanda aganira na Min

Mme Loretta Lynch umuyobozi ushinzwe ubutabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu mugoroba yageze i Kigali ahita agirana ibiganiro na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye ku kicaro cy’iyi Minisiteri ku Kimihurura. Mu byo baganiriyeho harimo kubaka ubufatanye no gukurikirana abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakihishe hirya no hino ku isi. United States Attorney […]Irambuye

Kuba hari abakekwaho Jenoside batarafatwa ntabwo ari uko bakize-Interpol

Kigali – Ubuyobozi bwa Polisi Mpuzamahanga ifasha mu gushakisha abakekwaho ibyaha hirya no hino ku Isi ‘Interpol’ bwatangaje ko kuba hari abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bataratabwa muri yombi bidaterwa nuko bakize, ahubwo ngo ari ikibazo cy’ihererekanyamakuru. Ubutabera bw’u Rwanda bufite ku rutonde abakekwaho ibyaha benshi bihishe mu mahanga, abazwi cyane muri ni umuherwe Felicien Kabuga […]Irambuye

Ubumenyi gakondo bugiye kwifashishwa mu kwirinda ingaruka z’ibiza

Inkuba, imvura idasanzwe, inkangu n’ibindi biza bikomoka ku bidukikije ni ibintu byabagaho na cyera bikaba byahitana ubuzima bw’abantu. Ariko icyo gihe abanyarwanda, kimwe n’abantu bo mu yandi mahanga ngo bagiraga uburyo bwa gakondo yabo bwo kugabanya ingaruka biteza. Minisiteri ifite gukumira ibiza nshingano ivuga ko uburyo bwa gakondo buramutse butangiye gukoreshwa yaba ari inyongera nziza […]Irambuye

en_USEnglish