Digiqole ad

Abanyamaguru bagira uruhare mu guteza zimwe mu mpanuka

 Abanyamaguru bagira uruhare mu guteza zimwe mu mpanuka

Nyuma y’impanuka umusore wagonzwe na moto yahise yihutanywa kwa muganga

Mu masaha y’igicamunsi, ku isaha ya saa saba kuri uyu wa mbere ubwo moto RD 780F yari itwawe na Bimenyayondi Fredreck yagongaga umusore wo mu kigero cy’imyaka hagati ya 22 na 26, i Remera, abaturage bari aho babwiye Umuseke ko hari impanuka ziba ku makosa y’abanyamaguru bikitirirwa abamotari.

Nyuma y'impanuka umusore wagonzwe na moto yahise yihutanywa kwa muganga
Nyuma y’impanuka umusore wagonzwe na moto yahise yihutanywa kwa muganga

Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu musore wavaga mu cyerekezo cy’i Remera, ageze imbere ya Hotel Alpha Palace yambutse mu muhanda ahita agongwa na moto.

Abaturage bari bahari ubwo uwagonzwe yahabwa ubufasha bw’ibanze n’abaganga, ntibashidikanyaga kuvuga ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’uyu musore.

Minani Emmanuel yagize ati: “Impanuka yabaye ndeba, nari ndi aha, yatewe n’umunyamaguru kuko yiroshye mu muhanda nta kureba inyuma.”

Yavuze ko ngo uyu musore yarebye imbere abona aho ajya nta modoka ihari, ahita yinjira mu muhana kandi ngo umumotari we yaje abona ko abo bantu bakomeje kugenda.

Abagenzi bavuga ko aya makosa atari ubwambere bayabonye. Undi twaganiriye we yatubwiye ko na we yabikoze arimo yiruka ku muntu wari wamusize, ku bw’amahirwe ntibamugonga.

Ati: “Abamoteri baba barengana, natwe turi abanyamafuti, ndakubwira ngo nanjye ejobundi bari bangongeye hariya. Nanjye nirebeye muri kiriya kerekezo sinareba inyuma, nkurikiye umuntu wamaze kugera hano ngo atansiga.”

Bavuga ko byaba byiza umuntu agiye abanza kureba imbere n’inyuma mu gihe agiye kwambuka umuhanda.

Abamotari na bo bahamya ko abanyamaguru bajya bitwara nabi mu gukoresha umuhanda nubwo baba bafite uburenganzira, ariko ngo babukoresha nabi.

Manishimwe Innocent utwara abagenzi kuri moto, ati: “Kubera ko Leta irenganura abanyamaguru, akumva ko uko byagenda kose agomba kubona uburenganzira aho ariho hose, nta kindi kintu yitayeho, hari ubwo tugira ikibazo umuntu akaza yambaye ‘ecouteur’, avugira kuri telefoni, cyangwa yarangaye ku bundi buryo agahita yijugunya mu muhanda.”

Iyi mpanuka yabaye, bigaragara ko umugenzi nta bikomere by’inyuma yagize, yahise yihutishwa mu bitaro bya Kibagabaga n’imbangukiragutabara.

Bimenyayondi Fredrick wakoze impanuka na  mugenzi we
Bimenyayondi Fredrick wakoze impanuka na mugenzi we

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mbabwijukuri abatwara ibinyabiziga ndavuga MOto NImodoka rimwenarimwe bararengana.kdi abanyamaguru bakarengerwa. so ndagirango hazajeho itegeko utejimpanuka wese abihanorwe hatitawe kutwaye ikinyabiziga.ariko harinikindi kibabaje.Hari abanyonzi rwose bobararenze peee Kabeza na Nyabugogo hobahagize akarimakabo.usiko yirohamumuhanda ukagirango niwe uwugendamo wenyine.nta Permi agira ntazi amategeko yumuhanda.yewe njye byaranyobere.nzabibaza Police pee Maze guhemba abakozi bomurugo babiri bose bigirakunyonga ngo umpfakubuzi igare ubundi ntakindi cyangobwa usabwa.ahaaaanzabandeba raaa

Comments are closed.

en_USEnglish