Digiqole ad

Ibintu bitanu biri gucika vuba mu muco nyarwanda muri iki gihe

 Ibintu bitanu biri gucika vuba mu muco nyarwanda muri iki gihe

Ubu abacunda amata ni bake ugereranyije no hambere mu Rwanda

Uko ibihe bihita umuco nyarwanda ugenda ucyendera ugasanga ibintu bimwe na bimwe bigenda byibagirana kandi bimwe bigacika burundu.

Ubu abacunda amata ni bake ugereranyije no hambere mu Rwanda
Ubu abacunda amata ni bake ugereranyije no hambere mu Rwanda

 

Iyo witegereje hirya no hino mu Rwanda usanga hari byinshi bitakitabwaho byakorwaga mu muco nyarwanda kandi  byarangaga imibanire myiza y’ Abanyarwanda, ndetse bigashimangira indangagaciro na kirazira by’ umuco nyarwanda ariko ubu abenshi batesheje agaciro.

Muri byo harimo ibi bikurikira:

_ Kurya ubunnyano (Kwita umwana izina): Kera iyo umuryango wibyara umwana, habagaho umuhango wo kumwita izina wakorwaga nyuma y’iminsi umunani avutse, ari nabwo umwana yasohorwaga. Uyu wari umunsi w’ ibyishimo kuko uyu munsi wahuzaga umuryango w’ umwana , inshuti ndetse n’ abaturanyi bita umwana izina. Nubwo hari aho bikorwa ubu, muri rusange abantu bacitse kuri uyu muhango wahuzaga  abaturanyi n’abaturutse kure.

_ Gucunda Amata: Iki ni kimwe mu byarangaga umuco nyarwanda kubera ubworozi bw’inka. Gucunda amata byakorwaga n’abanyarwandakazi kandi ababyeyi bagatangira kubyigisha abakobwa  bakiri bato. Kubera ko Abanyarwanda bo hambere bakundaga kurya ibirunge(Ibiryo bitekesheje  amavuta y’inka), bakanywa amata y’amacunda, bakisiga n’ikimuri, abagore bagombaga kutereka amata bakazayacunda amavuta avuyemo bakayatereka yamara gukura bakayagabura.

_ Urubohero: Aha ni ahantu abakobwa bahurira bakiga umuco wa gikobwa babifashjwemo n’ababyeyi, aha wasangaga bakunze guhurira ahantu hitaruye basaza babo, nko mugashyamba bakigira hamwe uko umukobwa agomba kwitwara kugirango asigasire umuco wagikobwa. Mubyo bigaga harimo: guca imyeyo, kuboha imisambi, guteka, gukubura n’utundi turimo twagikobwa. Si ibyo gusa kuko bigiraga hamwe ibijyannye n’imyororokere y’umubiri wabo, n’uko bagomba kwitwara imbere y’abasore.

_ Kugabirana inka: kera mu muco , Abanyarwanda barataramaga bahuriraga hamwe bagabirana inka, hakabaho icyo bitaga kwitura ineza, bikabafasha gusabana ndetse no kwikemurira ibibazo aribyo bitaga gusasa inzobe ariko ubu usanga byarahindutse kuko usanga n’abataramye basigaye babikora bagurirana agacupa

_ Igitaramo: Aha ho wasangaga abasaza n’abakecuru bataramana n’ urubyiruko rusobanurirwa amateka y’ igihugu, indangagaciro na kirazira, n’uko abato bagakura bazi umuco ndetse banakunda igihugu. Ariko ubu siko bikiri kuko abakuru n’abato basigaye bataramira ku ma filimi n’ibindi arinabyo bitera bamwe mu rubyiruko guta umuco

Joselyne UWASE

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ko mutavuze umuco wo “Gutanga impundu” ku bategarugori?
    Mu minsi mikuru hasigaye hatangwa amashyi atagira impundu koko?!Harya ngo kirazira ku wambaye akenda k’imbere???

  • Icyombona jyewe nuko haribimwe bitiza umurindi gucika kumuco. Nkubungubu aboroye inka nibake ugereranyije nohambere kandi kuberako ubuzima muriyiminsi buhenze umubyeyi abona amata ayagurisha ahokuyacunda. Kubirebana nokuganirizwa kw, abakobwa kubirebana nibyabo ibyo byaracitse niyompamvu nomungo zubu aribicika. Reka ndekere ahangaha murakoze.

  • Inyandiko yari kuba yuzuye iyo igenda inerekana icyaciye imwe muri iyo mico nko gusohora umwana bisaba ubushobozi benshi badafite bwo kwakira abantu, kugabirana inka byabaye business aho kuba umuco, gucunda amata byasimbuwe n’amakaragiro, etc.

  • Nanjye ndemeranya nawe ko imwe mu mico yacu yacitse kandi yaridufitiye akamaro kanini. Aha ndagaruka ku bikoresho bimwe na bimwe bitagira ingaruka nimwe ku buzima bw’abantu, ariko bikazimira bigasimburwa n’ibiva mu mahanga
    1. INKONGORO ibazwa mu giti
    2.IGICUMA cyangwa UMUMUNA
    3. URUHO
    4. IMBEHE
    5. URUTSYO
    6. INKONO
    n’ibndi…
    Ibi byose ntangaruka bitera umubiri w’umuntu, byasimbujwe ibikombe itsyo,amasafuriya, bikozwe mu byuma none canseri ziriyongera bikabije, Njye ndumva twagaruka ku muco wacu.
    Imana ibarinde.

  • Ibyo Kalisa avuga nibyo ibyo byose byaciwe n’iterambere hamwe no kumva ko ikintu cyose kigomba kubyaza ifaranga kugirango umuntu agendane n’abandi. Ex: Gusohora umwana, cyera hakoreshwaga ikigage, urwagwa, umutsima ibishyimbo birimo isogi. Ubu harakoreshwa ibiryo n’ibinyobwa bihenze bya ruzungu. Urubohero: Kera abakobwa bahuriraga mu gashyamba bakaboha, bagaca imyeyo… naho ubu byasimbuwe n’uguhura kw’abakecuru bavanzemo inkumi n’abagabo bakaboha ibiseke bijya muri America, gutereka amata ngo azacundwe byasimbuwe n’amakaragiro; amuntu asigaye aha undi inka agirango azamukuremo ibirenze iyo nka nko kumufasha kurihirira abana be amashuri…

  • Ibyo uvuze ni ukuri kwambaye ubusa, ariko byote biterwa n’iterambere ryaje. Ubu gucunda bikirerwa mu makaragiro. Kuboha ibiragi(imisambi) ubu bikirwa n’abanyabukorikori mu mashyirahamwe mu rwego rwo kubinoza no kubishakira amasoko hirya no hino. Igitaramo cyo kiba weekeend kabisa mu tubyiniro dutandukanye hirya no hino mu migi y’u Rwanda.Naho ubunnyano bwo buraribwa pe ariko si bimwe bya kera byo gusuka ibijumba n’ibishyimbo ku nkooko abana bakarya,uyu muhango usigaye ukorwa n’abafite agafaranga gusa kandi gatubutse uamdakina, ubu haje na za birthdays!!!! Ngubwo ubusobonuro bw’aho tugana, n’ibindi bisigaye nabyo bizakendeera kandi ntacyo twabikoraho na gito. Akaje karemerwa.

Comments are closed.

en_USEnglish