Amashusho y’indirimbo ‘Igikobwa’ y’umuhanzi Micomyiza arasohoka vuha aha
Ntabwo aramenyekana cyane ariko ari kugerageza kuzamuka mu njyana y’indirimbo zivuga umuco gakondo warangwaga n’indangagaciro nyarwanda na za kirazira ariko ntiyibagirwe n’urukundo. Mu ndirimbo ‘Igikobwa’ umuhanzi Micomyiza azagaragaramo yerekana itandukaniro hagati y’urukundo rw’agahararo n’urukundo ruramba.
Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo meza y’Ikinyarwanda yakoreshwa n’abasore mu rwego rwo gutetesha abo bakunda hataraza aya magambo y’iki gihe ya chouchou, Cherie, n’ayandi.
“Igikobwa” ni akabyiniriro umubyeyi ashobora kwita umwana we w’umukobwa amugaragariza urukundo n’ubwuzu. Iri jambo rikora ku mutima umukobwa wese kuko ribumbatiye guteteshwa no kwishimirwa n’urivuze.
Muri iyi ndirimbo Micomyiza aba yishyira mu mwanya w’umusore ushaka gutetesha umukobwa w’Umunyarwandakazi no kumugaragariza urukundo mu buryo buhuje n’umuco n’imigenzereze ya kinyarwanda mu rurimi rw’ikinyarwanda cy’umwimerere.
Muri rusange ngo asanga atari ngombwa ko abahungu bakoresha amagambo nka “cherie, choucou, sweetie, honey, darling, n’andi mu gutera imitoma abakobwa batereta kandi mu Kinyarwanda hari amagambo arushijeho kuryohera amatwi ya bashiki bacu.
Muri iriya ndirimbo agaruka no ku mbaraga z’umuziki, uburyo umuntu ashobora gukoresha umuziki akawutuma k’uwo akunda ukamutumikir.
Ngo imbaraga zawo zishobora kugaragara mu buryo butandukanye nko guha icyizere abihebye, guhumuriza ababuze kivurira, n’ibindi.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe ahantu hatandukanye haba mu mujyi no mu cyaro kugira ngo abazayireba bose bisangemo bitewe n’aho buri wese atuye.
Kuri we ngo aho waba utuye hose ushobora kumenya uko u Rwanda ruteye n’ibyiza biruranga noneho bikazagufasha kurusura ariko ufite ishusho rusange yarwo.
Kugeza ubu Micomyiza amaze gusohora indirimbo ebyiri ziri mu majwi imwe murizo ariyo ‘ Igikobwa’ akaba ariyo azasohora muri iki cyumweru iri mu mashusho(video).
Hagati aho ari gutunganya album ye ya mbere izaba iriho indirimbo icumi. Biteganyijwe ko iyi album izasohoka mu mpera z’umwaka utaha.
Amajwi y’indirimbo “Igikobwa” yatunganyirijwe muri “The Super Level” isohoka muri Kamena uyu mwaka.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ndakwishimiye cyane muvandi! Nizeye umuhate, ubushake n’ubushobozi ufite. Hamwe n’Imana byose bizagenda neza kandi natwe tukuri hafi iminsi yose. Jah bless U lion!!
much congz! nabaye umufana wawe ukomeye nkimara kumva audio. guma muri iyo nzira!!!
Komera cyane Fifi!
icyo nkwemerera aho ugeze hose uza uvuna. ndagushyigikiye cyane rwose yiduhe vuba tuyirebe
Byiza cyane intego ni ukuba” bandebereho” kuko iyo uhanga uherereza kumuco uba uca amarenga yo kugera kure hashoboka
komera komera Micomyiza. Ndagusengera ngo Imana igufashe kandi ikumurikire ikubashishe kugera Ku ndoto zawe.
Nuko nuko bro,
tukurinyuma jyambere,ibyiza uzabisanga imbere ntucike intege.
ese izasohotse umuntu yazumva ate?
i miss u!
Comments are closed.