Digiqole ad

Gen Kabarebe yasuye Amavubi ayaha amabanga atatu yo gutsinda Ghana

 Gen Kabarebe yasuye Amavubi ayaha amabanga atatu yo gutsinda Ghana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Nzeri 2015, ari kumwe na Minisitiri Uwacu Julinne ufite imikino mu nshingano ze, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yasuye ikipe y’igihugu Amavubi mu myitozo irimo yitegura ikipe y’igihugu ya Ghana umukino uzaba kuwa gatandatu tariki 05 Nzeri, yabahaye ibyo yise amabanga yo gutsinda Ghana.

Amavubi mu myitozo
Amavubi mu myitozo

Gen James Kabarebe yahaye abasore b’Amavubi ubutumwa burimo ngo ibanga ry’ibintu bitatu bazakoresha batsinda Ghana itozwa na Avram Grant avuga ko ari inshuti ye magara.

Ibanga rya mbere ngo no uko bagomba kwibuka amateka ko u Rwanda rushobora gutsinda Ghana (byabaye mu myaka 12 ishize).

Ibanga rya kabiri ngo ni ukwigirira ikizere ngo kuko nubwo Ghana ifite abakinnyi bakomeye bakina hanze ubu Amavubi nayo yifitemo abakina hanze kandi nabo bakomeye.

Ibanga rya gatatu ngo ni ugushaka igitego cya mbere hakiri kare kugira ngo kandi bahite bigirira ikizere kandi bagihe n’abafana. Ati “Igitego cya mbere kigomba kuba icy’u Rwanda”.

Abakinnyi batandatu b’Amavubi bakina hanze bahamagawe bose ubu bari kumwe n’abandi, Salomon Nirisarike wahageze ku mugoroba washize nawe yatangiye imyitozo n’abandi.

Rutahizamu wa Lausanne-Sport, Quintin Rushenguziminega wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ubu nawe ari mu myotozo hamwe n’abandi.

Ghana izakina n’u Rwanda kuwa gatandatu mu mukino ubanza wo mu itsinda H mu guhatanira kujya mu gikombe cya Africa 2017 muri Gabon.

Salomon Nirisarike nawe yatangiye imyotozo kuri uyu wa kabiri
Salomon Nirisarike nawe yatangiye imyotozo kuri uyu wa kabiri
Quentin Rushenguziminega rutahizamu ufite umubyeyi w'umunyarwanda wemeye gukinira Amavubi ubu amaze kumenyerana na bagenzi be
Quentin Rushenguziminega rutahizamu ufite umubyeyi w’umunyarwanda wemeye gukinira Amavubi ubu amaze kumenyerana na bagenzi be
Emery Bayisenge mu myitozo kuri uyu wa kabiri hamwe na bagenzi be
Emery Bayisenge mu myitozo kuri uyu wa kabiri hamwe na bagenzi be
Hamwe barangije imyotozo
Hamwe barangije imyotozo
Gen James Kabarebe (iburyo) yari kumwe na Min Julienne Uwacu na Vincent de Gaulle Nzamwita umuyobozi wa FERWAFA
Gen James Kabarebe (iburyo) yari kumwe na Min Julienne Uwacu na Vincent de Gaulle Nzamwita umuyobozi wa FERWAFA
Haruna Niyonzima (imbere) na bagenzi be Abouba Sibomana (iburyo) na Saromon Nirisarike bumva inama z'aba bayobozi babasuye
Haruna Niyonzima (imbere) na bagenzi be Abouba Sibomana (iburyo) na Saromon Nirisarike bumva inama z’aba bayobozi babasuye

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Sha muri abacu turabakunda ariko muzatsindwa….ntakundi nirwo rwego rwanyu

  • Ni byiza ko Minister Kabarebe yabasuye akabaha morale n’inama zitandukanye. Cyakora umuntu avugishije ukuri inama 2 za mbere ni igipindi cya General ukunda umupira akanagira n’ishyaka ry’igihugu! Inama ikomeye kandi yafasha Amavubi ni ugushaka igitego mu maguru mashya kandi bakaba aribo bakibanza kuko byongera morale na confidence. Amahirwe masa basore b’u Rwanda.

  • uwomusaza ndamukunda cyane azahorene umurava mukazike.izonama ahaye amavubi ndizerako nibazikurikiza bazagera kumpanuro zumusaza nkunda GEN kabarebe.ndahamya neza,ukombona amavubi ahagaze nyafitiye icyire ntashidikanya kotuzongera kwandikisha amateka

  • Bazadutsinda bitatu kubusa

  • HARIKOOO! UMENYA IKIPE MUZAHURA NAYO ATARI GHANA TWESE TWIYIZIYE N’IBITEGO NTIBAZAJYA BAMENYA IGIHE BYINJIRIYE MW’ IZAMU
    HAAA, GHANA BREZIL D’AFRIQUE MURI KUYITIRANYA REKA TUBITEGE AMASO. NJYE MBONA IZADUTSINDA 4-0 NABWO NI IMPUWE IZABA ITUGIRIYE.

  • General ni wowe utera uwo dogori gukora amafuti yitwaza ko wamushyizeho. Hari aho bizagera ukicuza niba bitaratangiye

    • YH, uri umunyamatiku, nkawe koko ubwo uba wunva ibyuvuga bizakugezahe cg bizakugeza kuki? mwagiye muvuga ibyubaka kuki iteka muvuga ubusa? izi mpanuro Gen yatanze urazirengagije, uvuga amabwa gusa? uri umuswa toka.

  • Mwe, muvuga ko tuzatsindwa mubihera kuki?mwaretse tukabanza tugakina hanyuma tukabona gutsindwa. ko burya ngo utemera gutsindwa ataba ari umuhatanyi. Ahahaaaa! nzaba mbarirwa umunyarwanda yise umwana we Bangamwabo

  • Ntawe usarura aho atabibye! imikino igomba guhera ku mashuri hakajyaho na za académies naho ubundi ni ukuva kuri stade urira.

  • haracyariho abantu bafite imitekerereze ya kera kbs ibyo gutsindwa murabikura he kweli? mumbwire umukinnyi bafite ubu nka Samuel Kuffour cg Stephan Appiah batsindiwe i Kigali mumyaka 12 ishize, umupira w’iki gihe ni imyitozo nta kindi na consantrations mufite, kuko aba ari amaguru 2 kuri 2 aribyo ntabwo Crystal Palace yatsinda Chelsea cg ngo Swansea itsinde ManU.

    Njgewe ikibazo nagize ni kimwe gusa; ikibuga bose batangiye kunenga ko cyangiritse naho ubundi uzaba ari mu mukino neza niwe uzatsinda

  • Niyo twatsindwa si gitangaza ariko mwagirango bo batangiye ruhago batsinda na wowe ya ujye ureka ubujiji bwa we afande kabarebe umuhe icyubahiro kuko ntimungana mwubahe

  • Ariko twibukiranye tureke kubeshya muri 2004 u RDA rujya mu cy’Afurika nimpwuhwe Ghana buriya yatugiriye?
    Nta ba stars yagiraga icyo gihe?
    Icyakwibutsa am a commentaires yavuzwe mbere y’urya mukino! Niba utibuka ceceka,

  • Sha Reka tujye tureka gufana buhumyi, nta mahirwe imbere ya Ghana izaduhondagura nk’umubyeyi uhana umwana we ntimwabonye Andre Ayew uko atsinda Chersea na Man united, mfite ubwoba ko mzehe Kodo azasiga umugani mu kibuga, utabyemera mutegeye 10,000 azanshake nyamuhe ni tunanganya.

  • Amavubi oyèeeeeèeèeee. Turikumwe kandi icyatumwe amavubi atsinda iyo ikipe kiracyahari. Ni mwiyemere kandi mwiyizere muzatsinda. Mu mupira ntakitashoboka.

  • Ariko abantu baransetsa cyane… ubu koko harumuntu utecyereza watinyuka kugereranya amavubi yatsinze Ghana muri 2004 nizi mpinja z’imiyujyiiiri dufite ubu koko?? Karekezi, Mbonabucya, Kalisa, Gatete, Katauti, Mulisa, Eric, Leandre, Ntaganda, Ramathan.. nutu twana bahuriyehe koko??? Uziko musuzugura di?? Umupira w’amaguru mu Rwanda warapfuye twarashyinguye mubyange cg mubyemere! Muzabyibonera, njye mvuze 5-0 kandi nabyo bizaba ari bicye…wenda byatuma twisubiraho. wait and see

  • Ubundi mu gisirikare ntawemerewe gusubira inyuma nicyo yababwiraga niyo adversaire ubona ko akurusha imbaraga ugomba kurwana.

  • Dogori wabo dogori wabo…..

Comments are closed.

en_USEnglish