Mu mupira, Mayor wa Rutsiro yateye ‘Garrincha’ avunika akaboko
Byukusenge Gaspard umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Iburengerazuba ku cyumweru yagiye kuvurirwa mu bitaro bya Murunda nyuma yo kuvunika akaboko ubwo yariho akina umupira kuri stade Mukebera yo mu Rutsiro.
Byukusenge yabwiye Umuseke ko koko yaguye mu kibuga igufa ryo mu rutugu rikava mu mwanya waryo akajyanwa kwa muganga ariko ubu barisubije mu mwanya waryo akaba ari koroherwa.
Mayor Byukusenge avuga ko bari mu irushanwa ryitwa Rutsiro Leadership cup Competition riba rinagamije gukangurira abantu Sports de masse no gukora sport muri rusange.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko Byukusenge yasimbutse bya gisore agatera umupira mu buryo bita ‘Garincha’ ariko akagwa nabi akagwira akaboko akavunika.
Uyu muyobozi yajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Murunda nk’uko umwe mu bo bakinanaga utifuje gutangazwa amazina abivuga aha akaba yaraharwariye umunsi umwe agataha kuwa mbere.
Byukusenge Gaspard asanzwe azwiho gukunda sport cyane cyane umupira w’amaguru.
UM– USEKE.RW
11 Comments
Amavubi yarangiza akavuga ngo yabuze abakinnyi b’abanyarwanda.
Fred rwose uvuze ukuri
ngusa uransekeje
Baba bahaze ibiteri sha!!!!! Ago mabondo si bareka kugazunguza? Mutuweli irahari ntakibazo. Gusa musabiye umwanya mu mavubi ubwo izakina na Ghana
@Macumi Tanazi: Comment yawe yuzuye ubujiji n’ubutindi! Sport twese turayikeneye si ay’abahaze(ubujiji) naho gukoresha ijambo “amabondo” uko urikoresheje hano kuko gusa umuntu yavunitse akora sport ni ubutindi. Gerageza kuba umuntu muzima bizakugirira akamaro.
hahahahahaha uyu mayor ni rurangiza kabsa agatinyuka agatera galincha nimyaka ye kweli, anyway pole sana kuri we pe gusa numusportif abere urugero abandi
Uyu muyobozibwacu asanzwe ari umu sportif mu matekaye. Twigana i Ntendezi muri za 90 niwe wari capiteni wa volley-ball kdi ikiro cye cyarindwaga umubi! Foot nayo yarageragezaga. nabonye we ntamubyibuho ukabije yigeze agira aracyafite taille y’aba sportifs. Gusa akunda gushyigikira imikino dore ko ngo yigeze kubwira abanyamakuru ko bimufasha muri Mobilisatiton. ngo muri ariya marushanwa ngarukamwaka bahitamo insanganyamatsiko aho mbere yo gutangira buri mukino. ba Capitaines bombi bageza ubutumwa kubaje kureba imikino. bayise “Rutsiro leadership cup competion” Nibuka ubushize ex Minister Habineza aza kuyasoza. Sport kuri bose ni ngombwa nshuti zacu! Nawe utayikora bizagutera ibindi birwara!? Mayor Gaspard turamukunda cyane
Eeeeeh. Ni hatari bana! Umuyobozi ukunda sporo aba ari inshuti y’urubyiruko. Kandi Mayor Gaspard aboneka mu byiciro byose by’abaturage. N’ubwo ndi ku ishuri ariko no mu biruhuko tujya dusabana nawe. Mbese ubona ari umuyobozi udukwiriye n’ubwo abisi baba batamworoheye. Cyakora sport ituma ahora atuje kdi twese tuziko inavura stress. Meyor wacu oyeeee!!! tumwifurije gukira neza akazakomeza Sport neza. Imana imufashe.
Pole Mayor wacu. kuba Umusportif ni ingenzi. Njye ndakwemera n’ibikorwa byawe birivugira. Stade ya Mukebera wujuje na vestiaire yayo ni iby’Agaciro. Turakomeza tugusengere. Merci
Yes Mayor wacu! Mwihangane imana irabafasha. ubwitange n’umurava muhorana imana ntabwo yakwemera ko muremba pe. Twese tuarasabira
Mayor wacu Gaspard ni umukinnyi, rutahizamu n”ubwo yavunitse yari amaze gutsinda igitego kdi nicyo batahiyeho bityo ikipe yabo iba icyuye intsinzi. Gusa abanyarutsiro twese n’inshuti zacu twishimiye kumva ko ari koroherwa. Imana ikomeze imufashe.
Uyu muyobozi ko ntakosa yakoze abamutuka muramuziza iki…Ko ahubwo nabandi bagomba kumwigiraho ahubwo tukamuha pole ko yavunitse…Bwana Mayor ntukangwe nabo bavugango amabondo njye ndakuzi ntayo wigirira rwose ihangane pe..Komeza imihigo tukurinyuma.
Comments are closed.