Digiqole ad

Active yerekeje Uganda guhatanira kimwe mu bihembo byaho bikomeye

 Active yerekeje Uganda guhatanira kimwe mu bihembo byaho bikomeye

Derek, Tizzo na Olivis ku kibuga cy’indege i Kanombe mbere yo kugenda

Itsinda rya Active ribarizwamo Tizzo, Derek na Olivis ryerekeje muri Uganda guhatanira kimwe mu bihembo by’irushanwa ritegurwa n’abanyamakuru, aba Djs n’aba promotors muri icyo gihugu ryitwa Uganda Entertainement Awards.

Derek, Tizzo na Olivis ku kibuga cy'indege i Kanombe mbere yo kugenda
Derek, Tizzo na Olivis ku kibuga cy’indege i Kanombe mbere yo kugenda

Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ritegurwa, Active yo mu Rwanda iraba ihatanira umwanya w’umuhanzi wo mu Karere uhiga abandi mu gukora neza. Aho bakaba bahanganye n’amazina asanzwe akomeye cyane mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bahanzi bahanganye na Active muri uwo mwanya, harimo Diamond Platnumz, Wizkid, Patoranking na Tiwa Savage.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Active mbere yuko bahaguruka, batangaje ko nta bwoba na buke bafite ayo mazina bahanganye nubwo akomeye. Icyo bagiye gukora ari ukwerekana ko mu Rwanda hari abahanzi bashobora kugira icyo bakora.

Bagize ati “Ni ubwa mbere tugiye muri aya marushanwa. Ibyo kuba abantu bavuga ko turi mu itsinda rikomeye ni uko nyine natwe dukomeye kuba turi kumwe nabo.

Ibyo rero sibyo twe tureba kuko icya mbere ni uko u Rwanda rugomba kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Ari nabyo ahanini bitujyanye kwerekana ko i wacu tuticaye ubusa.

Iby’ibihembo byo turi mu irushanwa kandi hagomba kugaragara uwatsinze ntabwo twese twatsinda. Ubwo uza tsinda azaba ariwe ubikwiye”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa 08:58’ nibwo buriye indege berekeza muri Uganda. Bikaba biteganyijwe ko ibyo bihembo bizatangwa tariki ya 04 Nzeri 2015 ahitwa Bunyonyo.

Abahanzi bari mu itsinda rimwe na Active
Abahanzi bari mu itsinda rimwe na Active

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage kuri active ndabemera cyane baheshe agaciro u rda tubereke music nyarwanda igeze kure

Comments are closed.

en_USEnglish