Digiqole ad

USA: Umuganga warashe intare ‘Cecil’ batangiye kumwita injiji n’umwicanyi

 USA: Umuganga warashe intare ‘Cecil’ batangiye kumwita injiji n’umwicanyi

Palmer(ibumoso) yiyemereye ko ariwe wishe Cecil

Abantu batandukanye bibumbiye mu muryango wita ku nyamaswa witwa People for the Ethical Treatment of Animals(PETA) banyujije ubutumwa bwabo kuri Twitter baramagana Dr Walter Palmer  ndetse bamwe  bagiye ku  rugo rwe kumwamagana nyuma yo kwemera  ko ariwe warashe intare yitwaga Cecil yari izwiho kugira umutima mwiza no gukunda ba mukerarugendo cyane bazaga kuyisura muri pariki yo muri Zimbabwe.

Iyi ntare y'intare yari izwiho kugira imico myiza  kandi niyo yari ikunzwe kurusha izindi muri Africa
Iyi ntare y’intare yari izwiho kugira imico myiza kandi niyo yari ikunzwe kurusha izindi muri Africa

Bamwe basabye ko yakurikiranwa mu mategeko akaburana yatsindwa akicwa nawe.

Dr. Walter J Palmer wo mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minesota, USA, usanzwe avura indwara z’amenyo yemeje ko ariwe warashe intare Cecil ku italiki ya 06, muri iyi Nyakanga.

Iyi ntare yari izwiho kuza ikegera aho ba mukerarugendo babaga bari bakayifotora uko bashaka ntawe ihungabanyije mu buryo ubwo aribwo bwose, yararashwe irapfa barangije bayica umutwe barawujyana mu rwego rwo kwerekana ko binjije igitego(trophy).

Abaturage baturanye na Dr Walter batangiye gushyira ibipupe by’intare ku muryango w’urugo rwe hejuru handitseho ko ari injiji n’umwicanyi.

Uyu muganga ariko yiseguye ku bantu avuga ko yishe ‘Cecil’ atari azi ko ari inyamaswa irinzwe kandi ikunzwe kuri ruriya rwego.

Mu myaka 13 intare Cecil yari ifite yari izwiho gukunda abantu kandi ikishimira kubaba hafi.

Uyu muganga usanzwe ari n’umuhigi asanzwe azwiho guhiga inyamaswa zitandukanye nk’uko Mailonline yabyanditse.

Ubwo mu Rwanda twamaze kubona icyororo cy’intare zirindwi, byaba byiza tuzirinze abahigi cyangwa ikindi kintu cyose cyazivutsa ubuzima.

Palmer(ibumoso) yiyemereye ko ariwe wishe Cecil
Palmer(ibumoso) yiyemereye ko ariwe wishe Cecil
Bati" Uri Injiji ndetse n'Umwicanyi" kandi ngo n'izindi nyamaswa ntizishimiye uruofu rwa Cecil The Lion
Bati” Uri Injiji ndetse n’Umwicanyi” kandi ngo n’izindi nyamaswa ntizishimiye uruofu rwa Cecil The Lion
Abo muri PETA bifuza ko byaba byiza Dr Walter agejejwe imbere y'ubutabera
Abo muri PETA bifuza ko byaba byiza Dr Walter agejejwe imbere y’ubutabera yatsindwa akamanikwa

Reba Video ntoya yerekana ukuntu Intare Cecil yakundaga abantu

UM– USEKE.RW

 

5 Comments

  • Hanyumase yabiherewe uburenganzira na Zimbabwe? Biramutse aribyo byaba aragahomamunwa.

  • akurikiranywe kuko nawe ari mubangiza urusobe rwibinyabuzima

  • bamufunge

  • Yarahemutse.

  • Yarahemutse. Ubugizi bwa nabi nibwo butuma n’inyamanswa ziba ingome!

Comments are closed.

en_USEnglish