Digiqole ad

Rwanda: Abana, abasirikare, abaganga, abafite SIDA nibo benshi bakingiwe Hépatite B

 Rwanda: Abana, abasirikare, abaganga, abafite SIDA nibo benshi bakingiwe Hépatite B

Mu moko atandukanye y’indwara z’umwijima (Hepatite) iya B niyo ifite urukingo ubu ruboneka mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hizihijwe ku nshuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya z’umwijima (Hépatite) abantu barenga 1 000 uyu munsi bakingiwe nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima. Muri rusange abantu barenga miliyoni 5 nibo bamaze gukingirwa Hépatite B mu Rwanda aba biganjemo abana, abanduye SIDA, abasirikare abapolisi n’imiryango yabo, abaganga, abajyanama b’ubuzima ndetse n’urubyiruko rwajyanywe Iwawa.

Mu moko atandukanye y'indwara z'umwijima (Hepatite) iya B niyo ifite urukingo ubu ruboneka mu Rwanda
Mu moko atandukanye y’indwara z’umwijima (Hepatite) iya B niyo ifite urukingo ubu ruboneka mu Rwanda.

Dr Marie Aimee Muhimpundu wo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yatangaje ko uyu munsi wizihizwa kugira ngo abanyarwanda ndetse n’abatuye isi barusheho kumenya ububi bw’iyi ndwara no banafate ingamba zo kuyirinda no kuyikumiira.

Ibyo ukeneye kumenya ku ndwara z’umwijima za Hépatite, uko yandura, uko wayirinda, uko ivurwa… wabisoma ukanze HANO.

Ibyegeranyo by’imiryango yita kubuzima bigaragaza ko izi ndwara za Hépatite muri iki gihe ziri kwica abantu benshi kandi imiti yo kuzivura ngo irahenda cyane.

Mu mibare igaragazwa n’umuryango w’abibumbye wita kubuzima, OMS, ivuga ko mu 2010 abantu miliyoni 1,4 bishwe na virus ya Hépatite B na C kw’isi yose. Naho abagera kuri miliyari ebyiri banduye iyi virusi ya Hepatite B.

No mu Rwanda nubwo ngo nta bushakashatsi bwagutse burakorwa ngo bube bwagaragaza abantu bose baba baranduye iyo virus ya Hepatite B na C, ngo hari imibare igenda igaragazwa yerekana ko iyi ndwara ifitwe n’abatari bacye. Gusa ibimenyetso byayo bikaba bigaragara nyuma y’imyaka hagati ya 15 na 20 umuntu ayanduye.

Mu Rwanda mu myaka ibiri 2010-2012 abantu batanze amaraso kuva kuri 2- 3% bari baranduye hepatite B na C. Mu 2011 abagore batwite 3,7% bari baranduye Hépatite B.

Abantu bakora kwa muganga bakorewe ubushakashatsi abagera kuri 2,9% banduye gepatite B naho 1,9 banduye Hépatite C.

Naho mu 2013 mu bantu babana na virusi itera SIDA 3,8% bari bafite na Hépatite B.

Murwego rwo guhangana niyo ndwara minisiteri y’ubuzima yashyize muri gahunda urukingo rw’iyo ndwara kubana bavuka kava mu 2002.

Ndetse bakaba barakomereje no kubandi bantu bahereye kubafite ibyago byinshi byo kwandura iyo ndwara. Harimo nk’abafite virus itera SIDA, abakora mu mahotel n abandi.

Kugeza muri Kamena 2015 abamaze gukingirwa kuri Hépatite B, kuko ariyo igira urukingo, abana ni 4 500 000  , ababana na HIV /AIDS  ni 500 000 , abakozi bo kwa muganga hafi 20 000, abanyeshuri biga ubuganga n’ubuforomo hafi 4 000, abajyanama b’ubuzima n’abafasha babo 45 000, abasirikare n’imiryango yabo 30 900 ,abapolisi 10 700, urubyiruko rwajyanywe Iwawa 1 500, abakozi bo mumahoteli 6 000 ,abizana bakarugura 3 000. Kuri aba hiyongeraho abarenga 1 000 bakingiwe kuri uyu wa kabiri gusa.

 

Ni indwara ihenze cyane

Umwe mu barwaye izo ndwara yatanze ubuhamya yavuze ko iyo ndwara ari mbi kandi itera ubukene ndetse n’imiti ntitume ukira neza.

Hépatite B ngo umuti wayo wo ushobora kuboneka kuko ngo hakoreshwa imiti igabanya ubukana bwa SAIDA umurwayi ashobora kuwishyura amadorali 10 ku kwezi.

Hepatite C yo ngo imiti iraruhije kuko kugirango umuntu arangize ibyumweru 49 yahagarara muri 10,000,000Rwf kandi nabwo ngo 40 % bakaba ari bo bakira.

Uriya wanduye izi ndwara avuga ko yagize ibyago byo gusanga yaranduye Hepatite B na C zombi. Ngo yamenye ko yanduye izo ndwara ari uko agiye kwisuzumisha. Ubu ngo izi ndwara amaze kuzitangaho miliyoni zirenga 39 kandi ntabwo arakira.

Ati “imiti yambere nayitangiye tariki 9/1/2011 nyirangiza 23/2/2012 icyo gihe yari ihenze cyane kuko urushinge rumwe rwaguraga 360.000 Frw  buri cyumweru ni ukuvuga 1.240.000Frw buri kwezi.”

Nyuma y’amezi atandatu yakoresheje ibizamini asanga virus za Hepatite zaragarutse yongera gutangira imiti tariki ya 17/4/2013 kugeza  6/5/2014 nk’uko abivuga. Nyuma yongeye gusubira kwisuzumisha asanga Virus zongeye kugaruka. Ibi byose kugeza ubu ngo byamuhagaze agera kuri miliyoni 36 mu myaka ine amaze yivuza.

Yagize ati“ Ubundi ibizamini bya Hepatite bigabanije mu byiciro bitandukanye. Hari ibizamini bya mbere byo gutangira imiti bigura 277.643 Frw . Hakaba ibizamini bya buri cyumweru bigura 38.799 Frw. Hakaba n’ibizamini bya buri kwezi kugira ngo bakurikirane ubuzima bw’umuntu watangiye gufata imiti byo bigura 155.196Frw. Ni ukuvuga ngo nibura umurwayi wa Hepatite aba agomba guteganya 300.000 Frw y’ibizamini bya buri kwezi. Muri iki gihe umurwayi wa Hepatite atanga 1.120.000Frw buri kwezi y’ibizamini n’imiti. Imiti iboneka mu bitaro bya gisirikare by’ikanombe no muri za Kipharma gusa mu Rwanda.”

RBC ivuga ko u Rwanda rumaze kumvikana ubufatanye n’abakora iyi miti kugira ngo bayitangire nibura 1 500$ ku murwayi kandi ifatwe mu byumweru bibiri gusa. Ngo hari kandi abantu 3 000 bazahabwa iyi miti ku buntu kuko batishoboye kandi barwaye.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nonese komwihitiyemo abongabo gusa abaturage basazwe tubaye abande Imana niturengerepe

  • Hello.Please, iyo mibare umwanditsi yatanze siyo yavuzwe.
    Ku mwanditsi w’iyi nkuru, Hamagara 0788486256 uhabwe imibare nyayo.
    Merci

  • Jules, uzabe umwana nibikunanira ube umugore. Kuba umusirikare byo ntabyo washobora kuko ndabona icyo ushoboye ari ukurira gusa!

Comments are closed.

en_USEnglish