Amavubi yatsinzwe 2 -0 na Afrika y’epfo U-23
Ikipe y’Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Johannesburg kuri uyu wa kabiri.
Keagan Dolly ukinira ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afrika y’epfo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa kane gusa w’umukino.
Mbere gato ko igice cya mbere kirangira ikipe y’Afrika y’epfo yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 41 gitsinzwe na Siphiwe Khambule ukinira Highlands Park .
Ni umukino amakipe yombi yahawe amakarita atukura aho kuruhande rw’u Rwanda Muhire Kevin yabonye umutuku nyuma yo kubona ikarita ebyiri z’umuhondo,cyo kimwe no kuruhande rw’ikipe y’Afrika y’epfo nayo yabonye ikarita itukura.
Uyu mukino wa gicuti wari mu rwego rwo kwipima ngo bifashe umutoza w’Amavubi Johnathan McKinstry gutegura ikipe izakina igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016.
Nyuma y’umukino wa Afurika y’Epfo, Amavubi azerekeza muri Ecosse ku itariki 2 Kanama, mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri ,hiyongereyemo abakinnyi b’ikipe ya APR FC yamaze gusezererwa muri CECAFA.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga:
Jean Luc Ndayishimiye (Bakame)
Rukundo Jean Marie, Faustin Usengimana , Aman Uwiringiyimana , Celestin Ndayishimiye
Nshimiyimana Amran, Ntamuhanga Tumaini, Tuyisenge Jacques, Muhire Kevin
Habyarimana Innocent, Sugira Ernest.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
1 Comment
iyi ni match ya entrainement …. ni byiza ko babona urwego bariho…. ureke rwa rutonde rwa Fifa rutugira ibihangange muri Cecafa kandi mu by ukuri inzira ikiri ndende…. mbona urwego twibaraho tuzarugeraho muri 3 ans… nabwo turetse amarangamutima tukagendera kuri gahunda ifututse….. n abake turwarizaho ni efforts za R. Taldi utarongerewe contrat…
Comments are closed.