Digiqole ad

Mu kwiregura ‘Leta’ yavuze ko Green Party itazi icyo ishaka

 Mu kwiregura ‘Leta’ yavuze ko Green Party itazi icyo ishaka

Kuri iyi photo, uwa kabiri uvuye iburyo ni Frank Habineza wegeranye na Me Mukamusoni wunganira Green Party nyuma y’uko abandi ngo bari babitinye, ni ifoto bifotoje mbere yo kwinjira mu iburanisha rya none

Mu rubanza Ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga Ibidukikije Green Party riregamo Leta y’u Rwanda gushaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame azongere kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda; kuri uyu wa 29 Nyakanga umwe mu ntumwa ziburanira Leta yavuze ko iri shyaka ritazi icyo rishaka kuko icyo bita ikirego kitari gikwiye kuzanwa mu rukiko. Dr Habineza Frank we yahise avuga ko ibi bisa nko kurota.

Kuri iyi photo, uwa kabiri uvuye iburyo ni Frank Habineza wegeranye na Me Mukamusoni wunganira Green Party nyuma y'uko abandi ngo bari babitinye, ni ifoto bifotoje mbere yo kwinjira mu iburanisha
Kuri iyi photo, uwa kabiri uvuye iburyo ni Frank Habineza wegeranye na Me Mukamusoni wunganira Green Party nyuma y’uko abandi ngo bari babitinye, ni ifoto bifotoje mbere yo kwinjira mu iburanisha rya none

Uyu munsi baburanaga ku bubasha bw’Inkiko aho mu myanzuro ababuranyi bashyikirije Urukiko rw’Ikirenga; Leta yasabye uru rukiko kutazaburanisha iki kirego kuko kitari mu bubasha bwarwo.

Ishyaka Green Party kuri uyu wa gatatu ryaburanye rifite uryunganira mu mategeko ariwe Me Mukamusoni Antoinette (uyu yigeze kunganira Lt Joel Mutabazi wakatiwe n’inkiko za gisirikare) nyuma y’igihe rivuga ko abo ryasabaa kubunganira bose babyangaga kubera ubwoba bwo kuburana iki kirego.

Iri shyaka ryabwiye Umucamanza ko mu Rwanda nta rukiko rwihariye rwo kurinda Itegeko Nshinga ko ririndwa n’Umukuru w’igihugu ariko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kumuburanisha (Perezida) mu gihe ashatse kurihonyora bityo ko n’ibirebana n’undi wese washaka kurihungabanya bikwiye gusuzumwa n’uru rukiko.

Dr. Frank Habineza wafatanyaga na Me Mukamusoni bavuze ko kuba Inteko Ishinga amategeko yaremeje ubusabe bw’abaturage bifuza ko zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga zihinduka biganisha ku kuba habaho amatora ya Kamarampaka bakavuga ko kwiyambaza Urukiko rw’Ikirenga batayobye kuko mu bubasha bwarwo harimo kuburanisha imanza z’amatora.

Dr. Frank Habineza na Me Mukamusoni banasabye Urukiko kugira inama Inteko Ishinga amategeko guhagarika ibikorwa byose bigamije guhindura itegeko Nshinga birimo n’ibiri gukorwa byo kumva ibitekerezo by’abaturage ku busabe bwabo buherutse guhabwa ishingiro.

Abanyamategeko Rubango Epimaque; Marara Aimable na Mbonera Theophile bahagarariye Leta muri uru rubanza babwiye Umucamanza ko nta cyemezo na kimwe kigeze gifatwa kigaragaza ko amatora ya Kamarampaka azabaho.

Aba banyamategeko banabwiye umucamanza ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuba rwaburanisha ibibazo nk’ibi mu gihe kamarampaka yabaye cyangwa irimo kuba bityo kuba iri shyaka ryarazanye iki kirego ridasobanukiwe ibyo ririmo kuko ibyifuzo byaryo bifite izindi nzira bicamo bitazanywe mu rukiko nk’ikirenga.

Yifashishije ingingo z’amategeko; umwe mu bahagarariye Leta Me Marara yagize ati “…Mu ngingo y’145 y’Itegeko Nshinga bagaragaza uburyo Perezida wa Repubulika ashobora kuburanishwa ku bijyanye no kutubahiriza Itegeko Nshinga, icyo kiba ari ikirego Mpanabyaha, nkurikije ibigaragara mu nyandiko ze nsanga ikirego cye atari Mpanabyaha. Ikigaragara ni uko urega atazi icyo ashaka, …tukaba tuvuga ko igihe aje kurega agomba kuba azi icyo aje kuregera.”

Frank Habineza yahise yaka ijambo asubiza uyu munyamategeko agira ati “ndagira ngo nsubize mandateur (uhagarariye) wa Leta ku byo amaze kuvuga ngira ngo ahari arimo kurota kuko tuzi icyo dushaka kandi twabigaragaje neza.”

Frank Habineza wanagarutse mu ku mudepite wavuze ko abatifuza ko Itegeko Nshinga rihinduka ari ibigarasha akavuga ko nk’ishyaka Green Party byabababaje.

Umwanzuro ku bubasha bwo kuburanisha iki kirego ku rukiko rw’Ikirenga uzasomwa tariki 09/09/2015.

 

Uwaje gushyikira ikirego cya Green Party yasubijwe inyuma

Me Gatete Thierry waje nk’ikigo “Center for Human Right” giharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yangiwe kuba Inshuti y’Urukiko (Amicus Curiae) mu rubanza Green Party Iregamo Leta.

Gatete yabwiye Umucamanza ko ikigo yari ahagarariye cyafashe umwanzuro wo kuza muri uru rubanza kuko cyumva ibitekerezo by’Ishyaka Green Party mu kirego cyaryo biri mu murongo umwe n’uw’iki kigo ku ihindurwa ry’itegeko Nshinga.

N’ubwo iki kigo gihuje ibitekerezo n’iri shyaka ryareze Leta kugira ngo idahindura Itegeko Nshinga; Me Gatete yavuze ko ataje nk’uwunganira iri shyaka ahubwo ko aje nk’inshuti y’Urukiko izashyigira ikirego cy’urega. Ibintu bitamenyerewe cyane mu mategeko y’u Rwanda gusa hakaba hari ibihugu bikorwamo.

Ni ingingo yazamuye impaka ndende aho uruhande rwa Leta rwavugaga ko kuba uyu Gatete asanzwe ari Me nk’uko yabyivugiye mu mwirondoro we bivuze ko yaje aje kunganira urega mu rubanza, ndetse ko mu Rwanda hatari amategeko agena iki kintu cya “Amicus Cariae” mu rubanza.

Nyuma yo kwiherera, Urukiko rwavuze ko iki gikorwa cyo kuba Inshuti y’Urukiko mu manza zo mu Rwanda kigeze gufatwaho umwanzuro ndetse ko hari n’Urubanza rwigeze kwemererwa uwifuza kuba inshuti y’Urukiko.

Gusa Umucamanza yavuze ko iki kigo “Center for Human Right” kidashobora kwemererwa kuba inshuti y’Urukiko muri uru rubanza kuko mu myanzuro cyatanze igaragaza ko ibitekerezo kizatanga bitazatandukana n’ibya Green Party izatanga muri uru rubanza; ndetse kikaba kitaragaragaje ubumenyi bwihariye gifite kikaba kitaranagaragaje ko hari ubushakashatsi bwihariye cyakoze ku kirego cya Green Party.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Yooo. Uyu mu maman se ko Yambaye I roza kare disi akaraburana

  • Nuguhuzagurika gusa.Munyumvire namwe izi mpamvu zatanzwe hano.Nibyenda gusetsa kbs.

  • Uyu mu maman ndamwemeye.
    Ibya bapfu biribwa n’abapfumu yahekenye madame weee

    Upfa kugararagara mu rukiko audiance zose ukazitabira ubundi mu kuvugira izo njiji jyu vuga uziga nturi umwana.

    Uzahembwa akamiya kawe …,ko gutsinda atari itegeko bizace iyo byagaciye !!!

  • Frank Habineza akunda kuvugwa mu bitangazamakuru buriya namara kubona yavuzwe kenshi azakuramo ikirego cye, ehhhh, arashekeje gusa nanjye ndabina atazi ibyo arimo kandi ngo ni za madogiteri da

  • @Mbaraka, ariko niba wita injiji bariya bantu wowe waba iki?cg nuburyo bushya wavumbuye bw,imigani ukaba ubivuga ubicuritse?

  • nabena frank numugabo wowe ibyuvuga arabize abadepite nibarimo kuduta muruzi abagore nibobirirwa basakuza NGO itegekoshinga rihinduke kagame yarabadusuzuguje frank nimucike inege tubarinyuma bizagaragarira mumatora

  • @KAMANZI nawe ntamisobanukire yawe,none se niba usobanutse urafata umuntu ufite degree ye ugashaka kwerekana ko ariwowe uvuga ukuri cg ufite ukuri,buriya ushatse kuvuga ko ari ikigoryi atazi ibyo ashaka?ubuse wowe uwagufata akakwita injiji kubera ko utuka umuntu utazi kandi mutanadikanyije,uvugira mu matama tama gusa,ahubwo nawe uzagende umwereke ko za madoctor ze ntacyo zimaze nk’uko wabivuze!so umbabarire si nkushubije nshaka guhangana nawe,mbivuze kubera ko comment yawe nta buseriye burimo!

Comments are closed.

en_USEnglish