Digiqole ad

Abakozi ba 5 ba MINISANTE barimo Umuvugizi wayo barafunze

 Abakozi ba 5 ba MINISANTE barimo Umuvugizi wayo barafunze

Nathan Mugume niwe mukozi mukuru muri aba bafunze

Kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize, Nathan Mugume umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru y’ubuzima (Rwanda Health Communication Center Division, RHCC) akaba n’umuvugizi mukuru wa MINISANTE afunganye n’abandi bakozi bagera kuri bane b’iyi Minisiteri cyane bo mu kigo RBC. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bakekwakho ibyaha byo gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo wa Leta.

Nathan Mugume niwe mukozi mukuru muri aba bafunze
Nathan Mugume nk’umuyobozi w’ishami, niwe mukozi mukuru muri aba bafunze

Umuseke wabashije kumenya ko bamwe muri abo bakozi bafunze ari; Nathan Mugume, John Jovith Maridadi Technical assistant UNICEF to RBC/RHCC,  Fulgence Kamali wari umukozi mu by’itangazamakuru muri RBC/RHCC,  Richard Kampayana wari umucungamari muri RBC n’iwtwa Papias wari umucungamari muri CAMERWA.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke kuri uyu wa gatatu ko agikurikirana neza iby’aya makuru akabitangaza neza mu masaha ari imbere.

Byari biteganyijwe ko aba bagabo bagombaga kugezwa imbere y’ubutabera muri iyi minsi ibiri ishize.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko aba bakozi bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo wa Leta mu mirimo bari barimo.

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

Mu nama yabaye mu cyumweru cyashize ku kicaro cya Police y’u Rwanda igamije kwiga ku kurwanya, gukurikirana no guhana ibyaha bya ruswa no kunyereza ibya rubanda, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko ibyaha nk’ibi inzego z’ubutabera zashyize imbaraga zikomeye mu gukurikirana ababikekwaho no guhana abo byahamye.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Ariko amategeko agenga itangazamakuru si amwe mu Rwanda: mperuka muvuga ko iyo umuntu atarahanwa n’icyaha aba akiri umwere bityo gutangaza amafoto ye akaba atari kubahiriza uburenganzira bwe. Ko aba bantu bataraburana kuki mugaragaje amasura yabo??? Ubu aramutse basanze ari umwere akabarega mwamukira? Buriya ni nayo mpamvu nta muntu wemerewe gufotora mu nkiko ni nayo mpamvu mu bihugu byateye imbere za TVs n’ibinyamakuru bijyira umuntu ubishishanyiriza live ivibera mu nkiko ariko ntibyemerewe gufotora: namwe abatarahanwa n’icyaha mujye mubadushushanyiriza amasura ariko apana kwerekana amafoto yabo.

    • Leon Mugesera bamutwereka buri munsi kuki abandi bo bagomba kubahishira?

  • Icyambwira niba no mu munyururu Mugume naho aba abiyemeraho?

  • Ariko umutungo wa leta uranyerezwa ye gusa nta nubwoba bagira barabona Hon Mitali ari guhigwa na INTERPOL kubera kuwunyereza nabo bagahita bafatira ko ntawarubara, gusa si aba gusa hakoze ubuhsakashatsi wasanga abanyereza umutungo wa leta ari benshi cyane .

    • Abari guhisha imitungo yabo hirya nohino kwisi nabo bamenyeko igihe arigihe.Uwariwe wese amategeko azamugiraho ingaruka.

  • Ibi ni ok ariko rero ubutabera na police bikomeje hutinya ibigi binini !!!

    Mutinya se ijanja ry’inifi binini ???
    Aba ni toto nutwo biba nu busabusa, mu stop ibifi binini birya umuhanda, urugomero, ibintu nkibyo binini naho aba byitwa igavu nka rimwe ryu muyaya nu muboyi !!!

  • Pole sana Mugume nari nziko uri uwa ndani ntawagukoraho kabisa.

  • Mujye mukurikirana nibyo bifi binini. Ubundi bayatwara mureba he. Ubwo aba atwawe umunsi umwe gusa koko. Ko nabonye mutinya aba auditeurs babagznderera mukagerageza guhisha ”ibidahishwa aribyo birangira gutya udufi duto tubigendeyemo

  • Abo nibo batista umutungo WA leta finally abanyarwanda bangahora mu vicious circle of poverty.

  • Mureke ibifi binini byirire ba Rushati bafungweee ntakundi aba se mama muri Minisante? ahaaa yewe reka tubitege amaso

  • Mugume arafunzwe n”ukuntu yajya yiyemera cyane cyane iyo yabaga ari hamwe na Nyirabuja

  • Muhume uwo simuzi ariko usomye ibyo muvuga menya atazi kubana neza ???

    Kwari muya bagabo mukaba namwe mutamworoheye bite !!

  • Kamali flugence azize iki ko yari kabwerabwera wohasi cyane, ubwo bara mwifashishije bara rya none agiye ku ryoza ibyo atazi ” umugabo ara rya imbwa ika biryozwa”
    Njye muzi ari umuntu wohasi cyane, ba musize ubusa ku kanwa abarya barira none ara bize ndagaswi.

  • Mwiriwe. muzajye no muri EWSA uwitwa Agnes na Job na Jackson mu gutanga amasoko ni ruswa gusa bafata biteye agahinda. kabisa muvane uwitwa Agnes na Job muri procurement.

  • Indekwe

    Tanga ibimenyetso nibuze bijeya urore yuko barara 2 batageze muyabagabo !!!

    Bla bla bla itagira evidence ntihagije.

  • Hahhaaaa, ibyo muvuga biba muri kiriya Kigor Mugume yayaboraga ntabyo muzi. Message zose cg printing materials zose zijyanye na domaine ya sante mbere yuko zisokahoka yagomaba kubonamo 40% wabyanga ntibisohoke. Gusa ikibabaje ni Nka Fulgence urenganye. RBC/MINISANTE yo ibyayo birababaje cyane. L’histoire est le juge de ce monde. Ngiyo impamvu ituma economy ya Rwanda idatera imbere n’ubusumbane bukabije cyane.

  • Ntago nemeranye namwe basomyi!mugume ararengana !kuki mubona umuntu aguye mu gihome mugatangira kumushinja ibitabaho,,mbere hose ko mutamureze mwari mwabuze iki??icyonzicyo azaba umwere

    • hahaaa, Uzabanze ubaze muri RBC nibwo uzamenya ko ntacyo azaba! Ariko kandi niba aba yatumwe nibifi binini ntacyo yaba da! ariko iminsi yumujura nimirongo ine.

  • iyi minisite n’ibigo biyishamikiyeho byose bikorerwe ubugenzuzi kuko kunyereza byabaye umuco.amasoko atangwa ni akantu,kwishyura akantu,aba AUDITEUR akantu rapport ikaba salama,amahugurwa ho icya kabiri barakigabana, imicungire y’amafaranga my bitaro yo y’aba ishirira my mifuka ya bamwe.imodoka za let’s zabaye izubucuruzi.ba rwiyemezamirimo ntitukishyurwa.ubu se n’ibiki?

  • Ariko se nka Kamali ko ataba mu batanga amasoko tumuzi akorana n’itangazamakuru bamushyize mabuso bate? Cyangwa hari ibifi binini abangamiye. Ahaaa nzaba ndeba ni umwana w’umunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish