Digiqole ad

Uganda: Kugura isegereti imwe bigiye kuba ICYAHA. Hemewe ipaki gusa

 Uganda: Kugura isegereti imwe bigiye kuba ICYAHA. Hemewe ipaki gusa

Muri Uganda kugura isegereti imwe bizajya bituma umuntu agezwa imbere y’ubutabera

Abadepite bo muri Uganda baraye bemeje ko umushinga w’itegeko wari waratanzwe na Komite y’ubuzima  uba itegeko nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’uko nta muntu uzongera kugura isegereti imwe ahubwo bajya bagura ipaki. Ibi ngo bizatuma abana ndetse n’abantu bafite amikoro make batabasha kugura itabi uko babishaka bityo birinde ubuzima bwabo kuko ngo kubabuza kurigura byo ‘bidashoboka’. Hasigaye ko Perezida Museveni asinya iri tegeko.

Muri Uganda kugura isegereti imwe bizajya bituma umuntu agezwa imbere y'ubutabera
Muri Uganda kugura isegereti imwe bizajya bituma umuntu agezwa imbere y’ubutabera

Uyu mushinga w’itegeko, Tobacco Control bill, 2014  wari waratanzwe umwaka ushize ariko uza guteza impaka nyinshi  mu Nteko , biba ngombwa ko hashyirwaho Komisiyo yo kuwigaho ikazawugarura mu Nteko rusange bagasuzuma ishingiro ryawo.

Ubu uzarenga kuri iri tegeko azahanishwa igifungo cy’imyaka iri hejuru y’irindwi cyangwa amande ya miliyoni ziri hagati y’enye n’eshanu z’amashilingi(5 million Shs).

Iri tegeko nirimara  gusinywa na Perezida wa Repubulika ya Uganda umuntu wese uri munsi y’imyaka 21 uzagura isegereti imwe azahanwa.

Umukuru w’igihugu agomba kuba yarisinye bitarenze iminsi 30 ariko rizatangira gukoreshwa nyuma y’amezi 12.

The Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusanzwe Itegeko nshinga rya Uganda rivuga ko umuntu mukuru agomba kuba afite imyaka 18 y’amavuko, abantu bakibaza impamvu muri iri tegeko ribuza umuntu w’imyaka 21 kugura isegereti imwe  yabyanga akabihanira .

Iri tegeko kandi ribuza abantu bose kunywera itabi mu ntera iri hasi ya metero 50 uvuye ahantu hari abantu benshi nko mu mashuri, insengero n’ibitaro.

Ibyitwa Shisha, Kuber nabyo byahagaritswe.

Muri iri tegeko kandi ibyo bita Shisha(batumura) na (Kuber bahekenya nk’ubugoro bwo mu Rwanda) byahagaritswe, haba kubirangura, kubicuruza ndetse no kubinywa.

Minisitiri w’ubuzima Dr Chris Baryomunsi wateye inkunga uriya mushinga yameza ko umugambi w’ingenzi ari ukugira ngo babashe gukurikiranira hafi imikorere y’inganda zikora itabi ndetse no guca intege  abarinywa kuko ngo imibare y’abo rihitana iteye inkeke.

Abakora itabi kandi bategetswe kujya bandika ku mapaki y’itabi mu nyuguti nini ko ‘kunywa itabi ari bibi ku buzima’ kandi igice kingana na 60% kigize ipaki y’itabi kikajyaho ibindi byereka umuntu ko gukoresha itabi ari bibi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeza ko itabi ryica abantu 5,200,000 buri mwaka ni ukuvuga abaruta abicwa na SIDA, igituntu na malariya bose hamwe ubateranyije.

Ifoto y'ubumoso irerekana uko ibihaha by'umuntu umaze imyaka 10 anywa itabi. Iburyo aba yarariretse
Ifoto y’ubumoso irerekana  ibihaha by’umuntu umaze imyaka 10 anywa itabi. Iburyo aba yarariretse ibihaha bigashiramo uburozi akagira ubuzima bwiza

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ntibyakunda muri Uganda n’igihugu cyamunawe na ruswa ku rwego ruhanitse abaricuruza bazakomeza ufashwe atange ruswa gutyo gutyoooo cyane ko inzego z’umutekano za Uganda batazubaha nabusa.
    Gusa iki gitekereza gishyizwe mu bikorwa cyaro kiza peee

  • iri tegeko ni ryiza no muRwanda babigerageje byaba byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish