Digiqole ad

Uyu NTABWO ari Babou-G tuzi – Abakoranye nawe

 Uyu NTABWO ari Babou-G tuzi – Abakoranye nawe

Abakoranye na Babou G aha Nyacyonga bati “uyu ntabwo ari we tuzi hano”

Salama wowe! NiKwakundi! Ibaze nawe!!…Imvugo ziri gukoreshwa cyane n’urubyiruko mu Rwanda kubera umusore kugeza ubu ugibwaho impaka nyuma y’uko hagaragaye uwaje uvuga ko ari we Babou G. Nyacyonga abakoranye na Babou G umunsi yahabonetse bahakaniye Umuseke ko uwo bereba mu itangazamakuru atari we bakoranye.

Abakoranye na Babou G aha Nyacyonga bati "uyu ntabwo ari we tuzi hano"
Abakoranye na Babou G aha Nyacyonga bati “uyu ntabwo ari we tuzi hano”

Ku kinyamakuru Igihe.com bazaniwe umusore witwa Emmanuel Nsabimana azanywe n’uwitwa Nickson Mihigo uvuga ko ari mubyara we akaba na Manager we. Amashusho ye n’imvugo ye byatumye benshi bavuga ko atari we Babou G, ko yenda  ari uwo basa cyane wabanje gutozwa uko azitwara nagera imbere y’itangazamakuru.

Kimwe n’abandi bantu n’ibigo bitandukanye, Umuseke wari umaze igi ushakisha Babou G. Ntawuramubona.

Nyuma y’uyu wagaragaye, Umuseke wasubiye Nyacyonga kuganira n’abakoranye na babou G. Beretswe uvuga ko ari Babou G bahakana bivuye inyuma ko atari we bakoranye umunsi yahakoreye ari nawo yaganiriyeho na TV10.

Emmanuel Mbananabo uhakorera ibyo gupakira umucanga, umunyamakuru w’Umuseke amweretse amashusho ya Babou G wazanywe yaratangaye. Ni ubwa mbere yari ayabonye. Ati “Uyu ntabwo ari Babou G nzi, cyakora barasa cyane. Ariko ntabwo ari we. Babou G nyawe natwe twramubuze kuko kuva uriya munsi aganira na TV10 ntiyagarutse hano.”

Aha kuri centre ya Nyacyonga ni mu karere ka Gasabo, mu kagali ka  Kamatamu mu murenge wa Jabana urenze gato centre ya Kabuye, niho Babou G yahuriye n’umunyamakuru Jean Baptiste Nibishaka wa TV10, amuha Interview yamamaye cyane kubera ibisubizo bya Babou G byihuse kandi bisekeje.

Jean Baptiste Nibishaka waganiriye nawe, yabwiye Umuseke ko atazi neza niba uriya wiyita Babou G uvuga ko yabonetse ari we koko, avuga ko abishidikanya.

Abandi bakozi bakoranye na Babou G bavuga ko uyu wundi ari umwiyitirira kuko ngo babona yakutse cyangwa yavunitse amenyo y’imbere kandi Babou G atari afite ako kabazo, ndetse ngo uko uyu avuga siko Babou G bakoranye avuga. Bakanavuga ko barebye uyu babona aruta mu myaka uwo bazi.

Aba bakozi ba nyakabyizi bakorera Nyacyonga bavugako Babou G yari yaje azanywe n’imodoka itwara imyanda iyijyana ku kimoteri cya Nduba, bagakeka ko ariho yaba aturuka. Gusa Umuseke mbere wari warageze aha ubura ikimenyetso cya Babou G.

Babou G bazi ngo ntiyakutse amenyo kandi ntavuga nk'uyu waje avuga ko ari we
Babou G bazi ngo ntiyakutse amenyo kandi ntavuga nk’uyu waje avuga ko ari we, ndetse ngo babonye uyu ashaje
Uyu wahise akuka amenyo ngo ntabwo ari we
Uyu wahise akuka amenyo ngo ntabwo ari we. Photo/Igihe
Bati "Ahubwo uriya wo hirya niwe Babou G tuzi"
Bati “Ahubwo uriya wo hirya niwe Babou G tuzi”
Aha ni kw'Iseta  y'umucanga ya Nyacyonga, hariya imbere hari ibitiyo niho Babou-g yaganiriye na TV10, gusa uyu waje avuga ko ari we abahakorera bavuga ko babona atari uwo bazi
Aha ni kw’Iseta y’umucanga ya Nyacyonga, hariya imbere hari ibitiyo niho Babou-g yaganiriye na TV10, gusa uyu waje avuga ko ari we abahakorera bavuga ko babona atari uwo bazi


Yaburiye he?

Aba bagabo bakora akazi ko gutunda umucanga ucururizwa Nyacyonga, ari nabyo Babou G yari yaje gukora uwo munsi, bavuga ko umupagasi atagira aderesi ifatika ku buryo ashobora kudapfa kuboneka cyane ko ngo Babou G yari umusore ugaragara nk’utubatse ku buryo ngo hari umugore we waba yaramubuze.

Gusa aba bapagasi bakavuga ko bishoboka cyane ko hari umushoramari waba yarabonye ko uyu musore ashobora guhita yamamara cyane maze akamujyana kugira ngo azamukoreshe mubyo kwamamaza ibikorwa bye mu gihe nyacyo kuri we, bityo akaba akimuhishe, abandi bashoramari bamukenera,  itangazamakuru n’ab’imyidagaduro, ari nabo bagaragaje kumushaka cyane.

Jean Marie Vianney Nsanzimana ukorera ku kimoteri cy’imyanda cya Nduba avuga ko Babou G ashakishwa cyane n’abantu benshi.

Ati “Hari abagabo bavuye Nyacyonga kumushakirayo baza hano baraheba badusigira nimero zabo za Telephone batubwira ko uwabona Babou G yababwira kandi ko azishyurwa ibihumbi ijana (100 000Rwf) namubagezaho. Ariko natwe twaramubuze kuko hano haza abapagasi benshi buri munsi.”

Nta mpano idasanzwe afite uretse iyo gusubiza vuba mu buryo butangaje, interview yagiranye n’umunyamakuru wa TV10 niyo yatumye yamamara cyane, gusa uwaje avuga ko ari we Babou G wabonetse benshi bakomeje kugaragaza ko atari we.

Uyu musore bari kumwe, niwe wamuzanye, avuga ko ngo ari mubyara we, icyo benshi ncyo bashidikanya
Uyu musore bari kumwe, niwe wamuzanye, avuga ko ngo ari mubyara we, icyo benshi ncyo bashidikanya

Babou G akomeje kuba Babou G!!!!

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • ariko rero koko harimo akabazo nanjye ndabona aba bantu batandukanye cyane pe

  • wapi ntabwo ariwe uwa mbere afite mukanwa heza cyane
    ahubwo abantu bababajwe no kuba batamuryaho amafranga
    ndebera nawe ngo mubyara we da!

    • hahah! kuberiki se ataba mubyara we? hahaaha

      • Ariko abantu dushobora kuba dufite ikintu kiduhanagura ubwenge Kabisa. Uriya Babou G wari kumwe nuvuga ko yamubonye kuri you tube Babou G yavuze ko ari Nyirarume w’uriya musore bari kumwe, uretse ko uriya musore bamubazaga bati mupfana iki ? We akanga kubyivugira akavuga ngo nugyu nimumubaze, ku buryo guhamya ko haricyo babpfana bishobora kugora uriya nyirubwite. Abavuga ko ari mubyara we sinzi aho babivanye. Yavuze mu rulimi rw’igiswayire ngo ndi Mujyomba we iyo aza kuba mubyara we yari kuvuga ngo ni Binamu wanjye. Gusa uriya musore yananiwe kusa ikivi yateruye yanga kwemera no kwemeza ko hari icyo apfana nuwo bari kumwe.

  • Bakagombye kwifashisha polisi ntakiyinanira.

  • Bazashake YOHANI UMUBATIZA azatumare impaka.

  • Uwuzanye niwe mutekamitwe !!!
    Kubeshya imbaga ubigambiriye ugambiriye indonke ni cyaha gihanywa n’amategeko akurikiranywe !!!

    Wasanga atamunize akatuzanira uwa piratte ngo yirire akamiya ???
    Police ibirebere bugufi

    • N’ubana n’ubumuga bwo kutabona yakubwira ko bariya bantu batandukanye

  • Uyu si babouG ahubwo ntaboneka vuba hazaza nabandi amenyo bayakuye bateretse nubwanwa kuko abashaka kurira kuri babou G nibenshi.

  • uri yasiwe nareke kutubeshya

  • NIMUREBE UGUTWI NIWE!

  • Iyi nkuru imaze iki koko?munsobanurire.Umuryango we se waramubuze?hari ikirego waba waratanze kuri police se?Mureke gukabya kabisa.

  • Ariko kubera ko abantu benshi bacyeneye kubona Babou G nyawe ikibazo kimaze iki gihugu. Njye ndumva ishakishwa rya Babou G rikwiye gushingwa DMI.

  • Yewe inda nimbi kabisa umuntu akiyita uwo atariwe!! ngo akunde amurireho ahaaa! ntibizoroha

  • Ahubwo police nihaguruke uyumusore aboneke

  • Kabsa najye abaturage ba Nyacyonga ndabumva Police yari ikwye kumara abantu inkeke nako amatsiko ikerekana Babou g nyawe kuko nimba twe twaremeye ko ariwe abandi nabo bakavuga ko uriya atariwe kandi barabanye nawe urumva ko harimo urujijo.
    POLICE nkuko musanzwe mubikora aka kazi ni akanyu ngo mumare abaturarwanda inkeke.

  • sha ntaho basakabisa ninkisi nijuru cg umukara numweru

  • iyo amenya ubwenge ntaseke, cg ngo yerekane mu kanwa ke. cg uwo wamuzanye akabanza akareba video ya Yohana neza, kuburyo na trace yatuma bivamo bayihishahisha

  • Niwe ahu wo aya menyo yahongotse adihirwa iki?

  • Fake Babou-G arashaka kurira kuri Real Babou-G gusa ndatangaye ngewe ndebe youtube video bwambere na sister wange twabigiyeho impaka mbona ariwe we akabihakana sinari nitaye kumenyo ariko now I am convinced siwe Babou-G najyye gushakira indoke ahandi. Ahubwo Police ishinzwe gushaka abazimiye ikadushakira Babou-G nange ndamukeneye yakamamariza Company nkorera ikizamuka igatuma abantu bayikunda. Ibaze nawe udahahiye muri GET IT, wasavinga igihe ukoresha ujya ku isoko Ugakoresha GET IT.

  • Umuseke mwaratsinze!! Mukuyeho urujijo, nimukomereze aho. Mureke za Ibihe na za imiryango zinyonga comments, zikanatanhaza ibyo zitatohoje!

Comments are closed.

en_USEnglish