Kigali: Urubyiruko rwa muri Croix Rouge rwiyemeje kwita ku bidukikije
Mu matora ya Komite y’urubyiruko rwa Croix Rouge, yabaye ku munsi w’ejo agamije gusimbuza komite icyuye igihe, uwatorewe kuyobora Komite nshya Rubuga Alexia yavuze ko iyi Komite izashyira ingufu mu kubungabunga ibidukikije no kwita ku mbabare nk’uko bisanzwe mu nshingano zabo.
Rubuga Alexia yabanje gushimira Komite icyuye igihe kandi asaba urubyiruko gukomeza gukoresha imbaraga mu kubungabunga ibidukikije, ariko rutirengagije n’ibindi bikorwa bifasha igihugu mu iterambere.
Yemeje ko mu bindi bikorwa, iyi Komite izibanda ku ugufasha abaturage batishoboye barimo incike, impfubyi ndetse n’abapfakazi bakazabubakira amazu bakabaha n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu buzima bwabo.
Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga mukuru wa Croix-Rouge y’u Rwanda, yasobanuriye abari aho ko ibikorwa byinshi umuryango umaze kugeraho, ubikesha urubyiruko kubera ko arirwo rufite imbaraga
Yasabye abagize Komite nshya gushyira mu bikorwa ibyo barihiriye kugira ngo ibyagezweho bitazasubira inyuma.
Karasira Wilson, wari uyoboye Komite icyuye igihe, avuga ko ibikorwa bagezeho nk’urubyiruko byashingiye ku nkingi zitandukanye zita cyane cyane ku buzima bw’abaturage, kubatoza umuco w’isuku, kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi ari nabyo bifuza ko Komite yashyizweho uyu munsi yakomerezaho.
Yagize ati: “Ndabasaba gukorera hamwe nk’Ikipe, mwishakemo ibisubizo mureke gutegereza ko hari abandi bagomba gukemura ibibazo abanyarwanda bafite, nimwe maboko y’igihugu”
Yongeyeho ko bagomba kujya bashishikariza abagenerwa bikorwa kugira uruhare mu bibakorerwa kugira ngo nabo bumve ko ari ibyabo kandi bakagira uruhare mu kubirinda kugira ngo birambe.
Komite y’urubyiruko yatowe igizwe n’abantu batatu. Aya matora yabaye nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu urubyiruko rwahawe yari agamije kumenyekanisha imikorere y’Umuryango wa Croix Rouge.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW.Muhanga