Digiqole ad

Kayonza: Babangamiwe n’intambi ziturikirizwa ahacukurwa amabuye y’agaciro

 Kayonza: Babangamiwe n’intambi ziturikirizwa ahacukurwa amabuye y’agaciro

Abatuye mu kagari ka Bunyetongo mu murenge wa Murama, akarere ka Kayonza baratabaza bavuga ko  babangamiwe bikomeye n’urusaku rw’intambi zituritswa n’abakozi ba Kampani icukura amabuye y’agaciro yitwa Wolfram.

Urusaku rw’izi ntambi ngo rutuma amazu amwe n’amwe asenyuka kubera urusaku.

Umwe muribo yagize  ati: “Tubangamiwe cyane n’iyi sosiyete(Walfram Mining) kuko duhora dufite impungenge ko dushobora kuzabura ubuzima bwacu kuko bishoboka ko  amazu yacu ashobora kuzatugwaho.”

Ikindi kibatera impungenge ni uko uru rusaku rushobora kugira ingaruka ku bagore batwite wenda ngo bikaba byatuma bamwe bakuramo inda.

 Ubuyobozi bw’umurenge wa Murama buvuga ko burimo kuvugana n’abahagarariye  Wolfram mining kugira ngo  barebe ukuntu iki kibazo cyabonerwa  umuti urambye, kimwe mu bisubizo biri kuganirwaho hakaba harimo kureba uko bakwimurwa.

Yagize ati: “Naganiriye n’ubuyobozi bwa Wolfram Mining twemeye ko tuzajyayo tugapima kukanabarira abo baturage kuko hari igice kinini  cy’abantu batuye muri aka gace  bagomba kuzimurwa.  Icyo dutegereje ni ikarita y’umurenge kugira ngo tugende tureba buri kagali n’ibikorwa bihateganyirijwe”.

Nubwo ubuyobozi bw’uyu murenge butanga iki kizere, abaturage bavuga ko inzego zose z’ubuyobozi muri aka karere ka Kayonza zikizi kuva mu myaka ibiri ishize ariko ngo ntagikorwa.

 Elie Byukusenge

UM– USEKE.RW/Kayonza

en_USEnglish