Digiqole ad

Syria: Abarwanyi ba ISIS 13 bishwe n’abo mu mutwe wa Army of Islam

 Syria: Abarwanyi ba ISIS 13 bishwe n’abo mu mutwe wa Army of Islam

Ababishe bari bambaye imyenda isa n’iyo ISIS yambika abo igiye kwica

Muri video yasohowe n’umwe mu mitwe irwana na ISIS ikorera muri Syria yerekanye abarwanyi ba ISIS bafashwe bambitswe imyenda y’umukara bicwa barashwe mu mutwe n’abarwanyi bo mu wundi mutwe witwa Jaysh Al-Islam( ni ukuvuga Army of Islam).

Ababishe bari bambaye imyenda isa n'iyo ISIS yambika abo igiye kwica
Ababishe bari bambaye imyenda isa n’iyo ISIS yambika abo igiye kwica

Uyu mutwe ngo urimo abarwanyi 25, 000 bahanganye na ISIS yo ubu bitaramenyekana neza umubare w’abasirikare ufite mu bice bitandukanye by’Isi.

Aba barwanyi bishwe bambitswe imyenda y’imikara ariko ababishe bo bari imyenda y’ibara rya Orange. Iyi myenda yo Orange niyo ISIS yari izwiho kwambika abo igiye kwica.

Muri Syria hari amatsinda y’abarwanyi agera kuri 60 ahanganye. Ubwo bicaga aba barwanyi, abo muri Army of Islam bagiraga bati: “Imana ntabwo yashyizeho icyago idafite umuti wo kukirandura, Allah did not make a disease without appointing a remedy to it”

Muri iyi video yamaze iminota 19 yerekana abarwanyi ba the Army of Islam barasa mu mitwe abarwanyi ba Islamic State.

Mbere y’uko bicwa uhagarariye Army of Islam yavuze ko abarwanyi ba Islamic State bazanye amahame ahabanye n’ibyo idini rya Islam ryigisha mu by’ukuri kandi ngo bayifashisha bica abantu b’inzirakarengane.

Yabashinje kuba bagaba ibitero mu misigiti itandukanye kandi ari ikizira mu mwemerere ya Kisilamu.

Uyu mutwe ukorera mu gace k’Amajyaruguru y’Umurwa mukuru wa Syria, Damascus, kandi baharanira ko ubutegetsi bwa Perezida Bashar Al-Assad  buvaho.

Ikinyamakuru The Guadian kivuga ko imitwe myinshi iri muri Syria iterwa inkunga n’ubutegetsi bwa bimwe mu bihugu by’Abarabu byifuza ko ubutegetsi bwa Assad buvaho.

Army of Islam bivugwa ko iterwa inkunga na Arabie Saoudite itegekwa n’ubutegetsi bw’Aba Shiite ukaba warashinzwe muri 2011 kugira ngo uhangane na Islamic state na Al Quada ikorera muri Syria.

Uyu mutwe uyobowe na Sheikh Zahran Aloush uzwiho gukunda kuganiriza abasirikare be  ku kigomba gukorwa ngo batsinde urugamba.

Ni ubwa mbere abasirikare ba ISIS bicwa ku mugaragaro bikerekanwa kuri za video. Ubu buri wese aribaza uko ISIS izihorera mu bikorwa byayo byo kwica abantu iba yafashe bunyago cyane cyane ko n’ubundi isanzwe yica abantu urubozo.

Babashyize ku murongo babarasa mu mutwe
Babashyize ku murongo babarasa mu mutwe
Babambitse imyenda y'umukara
Babambitse imyenda y’umukara
Abasirikare ba the Army of Islam berekana imbaraga zabo za gisirikare
Abasirikare ba the Army of Islam berekana imbaraga zabo za gisirikare

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Mubikore,umunsi n,umwe muza bibazwa.

    • Mu=USA, NATO, AMISOM, ISIS….Interahamwe….Bose bazabibazwa of course.

  • Arabie Saudite si igihugu gitegekwa n’abasilamu b’abashi!Mwasubiramo neza mukareba niba nta bindi mwavanzemo!Mubareke basubiranemo,ayo maraso bose bamena bazayabazwa.Ikimbabaza ni uko bose babyambika islamu!

    • Babyambika Islami nyine kugirango injiji zibashyigikire kandi kugirango injiji zibone ko Islam ari mbi. Mujye mwibuka icyatumye iyi mitwe ibaho naho ivana ibikoresho.

  • nta gishimishije kirimo” harya ngo abo cyangwa mwebwe mwicana mu izina ryiyihe mana? mwatumwe nande?

    • Batumwe na Mpatsibihugu+Inda+Umujinya+Ubujiji+Shitani

  • The Islamist

    Yagiye he ko ntacyo arimo atubwira kwiyi nkuru ???

    Basubiranyemo abaswayire n’amaraso rwarahize !!!

    • Ngo amaraso rwarahize? waba uzi intambara zimaze kuba mu Burundi cg Rwanda cg Congo hagati y’ababyawe ubwa 2? amaraso rwarahize pe. Interahamwe.com

  • Arabie Saudite ntabwo iyoborwa n’aba shiite, iyoborwa n’aba Suni. Shakisha urebe neza.

    • Ongeraho : bagendera kumategeko ya Uncle SAM.

  • Rekada nabo se byabageraho!!!!

  • @Mubaraka…icyo kibazo maze iminsi nanjye nkibaza. Wasanga yaragiye muri ISIS

    • I cannot join ISIS for 2 reasons: 1. They have been created by the devil himself to fight Bashar ASSAD (USA+MOSSAD…),2. They kill innocent people which is haram in islam. If they were fighting for a good cause and in the good way, I will….

  • the isramist buriya ashyigikiye uruhe ruhande ra? cg yagiye gutang’umusada?

    • Nshyigikiye uruhande rwose rurwanira uburenganzira bwarwo kandi rukarwanya ururwanya kandi ntirwice inzirakarengane. Ntabwo nshyigikira uruhande kuberako rufite izina ririmo ISLAM kuko na shitani mukuru ashobora kurema imitwe akayitirira Islam(shitani mukuru mvuga ni SHITANI MUKURU ujya arema imitwe yo kurwanya abatamusenga maze akayiha ibitwaro bya rutura).

  • Niba ubonye imbwa mu giti jya wibaza uwayurije. Izi nyeshyamba zifite izi ntwaro zikomeye zazivanye he? zazihawe na nde? uwo wazibahaye ashyigikiwe na nde? ese uwazibahaye SHITANI MUKURU aramutse atamushyigikiye ntibyamukoraho? Mbere yo kubyegeka kuri Islam jya ubanza wisubize kuri ibi bibazo. These western-sponsored-dogs came after Islam and they will disappear and Islam will remain. Gusa, kurwanya uwaguteye bizakomeza kuba ihame kugeza igihe akarengane kazaba katakiriho. Abanya Iraq, Afghanistan…bafite uburenganzira bwo kurwanya abakoloni baba babateye(gusa bakirinda kubangamira abatabarwanya cg kwica inzirakarengane).

  • Islamist

    Mubyo uvuga haribyo nemera mo ikibazo nibaza ni kimwe rukumbi …,kuki ubuyobozi bwa islam kw’isi ntacyo bukora gihambaye ngo butane bwamagane abiyitirira iyo Islam ikora amabi !!
    Cyane cyaneee ko nziko umysilamu wese wagirango atozwa kuvuga kuko vuvuzera bagira zikaze zabasha kumvikana !!

    • Wenda bagira vuvuzela zikaze ariko iyo zigeze imbere y’imizindaro y’abakoloni ziburizwamo. Naho abayobozi bacu barabyamagana ariko itangazabinyoma rya Uncle SAM ntirishobora kubikubwira. Izo ngegera zatojwe na Uncle SAM zidatinya kurasa mumisigiti urumva ari gute tutazamagana? Nanjye mw’izina ryanjye namaganye iyo mihirimbiri ndetse n’abayihaye intwaro bose, ababatoje…..Gusa: Kurwanya uwaguteye biremewe. Kurwanya uwakwambuye ubutaka biremewe NB: Inzirakarengane zitarwana zigomba kurindwa imirwano.

  • Islamist weee sha ndabona nyahinduye isura murageramiwe mwitonde mushake umuti kuko byakaze iba basigaye babasanga mu misigiti badasize abagore basigaye mu ngo batetse ifutari !!!

    Pole sanaaaa bayisilamu mwese mwigarijwe.

Comments are closed.

en_USEnglish