Karongi: Ababyeyi barashishikarizwa kuganiza abana ku myororokere
Imbuto Foundation ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bateguriye ubukangurambaga ababyeyi kugira ngo babibutse akamaro ko kuganiriza abana babo cyane cyane abangavu ku buzima bw’imyororokere. Ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Gishyita.
Abafatanyabikorwa muri aka kazi, bemeza ko iyo ababyeyi badasobanuriye abana babo uko imibiri yabo ikora ndetse n’uko bigenda ngo babe basama inda zitateguwe, abakobwa baba bari mu kaga ko gutwara ziriya nda kandi bakiri bato.
Iki kibazo bivugwa ko kimaze gufata intera yo hejuru mu bigo by’amashuri muri Karongi.
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwavuze ko kuba ababyeyi babo batabaganiriza ku buzima bw’imyororokere ari kimwe mu bituma bishora mu mibonano mpuza bitsina kandi idakingiye.
Bongeraho ko hari n’abayishoramo kubera gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane abahungu.
Nyiraneza Esperance wiga mu mwaka wa gatanu mu Ishami ry’Ubukungu mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yozefu yabwiye UM– USEKE ko hari abantu babasanga ku mashuli bakajya kubacuruza mu Bashinwa bubaka umuhanda Kivu Belt -Rusizi –Karongi-Rutsiro-Rubavu .
Yavuze ko abenshi baba biganjemo abakozi b’Abashinwa.
Ati: “Ubu hano abakobwa benshi barangije amashuri batagira akazi bafite abana b’Abashinwa. Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha iki kibazo kigafatirwa ingamba.”
Amakuru agera ku Umuseke avuga ko hari abakobwa bane babyaranye n’Abashinwa bakorera muri Karongi.
Asumpta Mukakarangwa ukorera Ikigo cy’urubyiruko cya Karongi yakanguriye ababyeyi kwibuka inshingano zabo, ababwira ko uburere buruta ubuvuke kandi ko igiti kigororwa kikiri gito.
Yagize ati: “Umuti nyiri urugo avuguse niwo amatungo anywa. Uburere muha abana banyu nibwo bazakurana. Niba ufite abana bakuru ukaba icyifata nka gakumi, wambara imyenda itakubahisha umwana wawe niyambara ubusa uzababara?”
Aline Murangira ukora mu Imbuto Foundation ku rwego rw’igihugu yasabye abangavu kuba ‘ab’agaciro aho kuba ab’igiciro’.
Ati: “Hari benshi mwibeshya ko muri ab’igiciro! Oya muri ab’agaciro kandi mumenyere umuco wo kuvuga OYA idahinduka.”
Yasabye ko hazakorwa icyegeranyo kigaragaza abanyeshuri n’abandi bangavu batwaye inda zitateganyijwe kugira ngo bamenywe.
Nyuma y’icyo kifuzo cya Muramira ababyeyi bahise bahiga ko bagiye kujya baganira n’abangavu mu kagoroba k’ababyeyi cyane cyane bakita ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.
Umujyi wa Karongi uri mu mijyi y’ubukerarugendo ibamo urujya n’uruza rw’abanyamahanga kandi ngo aba bagira uruhare mu gutuma abangavu batwara inda zitateguwe n’ubwo ataribo bonyine.
Ngoboka Sylain
UM– USEKE.RW/Karongi