Month: <span>July 2015</span>

Nigeria: Boko Haram irakekwa kuba ari yo yivuganye abantu bakabakaba

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru; mu bice biherereye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria hagabwe ibitero bitatu bikekwa ko ari iby’umutwe wa Boko Haram bihitana Abantu bakabakaba 150. Ibi bikaba ari ibitero bihitanye umubare munini w’abantu muri Nigeria kuva Muhammadu Buhari yatorerwa kuyobora iki gihugu. Igitero cyahitanye umubare munini ni icyagabwe ahitwa Kukawa, aho abarwanyi bakekwa […]Irambuye

Ntiwakurikirana ibifi binini udafite ibimenyetso –Muhumuza

Mu kiganiro Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Richard Muhumuza yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu yavuze ko igituma bigora gukurikirana abantu bagize uruhare mu kunyereza cyangwa gucunga nabi umutungo wa Leta  basohowe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta biterwa n’uko ababivuga akenshi baba nta bimenyetso bafite ubushinjacyaha bwaheraho mu kazi kabwo. Richard Muhumuza yabwiye abanyamakuru ko mu […]Irambuye

Abadepite batunze agatoki RUSWA nka kimwe mu bidindiza iyubakwa ry’imihanda

Ubwo abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bakiraga ikigo gishinzwe kubaka imihanda no guteza imbere ubwikorezi (RTDA) na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), bavuze ko RUSWA ishobora kuba iri mu bituma imirimo yo kubaka imihanda ikarangirira igihe idindira. Abadepite babazaga ibibazo bagendeye ku makosa yo kudacunga neza ibya Leta yagaragajwe na raporo […]Irambuye

MDGs zirarangiye, ubu haje ibyitwa SDGs…byo bituzaniye iki?

Abanyarwanda benshi bumvise ijambo MDGs. Ni gahunda umunani (8) z’iterambere mu mwaka wa 2000 ibihugu by’isi byihaye intego yo kugeraho kugeza mu 2015, izi ntego zashyizwemo akayabo ka za miliyari z’Amadollari n’Umuryango Mpuzamahanga ngo zigerweho kuri buri gihugu. Raporo y’ibyagezweho izatangwa inasobanurwe na Ban Ki-moon tariki 06/07/2015. Nyuma ya MDGs ubu haje gahunda ya SDGs…iyi […]Irambuye

Ntakindi kimenyetso cy’imiyoborere mibi kirenze Jenoside – Prof. Shyaka

Prof Shyaka Anastase wari uyoboye abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ubwo kuri uyu wa kane basuraga urwibutso rwa genocide rw’akarere ka Kamonyi mu murenge wa  Busasamana, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso kirenze ibindi cy’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu myaka myinshi yari ishize mbere ya 1994. Aba bakozi b’ikigo RGB usibye gusura urwibutso banatanze […]Irambuye

Minisitiri Uwacu yavuguruje Perezida wa FERWAFA ku gusenya Isonga FC

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 Minisitiri ufite siporo mu nshingano ze yavuguruje umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku gusenya ikipe y’Isonga FC. Ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru, yari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri w’imikino mu Rwanda Amb. Joseph Habineza, umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita […]Irambuye

Radio &Weasel bageze i Kigali baje muri KWIBOHOZA CONCERT

Ku mugoroba w’uyu munsi   nibwo abagize itsinda rya Goodlife aribo Radio na Weasel bari basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i kanombe . Bakigera i Kanombe bakiriwe n’abanyamakuru benshi barangajwe imbere n’uwateguye igitaramo cyiswe Kwibohora Concert ariwe Muyoboke Alex. Radio wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yabonaga uko yakiriwe yagiye mu modoka avuga ati: Abanyarwanda turaje twibohore […]Irambuye

PGGSS5: Impinduka ku gitaramo cya mbere cya Full-Live

Hamaze gutambuka ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 bya Semi-Live bigera kuri 11 byabereye Ntara z’u Rwanda mu turere tumwe na tumwe. Kuri ubu hatahiwe ibitaramo bya Full-Live bigera kuri bitanu (5) ari na byo bizahesha umuhanzi igihembo nyamukuru bitewe n’uburyo azaba yaritwaye na mbere. Imwe mu mpinduka izagaragara ku gitaramo cya mbere […]Irambuye

Ngoma: Akarere ntikashyize mu igenamigambi ikigo cy’ubuzima cyubatswe n’abaturage

Amafaranga asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe n’inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Ngoma nk’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/16 gusa hagaragajwe impungenge z’abaturage bo mu murenge wa Murama biyubakiye ivuriro, ariko muri iyi ngengo y’imari hakaba nta mafaranga yateganyijwe yo gufasha iri vuriro kugira ngo ritangire gukora. Iyi ngengo y’imari y’akarere ka […]Irambuye

en_USEnglish