Digiqole ad

Abadepite batunze agatoki RUSWA nka kimwe mu bidindiza iyubakwa ry’imihanda

 Abadepite batunze agatoki RUSWA nka kimwe mu bidindiza iyubakwa ry’imihanda

Icyacumi mu itangwa ry’amasoko cyatunzwe agatoki na Hon Nkusi Juvenal

Ubwo abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bakiraga ikigo gishinzwe kubaka imihanda no guteza imbere ubwikorezi (RTDA) na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), bavuze ko RUSWA ishobora kuba iri mu bituma imirimo yo kubaka imihanda ikarangirira igihe idindira.

Icyacumi mu itangwa ry'amasoko cyatunzwe agatoki na Hon Nkusi Juvenal
Icyacumi mu itangwa ry’amasoko cyatunzwe agatoki na Hon Nkusi Juvenal

Abadepite babazaga ibibazo bagendeye ku makosa yo kudacunga neza ibya Leta yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2012-13. Ayo makosa akaba arimo kutagira inyandiko ziherekeza amafaranga yasohotse, njyanama y’Ubutegetsi idakora 100% uko ibisabwa, ndetse hagaragaye imihanda itarangirara igihe, kimwe no kutishyura ingurane zose ku baturage bimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Abadepite basanze inama y’Ubutegetsi ya RTDA idakoreshwa uko bikwiye bigatuma imirimo imwe n’imwe idindira.

Ikigo RTDA cyanenzwe ko imihanda itubakwa ngo irangirire igihe, ndetse imwe ikaba yubakwa rimwe na rimwe (mu gihe hagiye kuba Umwiherero w’abayobozi), umuhanda watinzweho, Zaza-Rwamagana, wo muri raporo bavuze ko wari kuba warangiye muri Mata, 2015 na n’uyu munsi nturarangira.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Rwakunda Christian wari kumwe n’umuyobozi wa RTDA, Guy Muhigirwa Kalisa ndetse na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri RTDA, Leopold Mbereyaho, babwiye abadepite ko mu idindira ry’imirimo yo kubaka imihanda, biterwa n’amakampani yubaka.

Abadepite ariko ntibanyuzwe n’ibi bisobanuro, kuko ngo ikibazo ni ukudakurikirana aho imirimo igeze, kuko ngo inzobere mu bwubatsi ntiyananirwa kureba igihe imirimo runaka isigaje, kugera ubwo avuga ngo hasigaye iminsi 20 ngo umuhanda utahwe, ariko hakarenga amezi atatu umuhanda utaruzura.

Ibyo abadepite babihuje n’icyacumi (10%) gikunze kuvugwa mu masoko ya Leta, aho abayobozi ba RTDA bavuze ko uwatsindiye isoko yishyurwa avance ingana na 30% mu gihe itegeko riteganya hagati ya 10-20%, ibyo ngo niho hava gusangira ayo mafaranga bigatera ikimenyane.

Hon Nkusi ukuriye PAC yagize ati “Rwiyemezamirimo aba yaraje gushaka amafaranga, mumukurikiranye neza imirimo yasabwe yayikora neza, ariko numwaka icyacumi (10%) iyo mirimo ntazayikora kuko na we uzaba ubifitemo inyungu.”

Ikindi kibazo cyasuzumwe n’abadepite ni icy’ibikoresho birimo za mudasobwa byibwe muri RTDA ndetse n’amafaranga byagaragaye ko yasohotse adafite inyandiko ziyaherekeza, harimo n’umushinga wa RUKARARA, ariko nk’uko byagaragaye uwari umukozi ushinzwe ibikoresho yasezeye ku kazi adahanwe, ndetse n’uwari ukuriye iby’Imari na we yasezeye ku mirimo ye atabajijwe ayo makosa.

Mu kiganiro cyihariye, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwa remezo, Rwakunda yabwiye abanyamakuru ko, umuturage umwe ari we utaremeye agaciro yabaruriwe ku mitungo ye iri ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, avuga ko bitarenze uku kwezi biba byakemutse.

Yavuze ko guhura n’abadepite byaberetse inenge, ibityo ngo bakaba bagiye kurushaho gukoresha inama y’Ubutegetsi kugira ngo ibafashe mu kazi ka buri munsi, kandi ngo bizakemura ibibazo byari bihari.

Iyi ni inshuro ya kane raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta isohoka ivuga kuri iki kigo cya RTDA, muri rusange ngo iki kigo cyarivuguruye ugereranyije n’amakosa yagaragajwe.

Rwakunda Christian asobanura ibibazo byagaragaye muri RTDA
Rwakunda Christian asobanura ibibazo byagaragaye muri RTDA
Guy Kalisa umuyobozi wa RTDA yisobanura, yashimiwe ubushake afite mu gukemura ibibazo byagaragajwe
Guy Kalisa umuyobozi wa RTDA yisobanura, yashimiwe ubushake afite mu gukemura ibibazo byagaragajwe
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya RTDA, Leopold Mbereyaho ntiyabashije kumvisha abadepite ko ba injiniyeri ba RTDA nta ruhare bagira mu idindira ry'imirimo
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, Leopold Mbereyaho ntiyabashije kumvisha abadepite ko ba injiniyeri ba RTDA nta ruhare bagira mu idindira ry’imirimo
Eric Sabiti na we wo muri MININFRA yari yazanye n'abandi kwisobanura no kugirwa inama
Eric Sabiti na we wo muri MININFRA yari yazanye n’abandi kwisobanura no kugirwa inama
Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA aganira n'abanyamakuru
Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA aganira n’abanyamakuru
Bari imbere y'abadepite
Bari imbere y’abadepite

Amafatoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ibo byose urwego rwu muvunyi rubifitemo uruhare rukomeye rutuma imishinga ya leta ipfa ubusa !!!

    Umuvunyi agiye akurikirana abayobozi akabasobanuza inkomoko yi mitungo bafite yagaruza cash nyinshi zibwa leta.

    Nawe se umuyobozi akorera leta full time nta business yindi agira agakorera leta nka 4 years nyuma ukamusangana 4 etages + camions + ibibanza bihenze ni bindi ni bindiii wareba salaire ye ugasanga ni 2.000.000Frw gusa !!!
    Nyamara atunze nu muryango munini warora kuri compte ye ugasangaho 100.000.000Frw

    Nyamara ku kwezi urwego rubishinzwe arirwo rwu muvunyi rugahembesha nta soni !!!

    Amakosa nayu muvunyi udakora ibiri mu nshingano ze.
    Naho uwari we wese wabona uko ahekenya ako kamiya yakavunira umuheto daaaa

  • erega ubwo ba Ingenier ba RTDA mubagize abere! guhera kuri babandi bakora supervision! kugeza hejuru bararya sibanga! kugirango rwiyemeza mirimo akore nabi umuhanda cg awukoreshe ibikoresho bike cg bya fake! bigirwamo uruhare na Superviseur! umusinyirako akoze neza! maze nawe akabona icyacumi!

  • Harya nyuma y’ibi biganiro hakurikiraho iki?
    Aba bahungu rwose bararyoshye biraboneka no ku jisho.
    Barayagirana!

  • Barayagirananyine kuko bahekenya icya cumi gitubutse.

    Ubihakananagenzure imitungo bafite ayisanishe ni mushahara bakore kuva bakora urasanga ari birura bihuma !!!

  • Harumuntu wateyurwenya ngo ntawagereranya Leta yubu niya Habyarimana avugako kera habagaho MINITRAPE yari yuzuyemo icyenewabo abarimo bakarya amafaranga ya leta.Mpise mbonako icyo gihe bayaryaga muburyo bw’ubuswa ubu rero nubu araribwa noneho bakatubwirango ntakuntu wakurikirana ibifi binini udafite ibimenyetso bifatika Rwanda we…Harya kuki abategetsi banzeko imitungi ibarurwa mbere yogufata imyanya nkiyi? aho byose sukwikingirikibaba?

  • Umuvunyi- Auditeur General bose bakore neza , Ruswa muri Rwanda Revenue ni nyinshi mugice cyi misoro kuri kyi =muhurura.

    2. Police investigation _ Ruswa terrible

    3. Police trafic – Ruswa – muzarebe kuri payage hahora aba police – nabo bafite aba hungu bafite utibutique munsi – niho bohereza abantu kubafatira Ruswa – Le soir baka gira decompte
    ahaa- Police we

Comments are closed.

en_USEnglish