Digiqole ad

Radio &Weasel bageze i Kigali baje muri KWIBOHOZA CONCERT

 Radio &Weasel bageze i Kigali baje muri KWIBOHOZA CONCERT

Radio na Weasel bageze i Kigali

Ku mugoroba w’uyu munsi   nibwo abagize itsinda rya Goodlife aribo Radio na Weasel bari basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i kanombe .

Radio na Weasel bageze i Kigali
Radio na Weasel bageze i Kigali

Bakigera i Kanombe bakiriwe n’abanyamakuru benshi barangajwe imbere n’uwateguye igitaramo cyiswe Kwibohora Concert ariwe Muyoboke Alex.

Radio wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yabonaga uko yakiriwe yagiye mu modoka avuga ati: Abanyarwanda turaje twibohore mwitegure kuzabyina kakahava.”

Ejo hateganyijwe  ikiganiro n’abanyamakuru , nyuma aba bahanzi bakazajya gusura  Rwibutso rw’Abazize Jenoside muri 1994 Kigali ku Gisozi.

Biteganyijwe ko Radio na Weasel bazataramira abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu ubwo munsi Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 21 ko  bibohoye ubutegetsi bw’igitugu.

Iki gitaramo bise Kwibohora Concert bazafatanya n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda nka Urban Boys, Charly&Nina, Two4Real , na Bruce Melodie muri Serena Hotel.

Ku Cyumweru taliki ya 5 Nyakanga bakazataramira abakunzi babo mu mujyi wa Musanze kuri Stade ‘Ubworoherane’.

Mu mpera z’Icyumeru gishize Jose Chamelion na Baby Cool bari mu Rwanda. Chamelion yaje guhura na birantega bituma adakora igitaramo cye nk’uko yabyifuzaga. Uyu mugabo avukana na Weasel kwa Se ariko ntibahuje ba Nyina.

Ku ngofero ye ngo nta mategeko abayikoze bakurikiza
Ku ngofero ya Radio  ngo nta mategeko abayikoze bakurikiza

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

 

5 Comments

  • ok nibyiza cyaneee

  • HANO UBONYEMO CG WUMVISEMO IKI??
    https://www.youtube.com/watch?v=wQEXXVR8gyI

  • Uriya mu type ko arwaye ibiheri byinshi buriya n’amahoro????

  • jyewe hari ikintu kinyobera ,ese ababa tudashoboye kujya muri izo selena kandi tukaba dushaka ibyo bitaramo tuzaba abande impamvu mbivuze nuko buri muhanzi uje ngo ni serena harya ubwo aba aje kunezeza abanyarwanda or abaje kunezeza abifite.

  • nikaribu ariko nsabye nkomeje mvuganti nibajya gusura urwibutso bazibutswe gukuramo ingofero zabo ntibazagire nkibyo chamileon yakoze ubwo yarusuraga murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish