Month: <span>July 2015</span>

Uganda : Museveni yashyizeho umuhuza mu ba Minisitiri bamwe batumvikana

Kubera ukutumvikana kumaze igihe kuvugwa mu bagize Guverinoma ye kubera ko ngo abayijemo vuba basuzugura abayimazemo igihe, Perezida Museveni yashyizeho Ruth Nankabirwa ngo arebe ukuntu yabahuza bakumvikana. Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda we yemeza ko kuba hari ibyo ba minisitiri bamaze igihe muri Guverinoma batakumvikanaho n’abayijemo vuba ari ibisanzwe ariko ko kuvamo amakimbirane byo byaba ari […]Irambuye

Inama Nyafurika y’ibya ‘Pharmacie’ irabera mu Rwanda muri uku kwezi

Umuryango mugari w’abanyeshuli biga Farumasi k’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda uri gutegura inama mpuzamahanga nyafurika mu by’imiti izabera mu Rwanda guhera tariki 9 kugeza 14 Nyakanga 2015 igahuriza hamwe abakora n’abiga uyu mwuga barenga 300. Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kane iteranyiriza hamwe abanyenshuli biga Farumasi, abakora uwo mwuga ndetse n’abandi bakora mu […]Irambuye

Turi gutegura igisirikare cyo guhirika Nkurunziza – Gen Ngendakumana

Gen. Leonard Ngendakumana yaraye ahaye ikiganiro Televiziyo KTN yo muri Kenya ayitangariza ko we na Maj Gen Godfroid Niyombare n’abandi babashyigikiye bari gutegura ingufu za gisirikare ngo barwane intambara yo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi kuko izindi nzira zose zananiranye. Ngendakumana yanatangaje impamvu Coup d’etat bateguye yapfubye. Gen Ngendakumana yavuze ko kuri Coup bari bateguye […]Irambuye

Kigali: Urubyiruko rwishimiye igihembo rwahawe na Elisabeth II

Kuri uyu wa gatandatu, urubyiruko rugize ihuriro Acts of Gratitude ruherutse guhabwa igihembo cy’uko rwagize uruhare mu guhindura imibereho y’abatuye mu gace rukoreramo, ryazihije isabukuru y’imyaka ine rumaze rukora ndetse ruboneraho akanya ko kwishimira igihembo rwahawe n’umutegetsi w’gihugu gikomeye nk’Ubwongereza mu mpera z’ukwezi gushize. Ibirori byabereye Kimironko ahari ibiro bikuru byabo. Umwe mu bana bafashijwe […]Irambuye

Umutoza w’abazamu Higiro Thomas yagiye guhugurwa mu Bufaransa

Umutoza w’abazamu wa As Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu U 23 Higiro Thomas yagiye mu Bufaransa  mu mahugurwa y’abatoza b’abazamu azabera  mu mujyi wa Marseille. Ni amahugurwa yagenewe abatoza b’abazamu b’amakipe y’ibihugu by’Afrika azamara iminsi icumi. Mu kiganiro na Umuseke, Higiro Thomas yemeje ko ariya mahugurwa azamufasha kungera ubumenyi azifashisha ubwo azaba atoza abandi batoza nabo […]Irambuye

Igiciro cy’urugendo Kigali – Kamembe n’indege cyagabanyijwe

Nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame asabye ko igiciro cy’urugendo Kigali – Kamembe n’indege za Rwandair ku banyarwanda kigabanywa, iyi sosiyete yahise itangaza igiciro gishya cyagabanutseho amadorari arenga 90$. Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje yababwiye ko yasabye ko igiciro cy’urugendo n’indege hagati ya […]Irambuye

Indi nama ya EAC ku Burundi irabera i Dar es

Inama yaguye ihuriyemo abayobozi b’ibihugu n’abayobozi ku nzego zitandukanye bo mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba irateranira i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga yiga ku bibazo by’u Burundi. Biravugwa ko Perezida Nkurunziza atari bwitabire iyi nama ahubwo akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza gutorerwa kuyobora. Mu mezi arenga abiri havutse imyivumbagatanyo […]Irambuye

Algérie : Bouteflika ngo azaguma ku butegetsi nubwo arwaye

Umukuru w’igihugu cya Algeria Abudelaziz Bouteflika  kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko atazava ku butegetsi n’ubwo bivugwa ko arwaye ku buryo atabasha gukomeza kuyobora. Hari abavuga ko uyu mugabo ugeze mu zabukuru ngo arwaye indwara ituma atabasha kuvuga cyangwa kugenda neza. Yagize ati: “Mwansabye kujya muri uyu mwanya kugira ngo mbakorere kandi narabyemeye n’ubwo mfite ubuzima […]Irambuye

Umutoza wa Rayon Sports yanenze cyane imisifurire ya Issa Kagabo

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatandatu, umutoza Kayiranga Jean Baptiste w’iyi kipe yanenze cyane umusifuzi Issa Kagabo amushinja kubogamira kuri Pilisi FC yatsinze 1-0. Mbere y’umukino ikipe ya Police FC yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, ahanini bigaterwa n’uko yabashije gukuramo ikipe ya […]Irambuye

Rusororo: Abamugariye ku rugamba barashima ubumuntu bw’urubyiruko

Kuwa 03 Nyakanga 2015 mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo urubyiruko rwahuriye mu gikorwa cyo kwifatanya n’ingabo zamugariye ku rugamba igihe zabohoraga u Rwanda. Urubyiruko rwakoze umuganda mu mudugudu wa Ruhanga, akagali ka Ruhanga ruvanaho ibigunda runakora ibindi bikorwa by’isuku ahatuye imiryango  y’aba barwaniye kubohora igihugu ubu bafite ubumuga bakuye ku rugamba. Urugamba […]Irambuye

en_USEnglish