Digiqole ad

PGGSS5: Impinduka ku gitaramo cya mbere cya Full-Live

 PGGSS5: Impinduka ku gitaramo cya mbere cya Full-Live

Mushyoma Joseph uyobora EAP mu kiganiro na Sam wa Bralirwa

Hamaze gutambuka ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 bya Semi-Live bigera kuri 11 byabereye Ntara z’u Rwanda mu turere tumwe na tumwe. Kuri ubu hatahiwe ibitaramo bya Full-Live bigera kuri bitanu (5) ari na byo bizahesha umuhanzi igihembo nyamukuru bitewe n’uburyo azaba yaritwaye na mbere.

Lion Imanzi, Aimable Twahirwa ndetse na Julius uhagarariye Bralirwa
Lion Imanzi, Aimable Twahirwa ndetse na Julius uhagarariye Bralirwa

Imwe mu mpinduka izagaragara ku gitaramo cya mbere kizabera i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, ni uko icyo gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2015 mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko ibyo bitaramo biba ku wa gatandatu.

Ahanini izo mpinduka zikaba zaratewe n’uko ku itariki ya 04 Nyakanga 2015 hazaba habaye umunsi wo Kwibohora wizihizwa n’Abanyarwanda bose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bamwe mu bagize akanama nkemurampaka (Judges) muri iri rushanwa, batangaje uko babonye ibitaramo byahise bya Semi Live.

Twahirwa Aimable na Lion Imanzi bavuze ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatanu ari rimwe mu marushanwa yabaye akomeye.

Zimwe mu mpinduka babonyemo ngo ni uko buri muhanzi wese afite amahirwe angana n’ay’undi bitandukanye cyane n’andi marushanwa byageraga iki gihe uzaryegukana yaramaze kwigaragaza.

Bakomeza basobanura ko iki cyiciro cya Full Live kigiye gukurikiraho, ari amwe mu mahirwe abahanzi bazi kuririmba bashobora kuzaboneraho amanota azongerwa ku yandi bagiye babona mu bindi bitaramo byari Semi Live.

Ibyo bazaba bareba cyane harimo uburyo umuhanzi aririmba, uburyo yitwara imbere y’abafana ndetse n’uburyo abantu bagerageje kumwishimira bitewe n’ibyo yabakoreye.

Ibyo byose rero bikazafata amanota 100 aho bo nk’abakemurampaka bafitemo 80% naho 20% bikaba ubutumwa bw’abafana b’abahanzi. Gutora umuhanzi ushaka ni ukwandika umubare we afite ukohereza kuri 4343.

Igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa mu bya Full Live, kizabera aho bita kuri Tapit-Rouge i Nyamirambo mu gihe byari bisanzwe bibera muri parking ya stade Amahoro i Remera.

Komeza uhe amahirwe abahanzi barimo Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka bose uko ari 10 bari muri iri rushanwa.

Mushyoma Joseph uyobora EAP mu kiganiro na Sam wa Bralirwa
Mushyoma Joseph uyobora EAP mu kiganiro na Sam wa Bralirwa

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • N,ubundise ko izatwarwa na Senderi.

  • Yebana dream izagitwara 2.

  • Paccy oye!
    Niwowe uzayegukana
    Tukuli inyuma

  • mba ntegereje live ya knowles iransetsa nkajya hasi.

  • knowless ntagatege yigirira. nahariya hose agera nibyabindi bya Gender balance. Bruce melody arakijyana.

Comments are closed.

en_USEnglish