Update: Muri iki gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri hatangajwe ibyavuye mu matora y’abadepite, aho CNDD – FDD yaje imbere ikaba yatsindiye imyanya 77, urunani Amizero rw’amashyaka atavuga rumwe na Leta bagize imyanya 21 mu Nteko mu giha ishyaka UPRONA uruhande rwemewe na Leta bagize imyaanya ibiri mu nteko. Komisiyo y’amatora i Burundi yavuze ko amatora […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu bushakashatsi bwamuritswe n’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) bwagaragaje ko ibigo by’imari iciriritse bimaze kwamburwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 10 akaba angana na 7%. Aya mafaranga ngo ni abayagurijwe banga kwishyura. Ubu bushakashatsi bwari bushingiye cyane ku mpamvu inguzanyo zihabwa abakorana n’ibi bigo by’imari ntibishyure, aha umukozi […]Irambuye
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko igiye gushyira ahagaraga imbunda ya kabuhariwe ifite gahunda z’ikoranabuhanga zizajya zituma ibasha gutuma imbunda z’umwanzi zinanira kurasa zigacika intege. Iyi ntwaro bayise Krasuha-4. Abahanga b’Abarusiya bayubatse bemeza ko iyi mbunda izajya yimukanwa ikaba yajyanwa mu mazi ngetse no mu kirere. Kugeza ubu ariko ntawe uramenya uko iyi ntwaro izakora neza. Iyi […]Irambuye
Leon Mugesera kuri uyu wa 07 Nyakanga 2015 yagaragaye imbere y’urukiko kugira ngo akomeze agire icyo avuga ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye. Uyu munsi ubwo yavugaga ku mutangabuhamya wiswe PME kubera umutakano we yavuze ko ubuhamya bwe nta shingiro bufite kandi ari ibihimbano byuzuye amakabyankuru. Kuri uyu wa kabiri Mugesera yabanje kuvuga ibyo yari yibagiwe […]Irambuye
Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba, ijambo abahanzi bose bakunda guhuriraho ni ‘Amaboko hejuru’. Rimwe na rimwe bikagaragara nkaho basaba ubufasha abo barimo kuririmbira kugirango abagize akanama nkemurampaka bashobore kuba amanita. Ku ruhande rw’abakemurampaka bavuga ko iyo umuhanzi yashimishije abantu nta mpamvu n’imwe yo kuba yasaba ko bazamura amaboko […]Irambuye
*Gukora ubuvugizi mu kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore * Guhanga akazi ku rubyiruko no gukemura ikibazo cya mayibobo (abana bo ku muhanda) *Gusaba ibihugu bikize gutanga amafaranga angana na 0,7% y’ubukungu bwabyo nk’uko byabyiyemeje Ibyo ni bimwe mu bitekerezo abadepite bagejeje kuri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ubwo yabagezagaho ibiganiro bigamije kubasobanurira aho u Rwanda […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke avuye muri Musanze FC aremeza ko rutahizamu Kipson Atuhaire wari umukinnyi wa Police FC amaze gusinya, kuri uyu wa kabiri, imyaka ibiri nk’umukinnyi wa Musanze FC. Kipson wigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, umwaka ushize ari mu bakinnyi bahuye n’ibibazo by’ubwenegihugu yamburwa gukina nk’umunyarwanda. Uyu musore wabaye mu ikipe ya APR […]Irambuye
Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ni bamwe mu bahanzi bagize itsinda rya Goodlyf ryo mu gihugu cya Uganda. Mu minsi bamaze mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye bari bahafite, basabye abanyarwanda ko bagomba kongera amahirwe Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda. Mu bitaramo bigera kuri bibiri bakoreye mu […]Irambuye
Ubugereki ni igihugu cy’i Burayi kigizwe n’uturwa twinshi dutataniye mu Nyanja yitwa Egée. Kuva mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yesu,/Yezu Ubugereki bwabaye igihugu gifite ijambo mu by’umuco, igisirikare ndetse n’ububanyi n’amahanga mu gace buherereyemo ndetse no hanze yabwo. Uyu munsi ariko bugeramiwe n’imyeenda, ibibazo bikomeye mu bukungu n’ubukene mu bagituye. Ingaruka z’ikibazo cy’ubugereki zishobora no […]Irambuye
Mu mezi atanu bazenguruka Intara zose z’u Rwanda mu bitaramo bya Semi Live, abahanzi 10 bari muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 nta n’umwe ufite ubwoba bwa mugenzi we nyuma y’aho batangiriye ibitaramo bya Full Live i Ngoma muri week end ishize. Mu gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye mu Karere ka […]Irambuye