Digiqole ad

Radio & Weasel basabye abanyarwanda kugumisha Perezida Kagame ku buyobozi

 Radio & Weasel basabye abanyarwanda kugumisha Perezida Kagame ku buyobozi

Uyu ni Radio imbere y’abantu benshi bari baje muri icyo gitaramo

Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio na Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ni bamwe mu bahanzi bagize itsinda rya Goodlyf ryo mu gihugu cya Uganda. Mu minsi bamaze mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye bari bahafite, basabye abanyarwanda ko bagomba kongera amahirwe Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda.

Uyu ni Radio imbere y'abantu benshi bari baje muri icyo gitaramo
Uyu ni Radio imbere y’abantu benshi bari baje muri icyo gitaramo

Mu bitaramo bigera kuri bibiri bakoreye mu Rwanda mu cyumweru gishize, igitaramo cya mbere cyo muri Serena umwe muri abo bahanzi witwa Radio yavuze ururimi rw’ikinyarwanda iminota igera kuri itanu kandi wumva nta kosa avugamo.

Anahamya ko ari munyarwanda ahubwo wibera mu gihugu cya Uganda ari naho yavukiye gusa akunda u Rwanda ndetse n’imiyoborere y’abayobozi bakuru barwo.

Mu gitaramo cyabaye ku cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2015 i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aba bahanzi ku mbaga y’abantu benshi bari baje kwitabira icyo gitaramo bongeye gusaba ko Perezida Kagame yaguma ku buyobozi.

Nubwo batigeze batangaza impamvu ituma basaba abanyarwanda ko bakomeza guha amahirwe Perezida Kagame. Amwe mu makuru dukesha bamwe mu bari mu itsinda rishinzwe kwita kuri abo bahanzi ,bavuga ko bishimiye uburyo abanyarwanda babanye.

Dore ko bwari bubaye ubwa mbere bataramira mu Ntara y’Amajyaruguru aho akenshi bazaga mu Rwanda baje gutaramira mu Mujyi wa Kigali.

Aba bahanzi baje mu Rwanda nyuma y’aho mu minsi mike yari ishize bagenzi babo nabo bo muri Uganda baziye icya rimwe mu bitaramo bitandukanye bagombaga gukorera mu Rwanda.

Abo ni Jose Chameleon uvukana na Weasel wo muri Goodlyf wari waje mu gitaramo kiswe Royal Concert na Bebe Cool wari witabiriye igitaramo cya Rwanda Internationa Fashion Word.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=nQiGIegnK_U” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Sir HE KAGAME Paul nta mahitamo menshi dufite niwe rukumbi dufite wakomeza kutuganisha ku mutekano amajyambere kuturinda imyiryane.

    Abifuza igeragezwa ku bandi nta mwanya wa teste dufite mu gihe vision 2020 na 2050 idusaba kwihuta.

    Utabyemera atyo aziyahure cg ahunge byose azicuza (iminsi uko ihita irigisha wanze ukunze)

  • Ese birimubyari byabazanye burya? Narinzi kobaje gucurangagusa?

  • @kabano baje gucuranga ariko tekereza…ni leta yabatumiye.badapfukamye ngo bayisingize se ninde wazongera kubatumira?haha narumiwe

  • Muziyahure cg murinde mupfaga ako gahinda.
    HE KAGAME Paul arakomeza ayobore u Rwanda ibyo niko biri ni ntakuka.
    Abamushyigikiye nibo benshi turahari imbaraga zirahari…, mwishyire mu mugozi maze.

    Shyiiiiii arhe weeee.

  • kereka mwiyahuye kbsa kd kumwamamaza aho muribwa muhashime pk is my number one .

Comments are closed.

en_USEnglish