Senderi mu mbyino ze nshya zirimo kata bakoresha iyo ukina karate
Mu mezi atanu bazenguruka Intara zose z’u Rwanda mu bitaramo bya Semi Live, abahanzi 10 bari muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 nta n’umwe ufite ubwoba bwa mugenzi we nyuma y’aho batangiriye ibitaramo bya Full Live i Ngoma muri week end ishize.
Mu gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bashaka igikombe nta kujenjeka.
Urebye uburyo bitwaye kuri stage, imbaraga bakoresheje ndetse n’uburyo baririmbyemo, abahanzi nka; Knowless, Jules Sentore, Bruce Melodie, Dream Boys na BullDogg berekanye ko nta n’umwe ukeneye ko undi yamutwara umwanya wa mbere.
Ibintu bine by’ingenzi akanama nkemurampaka kagenderaho ni; Kugira abafana benshi (popularity 50%), uko aririmba (performance 30%), uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance10%) n’ikinyabupfura(Discipline10%).
Iri rushanwa ritandukanye cyane n’andi yose yaribanjirije urebye uburyo abahanzi bagaragarizwa n’abafana babo uko babashyigikiye. Ubusanzwe byagezaga mu bitaramo bya nyuma umuhanzi uzaryegukana yaramaze kwigaragaza.
Gutungurana cyane ku bahanzi bashya mu irushanwa bamaze kujyamo inshuro zitarenze ebyiri nibyo birimo kuranga iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatanu. Aho abafana bagaragaza ko bishimiye abahanzi bashya mu irushanwa nka; TNP, Paccy, Active ndetse na Rafiki baherukaga mu gihe gishize.
Igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa cya Full Live biteganyijwe ko kizabera kuri Tapi Rouge i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015 aho kubera i Remera nkuko byari bisanzwe.
Uko abahanzi 10 bakurikiranye kuri stage nyuma y’uko abo bacuranzi babanje gususurutsa imbaga y’abantu bari baje muri icyo gitaramo i Kibungo
4 Comments
ubu knowles iyo aba yibitseho live koko ntibari kukidutwara
active oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Dream boys oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeë
TNP oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,courage courage.