Digiqole ad

PGGSS: Uko igitaramo cya mbere cya Full Live cyagenze i Ngoma (AMAFOTO)

 PGGSS: Uko igitaramo cya mbere cya Full Live cyagenze i Ngoma (AMAFOTO)

Senderi mu mbyino ze nshya zirimo kata bakoresha iyo ukina karate

Mu mezi atanu bazenguruka Intara zose z’u Rwanda mu bitaramo bya Semi Live, abahanzi 10 bari muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 nta n’umwe ufite ubwoba bwa mugenzi we nyuma y’aho batangiriye ibitaramo bya Full Live i Ngoma muri week end ishize.

Nicyo gitaramo cya mbere cyagize abantu benshi baje kureba abahanzi bafana
Nicyo gitaramo cya mbere cyagize abantu benshi baje kureba abahanzi

Mu gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bashaka igikombe nta kujenjeka.

Urebye uburyo bitwaye kuri stage, imbaraga bakoresheje ndetse n’uburyo baririmbyemo, abahanzi nka; Knowless, Jules Sentore, Bruce Melodie, Dream Boys na BullDogg berekanye ko nta n’umwe ukeneye ko undi yamutwara umwanya wa mbere.

Ibintu bine by’ingenzi akanama nkemurampaka kagenderaho ni; Kugira abafana benshi (popularity 50%), uko aririmba (performance 30%), uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance10%) n’ikinyabupfura(Discipline10%).

Iri rushanwa ritandukanye cyane n’andi yose yaribanjirije urebye uburyo abahanzi bagaragarizwa n’abafana babo uko babashyigikiye. Ubusanzwe byagezaga mu bitaramo bya nyuma umuhanzi uzaryegukana yaramaze kwigaragaza.

Gutungurana cyane ku bahanzi bashya mu irushanwa bamaze kujyamo inshuro zitarenze ebyiri nibyo birimo kuranga iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatanu. Aho abafana bagaragaza ko bishimiye abahanzi bashya mu irushanwa nka; TNP, Paccy, Active ndetse na Rafiki baherukaga mu gihe gishize.

Igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa cya Full Live biteganyijwe ko kizabera kuri Tapi Rouge i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015 aho kubera i Remera nkuko byari bisanzwe.

Aba ni bamwe bafasha abahanzi mu chorus y'indirimbo zabo
Aba ni bamwe bafasha abahanzi mu chorus y’indirimbo zabo
Uyu niwe ukubita ingoma
Uyu niwe ukubita ingoma
Mico niwe uba uyoboye iri tsinda ryose nawe acuranga Piano
Mico niwe uba uyoboye iri tsinda ryose nawe acuranga Piano

Uko abahanzi 10 bakurikiranye kuri stage nyuma y’uko abo bacuranzi babanje gususurutsa imbaga y’abantu bari baje muri icyo gitaramo i Kibungo

Ninde wari ushimishije Lion Imanzi bigeze aha!!Tonzi na Aimable Twahirwa mu kazi ko gutanga amanota
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa mu kazi ko gutanga amanota
Senderi niwe waje ku mwanya wa mbere ku rubyiniro
Senderi niwe waje ku mwanya wa mbere ku rubyiniro
Senderi mu mbyino ze nshya zirimo kata bakoresha iyo ukina karate
Senderi mu mbyino ze nshya zirimo kata bakoresha iyo ukina karate
Rafiki niwe waje ku rubyiniro ku mwanya wa kabiri
Rafiki niwe waje ku rubyiniro ku mwanya wa kabiri
Asaba abafana gusubiramo indirimbo ze
Asaba abafana gusubiramo indirimbo ze
Paccy ni ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa rya PGGSS
Paccy ni ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa rya PGGSS
Ni uku Paccy yari yambaye
Ni uku Paccy yari yambaye
Uyu yasekeje abantu yifotoza telefone itagira camera ibyo bita Selfie
Uyu yasekeje abantu yifotoza telefone itagira camera ibyo bita Selfie
Hatombowe moto y'ubucuruzi yuzuye inzoga ya Primus
Hatombowe moto y’ubucuruzi yuzuye inzoga ya Primus
Bruce Melodie ari mu bahanzi bateye abandi inkeke
Bruce Melodie ari mu bahanzi bateye abandi inkeke
Ageza ijwi rye aho yumva ashaka
Ageza ijwi rye aho yumva ashaka
Derek,Tizzo na Olivis bagize itsinda rya Active
Derek,Tizzo na Olivis bagize itsinda rya Active
Bashimisha abantu kubera imibyinire yabo
Bashimisha abantu kubera imibyinire yabo
Anita Pendo niwe wari Mc muri icyo gitaramo
Anita Pendo niwe wari Mc muri icyo gitaramo
Bulldogg umwe mu baraperi bakunzwe cyane n'urubyiruko
Bulldogg umwe mu baraperi bakunzwe cyane n’urubyiruko
Bulldogg agera aho akumva uburyo abafana basubiramo indirimbo ze
Bulldogg agera aho akumva uburyo abafana basubiramo indirimbo ze
Ibyishimo byari byose amaze gutombora iyo moto y'ubucuruzi
Ibyishimo byari byose amaze gutombora iyo moto y’ubucuruzi
Imyenda imwe,Imisatsi isa,Indeshyo imwe, no kuba bose ari inzobe byibajijweho n'abantu benshi
Imyenda imwe,Imisatsi isa,Indeshyo imwe, no kuba bose ari inzobe byibajijweho n’abantu benshi
Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenya icyo umufana aba ashaka ku muhanzi
Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenya icyo umufana aba ashaka ku muhanzi
Knowless yatunguye abantu mu gitaramo aho yabyinnye bamwe batangira kuvuga ko ari Knowless Beyonce wo muri Amerika
Knowless yatunguye abantu mu gitaramo aho yabyinnye bamwe batangira kuvuga ko ari Knowless Beyonce wo muri Amerika
Umunezero aba ari wose ku bafana b'abahanzi
Umunezero aba ari wose ku bafana b’abahanzi
Inshuro ni eshanu Dream Boys yitabira iri rushanwa ni bamwe banafite amahirwe yo kuba baryegukana kimwe n'abandi
Inshuro ni eshanu Dream Boys yitabira iri rushanwa ni bamwe banafite amahirwe yo kuba baryegukana kimwe n’abandi
Dream Boys ni bamwe mu bahanzi bakoresha stage yabo neza
Dream Boys ni bamwe mu bahanzi bakoresha stage yabo neza
Trecy na Paccy bagize TNP bamaze kumenyera imbaga y'abantu benshi
Trecy na Paccy bagize TNP bamaze kumenyera imbaga y’abantu benshi
Nubwo ari ubwa mbere bitabira iri rushanwa, usanga hari indirimbo zabo zizwi hirya no hino
Nubwo ari ubwa mbere bitabira iri rushanwa, usanga hari indirimbo zabo zizwi hirya no hino
Indirimbo ze nubwo zitazwi cyane n'abantu benshi, usanga iyo atangiye kuririmba buri wese ashaka kumva ijwi rye
Indirimbo ze nubwo zitazwi cyane n’abantu benshi, usanga iyo atangiye kuririmba buri wese ashaka kumva ijwi rye
Jules Sentore ahamirizanya n'ababyinnyi be
Jules Sentore ahamirizanya n’ababyinnyi be
David Bayingana uvuga amakuru y'imikino, Teta Sandra umukunzi wa Derek na Manager wa Jules Sentore
David Bayingana uvuga amakuru y’imikino, Teta Sandra umukunzi wa Derek na Manager wa Jules Sentore

Photos/Plaisir Muzogeye/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ubu knowles iyo aba yibitseho live koko ntibari kukidutwara

  • active oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Dream boys oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeë

  • TNP oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,courage courage.

Comments are closed.

en_USEnglish