Digiqole ad

Uburusiya buri hafi kumurika imbunda ituma izindi zinanirwa kurasa

 Uburusiya buri hafi kumurika imbunda ituma izindi zinanirwa kurasa

Iyi ntwaro izafasha Abarusiya guca intege intwaro z’umwanzi akiri kure

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko igiye gushyira ahagaraga imbunda ya kabuhariwe ifite gahunda z’ikoranabuhanga zizajya zituma ibasha gutuma imbunda z’umwanzi zinanira kurasa zigacika intege. Iyi ntwaro bayise Krasuha-4.

Iyi ntwaro izafasha Abarusiya guca intege intwaro z'umwanzi akiri kure
Iyi ntwaro izafasha Abarusiya guca intege intwaro z’umwanzi akiri kure

Abahanga b’Abarusiya bayubatse bemeza ko iyi mbunda izajya yimukanwa ikaba yajyanwa mu mazi ngetse no mu kirere. Kugeza ubu ariko ntawe uramenya uko iyi ntwaro izakora neza.

Iyi ntwaro izajya ica intege umwanzi imusanze aho yashyize intwaro ze uko haba hareshya kose ndetse izajya ibasha guca intege za satellite za gisirikare z’umwanzi aho zizaba ziri hose nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya  TASS bibivuga.

Mu rwego rwo kwirinda ko  imikoreshereze y’iyi ntwaro yanyuranya n’amategeko mpuzamahanga agenga intwaro ziremereye iyi ntwaro izajya itwarwa ku bimodoka  by’intambara n’amato y’intambara yabigenewe ariko ntibizatwarwa kuri za satellite za gisirikare z’Abarusiya.

Umujyanama mu kigo cy’Uburusiya gikora intwaro KRET Vladimir Mikheyev yavuze ko iyi ntwaro izajya ituma itumanaho, imikorere ndetse n’icyerekezo cyaho umwanzi ashaka kurasa…byose bizajya biburizwamo n’ubushobozi by’iyi ntwaro.

Ubu ingabo z’Uburusiya ziritegura gutangira kugerageza iyi ntwaro ku butaka mu minsi iri imbere.

Kugeza ubu hari urwikekwe rukomeye hagati y’ibihugu bigize urugaga rwo gutabarana rw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi(NATO) hamwe n’Uburusiya, imwe mu mpamvu yatumye bikomera muri iyi minsi ikaba ari intambara Uburusiya buherutse gushoza muri Ukraine bukigarurira igice cya Crimea ibintu byababaje cyane biriya bihugu bigize NATO.

Amakuru atangwa na Mailonline aravuga ko ingabo za USA nazo zakoze utudege duto tuzajya tugenda imbere y’ingabo kandi tutabonwa na za radar tukazifasha kubona umwanzi ari akiri kure.

Abanyamerika kandi bakoze isasu rishobora gukurukirana icyo rishaka cyose  n’aho kigiye hose.

Bakoze kandi’ igikingira igituza’ gikozwe k’uburyo ibikoresho umusirikare azaba  yitwaje byose bizajya bishyiramo amashanyarazi cyangwa ibindi bikenewe kugira ngo akazi ku rugamba kagende neza.

Imyambaro y’ingabo z’abanyamerika ubundi ikoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ku buryo zikenera uburyo bwo kongera amashanyarazi muri za mudasobwa zikoresha ibyo byuma byose harimo na jumelles( ibyuma bireba kure)n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Hejuru
Hejuru haragaragara rya sasu ryiyobora ndetse n’ukuntu ridahusha icyo baritumye

 

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Hejuru yabo hari Immana. Bifuza kurimbura isi kandi batarayiremye, nyamara ahubwo nibo bazarimbuka bayisige.Yobu ntiyaretse Immana ye kuko yabonaga iby’isi byose ari ubusa.Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka kuko ntaheza h’iy’isi.Izi ntwaro mukora nizo namwe zibarimbura.Ese ibyihebe bikora intwaro?Nyamara buri munsi birazigura bikica nabazikoze. Ese ubundi kuki muntu ahimbazwa no gukora intwaro zica mugenzi we kandi nawe yambaye umubiri upfa?Icyo nemera nuko isi n’ibiyirimo byose bigengwa n’Uwiteka.

  • Ni Dange !!!

  • none se barashaka kuturasa

  • Uko isi irushaho kugoma niko n’ibitwaro bya kirimbuzi byiyongera.Umuntu uzi kugenzura ibihe nawe nicyo gihe cyo gushikama ku Mana!

  • Turapfuye Rero, Murumva Iyi Ntambara Tuzayikizwa N’iki?

  • nitutabasha gukora ibyacu ,tuzabigura

  • Russia ndayemera muri technology ya high command

  • nibagire vuba icyo nzi cyo nikimwe mu byahishuwe 11:18 bahasome biyumvire mubareke erega buri gihe haba hari abagomba gusohorerwaho n’ubuhanuzi nonese mukeka bariya babambye Yesu batarumvaga bafite power nabandi muborohere bibasohorereho mwe gusa .

    Ubundi uburusiya buzakora byinshi rega harigihe bazababwaho nabiriya byanditswe ntacyo umuntu yakora adahanzweho bafite ikibakoresha .

  • aba rusia nabahatari kabisa kuko amerca ikomeje kwirata cyane
    baza kore nibindi

Comments are closed.

en_USEnglish