Mugesera yavuze ko abamushinja bavuga amakabyankuru gusa
Leon Mugesera kuri uyu wa 07 Nyakanga 2015 yagaragaye imbere y’urukiko kugira ngo akomeze agire icyo avuga ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye. Uyu munsi ubwo yavugaga ku mutangabuhamya wiswe PME kubera umutakano we yavuze ko ubuhamya bwe nta shingiro bufite kandi ari ibihimbano byuzuye amakabyankuru.
Kuri uyu wa kabiri Mugesera yabanje kuvuga ibyo yari yibagiwe ku mutangabuhamya yavuzeho ubushize witwa Hassan Ntawuruhunga.
Uregwa ubushize yari yabwiye Urukiko ko Hassan nta kuri yavugishije, kuko ngo ibyo yavuze nta byo yahagazeho.
Uyu munsi Mugesera yabwiye Urukiko ati: “Ubushize namubajije ubwoko bwe ansubiza ko mbere yari Umuhutu ariko ubu akaba ari ‘Umunyarwanda .”
Kuri Mugesera ngo ibi byerekana ko umutangabahamya yahakanye ubwoko bwe. Ngo bisa n’uko umuntu yava mu ishyaka rimwe akajya mu rindi hanyuma yamara kugerayo agatangira gusebya iryo yahozemo.
Uregwa yavuze kandi Ntawuruhunga atavugisha ukuri ku kibazo yabajijwe cy’uko yaba nta wundi mutangabuhamya bavuganye mbere yo kujya gutanga ubuhamya bwe cyane ko ngo aturanye mu mudugudu n’umwe mu bandi batanze ubuhamya bagera kuri barindwi ndetse ngo bakanasengera mu musigiti umwe.
Hano avuga ko yabajijwe gusobanura uko yamenye ibyo Mugesera yakoze maze avuga ko ngo ibya Leon yabyumvise ku maradiyo.
Mugesera ahera kuri ibi akavuga ko kuba umutangabuhamya avuga ko ibyo yavuze nta handi yabikuye uretse kubyumva ku maradiyo, ko nta wundi mutangabuhamya bavuganye bitumvikana.
Andi magambo agaragaza kwivuguruza kwa Ntawuruhunga nkuko Mugesera yabisobanuye ngo ni aho yavugaga ko yatashye ‘meeting’ yabereye ku Kabaya itarangiye ahandi ati: “natashye isojwe.”
Ibyo umutangabuhamya PME avuga ngo ni ibihimbano
Ubwo Mugesera yatangiraga kuvuga ku wundi mutangabuhamya wiswe PME yavuze ko uyu mutangabuhamya ibyo avuga ari ibihimbano kandi binagaragaramo amakabyankuru.
PME ngo avuga ko yabonye Mugesera inshuro enye ubwo hari hateganyijwe amatora y’ishyaka mu nama yari kubera muri Komini Satinsyi ariko bigahinduka.
Ngo ubundi yamubonye muri meeting yabereye kuri sitade Umuganda muri 1992 no mu yindi yabereye ku Kabaya.
Uyu mutangabuhamya ngo mu ijambo Mugesera yavugiye kuri Sitade Umuganda i Gisenyi hakumvikannyemo amagambo atoteza Abatutsi.
Mugesera yavuze ko atigeze avuga amagambo atoteza Abatutsi.
Ati: “Heuresement que(biri amahire ko) iryo jambo urukiko rurifite. Bafata ibintu bakabihimba.”
Ikindi kandi ni uko ngo ingaruka z’iryo jambo zivugwa na PME harimo kuba ngo abantu baratangiye guhungira muri za Kiliziya ari ibihimbano.
Mugesera yavuze ko ibyo uyu mutangabuhamya byose avuga ari ibihimbano Urukiko rutagahaye agaciro na gake.
Uregwa azakomeza kugira icyo avuga ku buhamya bwatanzwe n’abamushinja ku italiki ya 13, Nyakanga uyu mwaka.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko aba bacamanza bize he .
John Kabayiza: Hano urubanza rugeze mu cyiciro cy’aho uregwa anenga iby’abamushinja bavuze. Ibi se bihuriye he n’abacamanza? Ahubwo se wowe wize hehe cyangwa wize iki ? Wasigaranye iki mu mutwe se ahubwo kidatuma unabasha gutekereza ku kintu cyoroshye nk’iki ? Hanyuma ukaba ari wowe uvuga ko uri igitangaza?! Yabababababa…
mugesera we!!! wasoma kabisa.
Comments are closed.