Month: <span>May 2015</span>

Umva ibya Mzee Rwamigabo warwanye intambara ya II y’isi muri

*Bajyanywe ku gahato bagezeyo barwana ishyaka cyane *Batahanye intsinzi baruhuka umwaka wose muri Kenya *Yibuka ko yajyanye n’abanyarwanda barenga 20 *Yari umuyobozi wa ‘unite’ y’abasirikare ku rugamba Rwamigabo Yeremiya atuye mu mudugudu wa Muhororo Akagari ka Buhoro Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, avuga ko bamujyanye ku gahato  kurwana intambara ya kabiri y’isi mu […]Irambuye

Turasaba Abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro – Mushikiwabo

“Nubwo u Burundi ari igihugu cyigenga ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano y’akarere n’umuryango mpuzamahanga.” Ni bimwe mu bigaragara mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere nijoro risaba abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro mu Burundi. Iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe […]Irambuye

u Rwanda rwatsinze Kenya rubona Ticket ya All Africa Games

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yatsinze iya Kenya Seti eshatu kuri ebyiri mu mukino wa nyuma w’amakipe yo mu gace kamwe k’akarere ka gatanu (Zone V) ihita ibona ticket yo gukina imikino ya nyuma ya ‘All African Games’ izabera muri Congo Brazzaville muri Nzeri uyu mwaka. Ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsinda amakipe ya […]Irambuye

Ngoma: Barasaba ko ikiraro kibahuza na Bugesera kizubakwa mu buryo

Abatuye mu mirenge ya Sake na Rukumberi mu karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe no kuba ikiraro cyibahuza n’akarere ka Bugesera cyarasenyutse ngo n’aho gisaniwe cyikaba cyitarubatswe mu buryo burambye kuko cyinyurwaho n’imodoka ntoya gusa bityo ngo bikaba bibangamiye ubuhahirane bwabo. Abaturage bavuga ko ngo iyo bashaka kugeza imyaka i Kigali […]Irambuye

Ibiro by’Umuseke byatewe n’abajura

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 04 Gicurasi, abajura bishe urugi rw’imbere rw’ibiro bikoreramo UM– USEKE IT Ltd biri mu murenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza mu mudugudu wa Giporoso ya mbere, binjiramo biba ibikoresho bitandukanye by’akazi. Aba bajura batarafatwa kugeza ubu, bibye imashini eshatu za laptop (za Hewlett Packard) n’imwe […]Irambuye

Burundi: Ba Bourgmestre babiri bahungiye mu Rwanda (ivuguruye)

UPDATE: 04 Gicurasi 2015 – 19h18: Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu gihugu cy’Uburundi yahungiye mu Rwanda n’umuryango we. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yatangaje ko ayo makuru ari impamo, ko Sylvère Nimpagaritse Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga (Cour Constitutionnelle) yahunganye n’abantu barindwi barimo umugore we na we wari Perezida w’Urukiko […]Irambuye

Karongi: Umukecuru amaze amezi ane aba mu nzu yaguye

Kambuguje Asinati aba mu nzu yubakiwe mu 1996 mu bacitse ku icumu batishoboye mu murenge wa Rubengera, Akagali ka Gacaca . Avuga ko amaze igihe arwaye kubera imbeho n’imibu bimusanga mu nzu imaze amezi ane iguye uruhande rumwe. Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse buzamuha umuganda ariko ngo nawe yakoresheje nabi amafaranga yigeze […]Irambuye

Ubuhamya, Boko Haram yicaga abagabo, abana ibashyira imbere, abagore bagasambanywa

Abagore babohojwe mu maboko y’umutwe w’iterabwoba Boko Haram mu cyumweru gishize bavuze ko igihe bamaranye n’uyu mutwe, abagabo bicwaga umunsi ku munsi, naho abahungu bagategekwa kujya imbere mu mirwano mu gihe abagore bo bakoreshwa imirimo y’ubusambanyi. Euronews iravuga ko ubwo aba bagore batwarwaga mu nkambi y’impunzi aribwo batangaje ubuzima bubi bahuye na bwo mu mashyamba […]Irambuye

Burundi: Abadashaka manda ya gatatu ya Nkurunziza basubiye mu mihanda

Up: Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo yaguyemo abaturage batatu nk’uko byatangajwe na Croix Rouge mu gihugu cy’Uburundi, abandi babarirwa muri 30 bakomeretse harimo n’umupolisi. Amagana y’Abarundi badashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu babyukiye mu muhanda kuri uyu wa mbere bakaba, bwa mbere babashije kugera mu mujyi rwa gati […]Irambuye

I Burasirazuba abahinzi ntiboroherwa no kugeza umusaruro w’umuceri ku nganda

Abahinzi b’umuceri hirya no hino mu Ntara y’u Burasirazuba  baravuga ko nubwo bitabiriye guhinga iki gihingwa ngandurabukungu ariko ngo ntibabona uko bageza umusaruro wabo ku nganda z’umuceri ziri muri iyi ntara ngo bitewe n’uko ahenshi nta mihanda ihaboneka ibafasha kuvana umusaruro wabo mu mirima. Bavuga ko baterwa igihombo n’icyo kibazo kuko umusaruro wabo wangirikira aho […]Irambuye

en_USEnglish