Digiqole ad

Karongi: Umukecuru amaze amezi ane aba mu nzu yaguye

 Karongi: Umukecuru amaze amezi ane aba mu nzu yaguye

Kambuguje Asinati aba mu nzu yubakiwe mu 1996 mu bacitse ku icumu batishoboye mu murenge wa Rubengera, Akagali ka Gacaca . Avuga ko amaze igihe arwaye kubera imbeho n’imibu bimusanga mu nzu imaze amezi ane iguye uruhande rumwe. Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse buzamuha umuganda ariko ngo nawe yakoresheje nabi amafaranga yigeze kubona.

Umukecuru Asinati amaze iminsi arwaye indwara avuga ko aterwa n'imbeho n'imibu bimusanga mu nzu y'igice
Umukecuru Asinati amaze iminsi arwaye indwara avuga ko aterwa n’imbeho n’imibu bimusanga mu nzu y’igice

Kambuguje w’ikigero cy’imyaka 70 yabwiye Umuseke ko aho ari ubu ntaho bitaniye no kuba hanze ndetse indwara ubu arwaye yazitewe n’imbeho nyinshi imusanga mu nzu.

Uyu mukecuru aba mu gihande kimwe kitaguye cy’iyi nzu. Avuga ko yaasbye kenshi ubuyobozi ko bwamufasha gusana iyi nzu na mbere itaragwa ntabikorerwe. Akemeza ko ubu amerewe nabi n’uburwayi bukubitira no ku mbeho araraho n’izabukuru.

Clement Bikino umuyobozi w’Akagali ka Gacaca i Rubengera avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse agomba guhabwa umuganda akubakirwa.

Bikino avuga ariko ko ikibazo cye kitihutiwe kuko ngo uyu mukecuru yigeze kubona amafaranga miliyoni zirindwi nyuma yo kugongwa n’umuzungu maze akayapfusha ubusa.

Kuri iki Kambuguje Asinati yabwiye Umuseke ko koko yagonzwe n’umuzungu maze mu kwezi kwa mbere umwaka ushize akamwishyura miliyoni zirindwi, gusa akavuga ko aya mafaranga yahise ayaguramo amasambu y’abana be babiri barokotse bakanubaka nk’umurage yumvaga akwiye kubasigira bityo we yumva atayapfushije ubusa.

Gedeon Ndendambizi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera we yabwiye Umuseke ko iki kibazo atari akizi.

Inzu Asinati ubu atuyemo
Inzu Asinati ubu atuyemo imaze amezi ane yaraguye

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Abo bana be kuki batamufashije gusana iyo nzu?

  • Niba ariko byagenze, nibagurishe isambu imwe murizo maze babone ayo gusana iyo nzu. Ubundi se kuki batabanje kuyasanishamo iyo nzu ko n’ubundi ubona yari yaramunzwe kuva mbere y’uko n’uwo muzungu amugonga. Wabona ari nayo nzira Imana yashatse kumucishamo ngo abone amafranga yo kwikenura. Yayakoresheje ibyo yarakeneye kurusha gubanza kuyasanishamo iyo nzu? Ubundi se abo bana be bayisannye ko nawe yayabaguriyemo isambu. Afite abana nibamwiteho kdi kuki batabitekerejeho aho kuvugwa mubinyamakuru bateka imitwe yo gufashwa? Babakunda twinshi bataruhiye we!!! Exécutif ntuzayisanishe ahubwo uzatumize abo bana be ubabwire ko bishyira hamwe bagasanira nyina, bitihi se, bagurishe imwe muri ayo masambu kugirango habonekemo ayisana maze banasagurize n’ibizamutunga mu gihe gito asigaje kw’isi. Leta nayo yaragowe rwose. Yabonye ko ibabazwa n’ibibazo by’abaturage nabo bagashyekerwa, bizigamira utwabo ngo barye imitsi ya leta kdi nabwo navuga ko ari ukurya n’imitsi y’abaturaRda bose. Ibikenewe bizwi byihutirwa biri muri gahunda birazwi aho kunyanyagiza umutungo wa leta ku mpamvu zidafatika. Buri wese azajya ahisha utwe ngo leta izabimukorera. Ingeso nk’iyi abayobozi bagomba kujya babisuzuma nezarwose. Birakabije.

  • Amakosa ashingiye kwabo bana be 2 batita kuwababyaye akanigomwa akabaraga nawe ntako ari !!!!

    Ikibazo bafite kinini nu bujiji nicyo leta yabafasha gukemura nyuma bakiyubakira ubwabo.

  • Mbega abana weeee ubwo se koko bajya munzu nzima bakaryama koko mama wabo araye ahantu nkahariya mbega ikibazo dufite ?ese abo bana ni bato cyane ntibatekereza mukecuru koko ?

  • Nimubanze mwibaze ;inzu yubatswe 1996 igahirima!ikibazo cy’abacitse ku icumu ni uko batarenya ko batakiri abatutsi!!naho abana be nyine betegereje impuhwe zizava i kantarange, kwa kutamenya ko batakiri abatutsi nyine !Rwanda we

  • Uyu mubyeyi nta muzungu wigeze amugonga,ahubwo aho yari atuye haje gufatwa n’umushinga wa Tubura ukorera muri Karongi,nk’uko wabikoreye n’abandi bose baturanye naho ukorera ukabaha ingurane y’amafaranga.Izo miriyoni7 nizo zahawe uwo mukecuru.Gusa ikibazo nuko batihutiye gusanishamo iyo nzu,kandi byose byari kuvamo haba imirima no gusana.

  • Niba yari yarubatswe muri 1996 ikaba ihirimye ubu, kandi bari banabonye n’ubushobozi buyisana cga se nakwita kuvugurura, bari kuboneraho gukoresha muri izo 7,000,0000 FRw. ya accident umuzungu yahaye mukecuru. Wenda bari gufatamo 1,000,000 cga 2 da harigusanwa kdi hakavamo inzu nziza cyane. Ntitugakabye rwose ngo duhishe ubushobozi dufite ngo turashaka iby’ubuntu cga ibyamirenge. Ya gahunda yo kwigira dukoresha neza utwacu duke tukagera imbere hazaza heza. Ubundi se iyo agongwa n’undi muturage ko ntacyo yari kumuha. Kutareba kure cga kwiha agaciro we!!

  • Niba yari yarubatswe muri 1996 ikaba ihirimye ubu, kandi bari banabonye n’ubushobozi buyisana cga se nakwita kuvugurura, bari kuboneraho gukoresha muri izo 7,000,0000 FRw. ya accident umuzungu yahaye mukecuru. Wenda bari gufatamo 1,000,000 cga 2 da harigusanwa kdi hakavamo inzu nziza cyane. Ntitugakabye rwose ngo duhishe ubushobozi dufite ngo turashaka iby’ubuntu cga ibyamirenge. Ya gahunda yo kwigira dukoresha neza utwacu duke tukagera imbere hazaza heza. Ubundi se iyo agongwa n’undi muturage ko ntacyo yari kumuha. Kutareba kure cga kutih’agaciro we!!

Comments are closed.

en_USEnglish