Month: <span>May 2015</span>

Uwa mbere uregwa Jenoside mu boherejwe n’amahanga agiye gukatirwa

Kuwa 15 Gicurasi Urukiko rukuru ruzasoma imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bandora Charles kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byaha bimuhamye yakatirwa gufungwa burundu nk’uko yabisabiwe n’Ubushinjacyaha. Uyu niwe wa mbere mu boherejwe bavuye hanze uzaba ukatiwe ku byaha bya Jenoside. Mu ntangiro z’umwaka wa 2013 nibwo Charles Bandora […]Irambuye

Adebayor aravuga uko yafashije umuryango we ariko NTUNYURWE

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ukomoka muri Togo aherutse kuvugwaho ko yirukanye Nyina ndetse na benewabo kuko ngo bamunanizaga bamusaba ibintu byinshi bihenze kubera kugira umururumba. Bo bavuga ko Adebayor ari umuntu utaragize icyo abamarira. Adebayor yavuze ibirambuye ku bibazo bye n’umuryango we avuga ko Abanyafrica bakwiye kubivanamo isomo. Mu ibaruwa ndende  akayishyira kuri Facebook Adebayor  […]Irambuye

Abahinzi b’icyayi mu Gisakura bagaragaje aho bahagaze kuri ‘2017’

I Nyamasheke mu murenge wa Bushekeri, abahinzi b’icyayi bo mu Gisakura bibumbiye muri Koperative za KOPTEVIGI na Coopthe-Mwaga Gisakura zakoze inama rusange yo gusuzuma ibyo bagezeho, bagaragaza ko ari byinshi byiza byahindutse mu buzima bwabo, bavuga ko byose babikesha amahoro n’umutekano bahawe na Leta iyobowe na Perezida Kagame, basoza basaba ko uyu muyobozi yakomeze kuyobora […]Irambuye

Ibyo kwa Rubangura byubuye. Umuhungu we hari ibyo yasabye Urukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015; Urukiko Mbonezamubano rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku bujurire bwatanzwe n’umuhungu wa Rubangura Vedaste (Rubangura Denis) yifuza ko ikirego yashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rukagisubiza inyuma cyakwakirwa bityo ibyemezo by’ubutaka byahawe mukase (Kayitesi Immaculee) bigakosorwa. Ni nyuma y’aho Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwanze gusuzuma ikirego cyatanzwe na […]Irambuye

Starbucks icuruza ikawa yakiriwe na Perezida Kagame

Mu biganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’itsinda ry’abantu bari boherejwe na kompanyi y’Abanyamerika ‘Starbucks Coffe Company’ icuruza n’ikawa y’u Rwanda, umuyobozi wungirije muri iyo kampani, Craig Russell yavuze ko bazakomeza guteza imbere iki gihingwa kandi bagateza imbere n’aho gihingwa. Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki 6 […]Irambuye

Mushikiwabo yagiye i Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yerekeje i Bujumbura mu Burundi aho ari buhurire n’abandi ba Minisitiri bakora umurimo nk’uwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC). Ni mu rwego rwo gushaka umuti ku kibazo kiri i Burundi nk’uko babisabwe na Perezida wa EAC ubu […]Irambuye

Internet ya 4G izaba iri mu Rwanda hose mu 2017

Mu nama y’ibihugu 14 biteraniye i Kigali kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015 irikurebera hamwe uko ibihugu bitandukanye byashishikarizwa gukoresha umurongo mugari wa interineti(Broadband) kugira ngo iterambere rishingiye kw’ikoranabuhanga ritere imbere, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga(MYICT) yatangaje ko umubare w’abanyarwanda bakoresha uburyo bwihuta bw’interineti utaragera ku kigero gishimishije ariko ngo hari ingamba zo kuwuzamura. Ministre w’urubyiruko n’ikoranabuhanga […]Irambuye

Kagame yasubije mu Nteko itegeko ryo gucunga imitungo yasizwe

Nyuma y’aho itegeko rijyanye no gucunga imitungo yasizwe na beneyo bakajya hanze, ryari ryatowe rikajyanwa imbere ya Perezida Paul Kagame ngo arishyireho umukono, mbere yo kurisinya yasabye ko Minisiteri y’Ubutabera yongera kwicarana na Komisiyo bakarinoza. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasubiye muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa […]Irambuye

UN yasabye Museveni gutabara mu Burundi

Umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon yasabye President Museveni gutabara mu Burundi agafasha mu guhagarika amakimbirane amaze iminsi muri kiriya gihugu ashingiye ku ngingo y’uko abaturage badashaka ko President Nkurunziza yiyamamariza Manda ya gatatu. Iri tangazo ryasohowe n’Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda ejo ryaje nyuma gato y’uko Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ryemeje ko Nkurunziza […]Irambuye

FERWAFA ikeneye ibimenyetso bingana iki ngo ikurikirane RUSWA mu mupira?

Abakunda n’abakurikirana cyane umupira w’amaguru bumva kenshi ruswa iwuvugwamo kenshi iyo shampionat z’ikiciro cya mbere n’icya kabiri zigana ku musozo. N’ubu niko bimeze. Inama ‘technique’ ya bamwe mu bayobozi n’abatoza b’ikipe y’Isonga FC yateranye kuwa 21 Mata 2015 yasesenguye umukino wari wahuje iyi kipe na Mukura VS inavuga kuri ruswa yavuzwe ku mutoza. Yemeje ko […]Irambuye

en_USEnglish