Digiqole ad

Amavubi U 23 yatsinze Somalia 2-0

 Amavubi U 23 yatsinze Somalia 2-0

Kuri uyu wa gatandatu, umukino wahuje Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 hamwe n’Ikipe  ya Somalia yo muri icyo cyiciro warangiye Amavubi  atsinze ibitego bibiri ku ubusa (2-0). Ni mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino yo guhatanira tike y’igikombe cya Africa U23 n’imikino Olempike ya 2016 izabera muri Brazil.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Yannick Mukunzi mu gice cya mbere naho icya kabiri gitsindwa na Kevin Muhire ku munota wa gatatu w’inyongera kuko iminota isanzwe yari yarangiye.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abantu baringaniye kandi wabonaga abafana badashyushye cyane keretse igitego cya kabiri kimaze kwinjira.

Mu kiganiro Johnny McKinstry utoza amavubi U 23 yahaye abanyamakuru yababwiye ko nubwo batsinze uyu mukino, hakenewe kongera imbaraga n’ubuhanga mu basore be bityo umukino wo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri Amavubi akazitwara neza.

Abafana baganiriye na Umuseke batubwiye ko ibitego bibiri ari bike ugereranyije n’uko bari babyiteze, ariko bashima ko nibura batsinze, basaba ko hakongerwamo imbaraga kuko ngo abakinnyi  bagiye batakaza imipira myinshi yari kuvamo ibitego .

Umukino wo kwishyura uzabera i Nairobi muri Kenya.

Amavubi nabasha gusezerera Somalia azahura na Uganda, izatsinda hagati ya zombi ihure na Misiri, izatsinda hagati y’izi niyo izajya mu mikino ya nyuma ya Africa y’abatarengeje imyaka 23 izaba mu mpera z’uyu mwaka, aho eshatu za mbere muri iryo rushanwa zizahagararira Africa mu mikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu 2016.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • hello! None ko muri iyi nkuru mwanditse ko ari abatarengeje imyaka 17 kdi ari abatarengeje 23? ahari ntimwaba mwibeshye? Murakoze gukosora!

  • Ubwo se ko mutanditse ko kubera akajagari ka komite ya Nzamwita kimwe cya kabiri cy’abakinnyi bari kubanza mu kibuga batabonetse kubera ikibazo cy’impapuro zidahuye? Naho abahungu bakinnye uyu mukino bari amabuye! Ni gute abantu bahamagara abakinnyi, bakajya mu mwiherero maze bucya umukino uba bakaba ariho bibuka kugenzura ibyangombwa byabo? Ubu se ibi nabyo bizasaba ko HE abisobanuza kugirango bikosoke aka za buruse? Igihe cyari kigeze ko akajagari n’ubuswa bicika muri FERWAFA…

  • Wowe wiyise Kalisa wikwirushya Dogori arashyigikiwe…ntiyakorwaho ! Ntabwo ari nka Joe wamaze amezi 7

  • Uwo De Gaulle uvuze ushyigikiwe ntabwo akaze kurusha benshi tumaze kwirorera baciye mwiki gihugu babica bigacika, hano wigira kizigenza amaherezo tukaguha urwamenyo utakibasha no kuhakandagira uharemera muri media.

    Injiji n’iyigira igihangage mu rwagasabo.

    Tubitege amaso twirorere amaherezo ya De Gaulle !!!!

  • @ D

    N’ubwo uwo wiyise De Gaulle yaba ashyigikiwe gute cyangwa nande, ntekereza ko ari inshingano z’abakunzi ba ruhago kwamagana ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe yenda n’abo uvuga bamushyigikiye bashobora kubona ko bibeshye. Ikindi kandi ngo nta gahora gahanze kandi siwe wa mbere uzabona ko yibeshye yibwira ko akomeye cyangwa ashyigikiwe. Wait and see…

  • Mukomeze musakuze mutukanee yewe munamwifurize ibibi mushaka byose.ariko azayiyobora paka mandaye irangiye……kandi murimwese ntawuteze kugira icyo azamukoraho

  • Joe uribeshye mwiki gihugu nta muntu n’umwe ukomeye na mba sauf HE Kagame Paul utuyoboye.

    Nu bihakana usimbukire south africa , USA, Belgium , muri gereza zaha mu Rwanda.., ubaze abafunze n’ abahungiye yo uko bifataga mu bihe bya vuba aha bishize !!!!

    Nibwo uzamenye yuko nta kiza nko kuba mu Rwanda witurije urangwa n’ukuri gusa.

  • (Munyarwanda) wasomye obyo ntandiste!!!! Navuzeko nkaba mwebwe mumweguza cg mumutuka no kumusebya ntacyo muza mukoraho..azayobora paka mandaye irangiye.kandi arakora akazike atuje…naho ibyo gukomera sinzi aho ubivana cg bihuriye niyobora rya Degaulle

  • (Munyarwanda ) kandi wifata ibya politike ngo ubivange na ferwafa kuko ntaho bihuriye nagato.so aho kuguma mucumura gusa.mwatuza arimwebwe…mpaka mandaye irangiye

  • James wibeshye ntabwo ari U17 ahubwo ni U23 ujye usoma inkuru uko yanditse ureke gutera urubwa abanditse inkuru.

  • Iminsi iraza ku guha igisubizo JOE

  • (Munyarwanda ) iminsi niwowe izaha igisubizo kuko niwowe ugitegereje…

  • Inkuru ya sport itagira ifoto nimwe! Mwisubireho. Aba bastars dukwiye kubamenya bitari mu mazina gusa. Buri mukinnyi n’ifoto ye mu kibuga? Inkuru isubirwemo turabibasabye.

  • Nyuma yo kumva kuri 10sport uko scenario yo kuvanamo 8players byagenze, byanteye kwibaza ari abayobora FERWAFA n’uriya mu comssaire wa CAF from Kenya waburiye u Rwanda abibutsa itegeko rishobora gutuma ruhanwa, ukunda u Rwanda mu by’ukuri ari nde?
    Ni ukuvuga ngo ari Somalie, ari Uganda bose bari tayari guhita batanga ikirego cy’uko twakinishije abatujuje ibya ngombwa; kweri koko ubu affaire Birori Daddy yari yongeye pour la 2eme fois?
    Harya hari hashize igihe kingana iki Ferwafa yihaye uburenganzira bwo kwemerera Cecafa kuyajira mu Rwanda itabanje kubigishamo inama Minispoc? Ni ukuvuga ngo aho kwita ku ikibazo k’ibyangombwa by’abakinnyi,Ferwafa yo yari yibereye muri deal ya cecafa( that means there was something behind kuko ntibyumuvikana na gato). Ahaa NZABANDORA ni umwana w’umunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish