Month: <span>April 2015</span>

Urubyiruko rwa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda rwasuye ‘Commune Rouge’

Abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa AERG bo muri kaminuza y’u Rwanda i Nyarugenge mu mashami ya ‘College of Science and Technology’ na ‘College of Medicine and Health Sciences’ kuri uyu wa 08 Mata 2015 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwiswe Commune rouge rushyinguyemo imibiri y’abishwe bagera ku 4 613. Mu ijambo rivanze n’ubuhamya umuyobozi […]Irambuye

Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rugize EGAM na AERG – GAERG

08 Mata 2015 – Kuri uyu wa gatatu  Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Urubyiruko rugize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside, AERG na bakuru babo barangije bibumbiye muri GAERG bari kumwe n’urubyiruko ruturutse ku mugabane w’uburayi rwibumbiye muri EGAM (The European Grassroots Anti-Racism Movement).  Abagize EGAM baherutse kwakindikira Perezida w’Ubufaransa bamusaba gutanga ukuri ku ruhare […]Irambuye

Umurusiya yemeye gucibwa umutwe bakamuteraho undi

Kubera indwara yavukanye kandi ifatwa nka zimwe zibabaza cyane yitwa Werdnig-Hoffman , umugabo ukomoka mu Burusiya witwa Valery Spiridonov yemeye ko itsinda ry’abaganga kabuhariwe mu kubaga rihagarariwe Dr Sergio Canavero rizamubaga rikamukuraho umutwe asanganywe bakamushyiraho undi uzatuma atababara. Ku rundi ruhande ariko, abahanga banenga iki gitekerezo kuko basanga ari ibisazi gusa. Ntibumva ukuntu bazabaga uriya […]Irambuye

Abahatanira PGGSS 5 batanze ubufasha ku banyamuryango ba AVEGA

Kigali, Remera – Abahanzi 10 bari guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu kuri uyu wa gatatu bahaye abanyamuryango 40 ba AVEGA imyambaro ndetse n’amafaranga ibihumbi magana atanu 500.000 frw nk’inkunga muri iki gihe cyo kwibuka ababo babuze muri Jenoside. Ni igikorwa kigamije gufasha abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 […]Irambuye

Mugesera yasabye ko urubanza rwe ruba ruhagaze mu minsi 100

“ Igihe cy’Icyunamo ni igihe cy’ishavu,… ni igihe cy’agahinda,.. ni igihe cy’akababaro gakomeye”; “ Uru si urubanza rubonetse rwose, ni urwa Genocide, kandi icyunamo turimo muri iki gihe cyabayeho kubera Genocide”; “ Abacamanza nabo ni abantu nk’abandi, mu bagize ibyago nabo barimo, birashoboka ko mu gihe nk’iki babogama”. Ibi ni bimwe mu bisobanuro byatanzwe na […]Irambuye

Abakobwa 219 bashimuswe na Boko Haram ‘barishwe’

Umwaka ugiye gushira ntagakuru k’abakobwa 219 bigaga mu ishuri ryisumbuye mu gace ka Cibok muri Nigeria bashimuswe na Boko Haram. Ikizere ku babo cyo kongera kubabona cyarayoyotse ndetse kirangira ku makuru avuga ko bose baba barishwe. Nubwo Perezida mushya wa Nigeria Muhammadu Buhari yari yijeje ko hari icyo aje gukora ngo aba bakobwa bagarurwe ubu […]Irambuye

Uganda: Igihembo cya miliyoni 10Shs ku uzatuma uwishe Kagezi afatwa

Police ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko umuntu wese uzerekana aho uwishe Umushinjacyaha mukuru wa Ugada Joan Kagezi aherereye cyangwa andi makuru yose yatuma atabwa muri yombi, azahembwa miliyoni icumi z’amashilingi akoreshwa muri Uganda. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Police ya Uganda, Fred Enanga wavuze ko uwamubona wese ashobora guhamagara kuri 0718300753, 0715411674, 0713881764, 0712667705 na […]Irambuye

USA: Umusaza w’imyaka 100 yishe umugore we n’ishoka

Kuri uyu wa kabiri Micheal Juskin ufite imyaka 100 y’amavuko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe ahita nawe yiyahura. Umugore we wari afite imyaka 88 y’amavuko yitwaga Rosalia yishwe ubwo yari aryamye asinziriye mu nzu yabo iba ahitwa Elmwood Park, muri New Jersey. Umugenzacyaha Molinelli avuga ko bapfuye imitungo bari bafite n’ibibazo by’urugo batumvikanyeho. Juskin […]Irambuye

Ubushobozi bw’Umudugudu mu gutegura kwibuka burashidikanywaho

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mata 2015 u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo hibukwa kunshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, akaba ari nabwo bwambere mu Rwanda iki gikorwa kizajya kibera ku rwego rw’umudugudu. Ubwo Umuseke wageraga hirya no hino mu midugudu ahari kubera iki gikorwa twasanze kitabiriwe n’abaturage batari […]Irambuye

en_USEnglish