Digiqole ad

Urubyiruko rwa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda rwasuye ‘Commune Rouge’ i Rubavu

 Urubyiruko rwa AERG muri Kaminuza y’u Rwanda rwasuye ‘Commune Rouge’ i Rubavu

Urubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda ku rwibutso rwa Rubavu

Abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa AERG bo muri kaminuza y’u Rwanda i Nyarugenge mu mashami ya ‘College of Science and Technology’ na ‘College of Medicine and Health Sciences’ kuri uyu wa 08 Mata 2015 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwiswe Commune rouge rushyinguyemo imibiri y’abishwe bagera ku 4 613.

Urubyiruko rwo muri Kaminuza y'u Rwanda ku rwibutso rwa Rubavu
Urubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda ku rwibutso rwa Rubavu

Mu ijambo rivanze n’ubuhamya umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda innocent yavuze ko ingaruka za jenoside n’ibikomere yabasigiye bitazashira kandi ko inkovu zayo bazazisazana.

Yashimiye aba  abanyeshuri  bibumbiye mu muryango waAERG n’abayobozi babaherekeje kuba barabonye ko ari ngmbwa gusura urwibutso rwa Commune rouge no guhumuriza abaharokokeye.

Kabanda yagarutse ku nkomoko ya Jenoside aho yavuze ko akazu kari kayobowe na Habyarimana, Bagosora, Ngeze Hassan, Bikindi n’abandi bateguye Jenoside bavukaga mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi kenshi ko iyo bageragezaga Jenoside bayigeragerezaga ku batutsi b’Abagogwe ko ari muri ubu buryo Jenoside yatangiriye mu karere ka Rubavu.

Yagarutse no kunyubako y’urwibutso rwa Commune Rouge avuga iyi nyubako yatekerejwe mu buryo burambuye kuzaba ikubiyemo amateka y’ibice bitatu harimo Amateka y’abakoroni uko babibye amacakubiri mu banyarwanda, Repubulika ya mbere, n’igice cy’ubuyobozi bwa Habyarimana n’abambari be bateguye Jenoside kuva aho agiriye ku butegetsi.

Alexis Nshimiyimana umuhuzabikorwa wa AERG muri ariya mashami yombi ya kaminuza y’u Rwanda yihanganishije abarokokeye mu karere ka Rubavu anasaba urubyiruko rw’abanyarwanda  kwamaganira kure abapfobya Jenoside bashingiye ku nyungu zabo.

Akomeza avuga ko kuvuga amateka ya Jenoside hakenewe kumenya ukuri kugira ngo hamenyekane abayihakana n’abayipfobya.

Ati “Ntidukwiriye guceceka ngo utubwiye amafuti tuyemere.”

Prof Phil Cotton umuyobozi wa College of Medicine and Health yavuze ko azaba ambasaderi mwiza ku Rwanda iwabo mu mahanga kandi avuga ko nta mwanya azaha abapfobya Jenoside mu ishuri ayoboye.

Nubwo urwibutso rwa Commune rouge rushyinguwemo imibiri y’abatutsi 4 613 abarokotse bo mu karere ka Rubavu bavuga ko haguye Abatutsi benshi cyane barenze uyu mubare bataramenya irengero ryabo.

Prof Cortton avuga ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane ariko u Rwanda uyu munsi tutanga ikizere cy'ejo heza
Prof Cortton avuga ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane ariko u Rwanda uyu munsi tutanga ikizere cy’ejo heza
Urubyiruko rwaje aha rwavuze ko nta manya ruzaha abapfobya Jenoside
Urubyiruko rwaje aha rwavuze ko nta manya ruzaha abapfobya Jenoside

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish