Digiqole ad

Umurusiya yemeye gucibwa umutwe bakamuteraho undi

 Umurusiya yemeye gucibwa umutwe bakamuteraho undi

Spiriti yemera ko muri science kwiyemeza kugera ku kintu kandi ugashirwa ukibonye niyo wahasiga ubuzima abandi barakomeza

Kubera indwara yavukanye kandi ifatwa nka zimwe zibabaza cyane yitwa Werdnig-Hoffman , umugabo ukomoka mu Burusiya witwa Valery Spiridonov yemeye ko itsinda ry’abaganga kabuhariwe mu kubaga rihagarariwe Dr Sergio Canavero rizamubaga rikamukuraho umutwe asanganywe bakamushyiraho undi uzatuma atababara.

Spiriti yemera ko muri science kwiyemeza kugera ku kintu kandi ugashirwa ukibonye niyo wahasiga ubuzima abandi barakomeza
Spiridinov yemera ko muri science kwiyemeza kugera ku kintu kandi ugashirwa ukibonye niyo wahasiga ubuzima aribyo by’ingenzi

Ku rundi ruhande ariko, abahanga banenga iki gitekerezo kuko basanga ari ibisazi gusa. Ntibumva ukuntu bazabaga uriya mugabo bagakuraho umutwe bakawusimbuza undi kuko ubusanzwe imitsi y’ijosi ariyo igaburira ubwonko kandi ngo birazwi neza ko ubwonko budashobora kumara iminota icumi butabona amaraso na oxygen hanyuma ngo nyirabwo akomeze kubaho.

Spiridinov ubu afite imyaka 30 y’amavuko ni umuhanga kabuhariwe mu gukoresha mudasobwa(computer scientist) ariko iriya ndwara yamuzahaje yamufashe akiri muto kandi iramubabaza cyane.

Yigeze kubwira abandi bahanga ko ubusanzwe umushakashatsi mwiza yemera no gushyira ubuzima bwe mu kaga ariko akagera ku bushakashatsi bwe, kandi bigateza imbere ubumenyi(science).

Avuga ko ikindi gituma yariyemeje gucibwa umutwe bakamushyiraho undi, ngo biterwa n’uko ababara cyane kandi ngo uko umwaka ushize niko ububabare bwe bwiyongera, akumva rero buriya nabwo bwaba uburyo bwo gushakira umuti ikibazo cye.

Kuva kera, abaganga bazi ko bishoboka ko umuntu bamukuraho ingingo ze zirwaye cyangwa se batifuza, bakamuteraho izindi nzima ariko ni ubwa mbere bagiye kugerageza guteraho umuntu umutwe nyuma yo kumuca uwo yari asanganywe.

Dr Sergio yabwiye CNN ko ubusanzwe uburyo bwo kubaga umuntu bakamutezaho urundi rugingo babyita Anastomosis kandi ngo azabikora neza bikunde nk’uko yabiteguye.

Uyu mugabo ngo uyu mutwe we bazawuce bashyoreho undi ariko aruhuke
Uyu mugabo ngo uyu mutwe we bazawuce bashyireho undi ariko aruhuke
Dr Sergio Caprio yemeza ko azamuca umutwe kandi agateraho undi
Dr Sergio yemeza ko azamuca umutwe kandi agateraho undi nk’uko yabiteguye
Ngo ni ubwa  mbere mu mateka bagiye guca umutwe bagateraho undi
Ngo ni ubwa mbere mu mateka bagiye guca umutwe bagateraho undi

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • yasaze
    ,

  • NONE SE NIBAWUCA AGASAMBA BAZAMUREMA? MUBIKURIKIRIRE HAFI ABIFITIYE IMISOZI Y’IMIYWE BOSE BAZABAGWE UWO NABAHO DA, NABAJURA BABA BAKIZE YAJYA AHEMUKA AKICISHA UMUTWE AGAHERAKO YIHINDUZA NTAMENYEKANE.

  • Ikibazo aba bantu ni abicanyi none se uwo mutwe bazawukura he wo kumushyiraho, ubwo si undi bazaba bishe, ikindi yitegure ko ubwenge bwe bugiye kugabanuka kuko hatekereza umutwe, nibamuha uwa fake biramureba. yakagombye guhitamo uwo bazamuha ukaba ufite ubuhanga butari munsi yubwe kuko naho ubundi hehe no kongera gukoresha Mudasobwa

  • Uyu mugabo nagira ibyago bakamuha umutwe wa Joriji Baneti azabigenza ate?Uwe nawe ntibazawice nabi ashobora kuzongera kuwukenera!Uwo mutwe bazawukura he cg bazagurana.Ibyiza bazamuhe uw’imbwa kuko nabonye hari imbwa zirusha abantu ubwenge!!!!!!!

  • Murahaze mwa Barusiya mwe! mwarenzwe za petrole na za vodka kabisa.

  • Undwari Nka Ziriya Zananiranye Bajye Baza Kureba Itsinda Intwarane Za Yezu Na Mariya. Amfa Kwemera Ko Yezu Ari Umukiza. Yasubira Muri Asia Ari Mutaraga

  • Undwari Nka Ziriya Zananiranye Bajye Baza Kureba Itsinda Intwarane Za Yezu Na Mariya. Amfa Kwemera Ko Yezu Ari Umukiza. Yasubira Muri Asia Ari Mutaraga. Hari Abize Ishuri Ry’IMANA mu by’ubuganga

  • ariko se uyu mutwe bazamuha uzava he? nuwo nawo bakoze nonese ubwenge bwe ko babutwaye!!yewe ikoranabuhanga rizagakora!!!azahita aba joriji muzaba mureba pe!!

  • Jyewe ndumva ibibintu birimo imbaraga satanic,gutese umuntu bamucigihanga bakamuteraho undi?Imana niyoyonyine ifite ubushobozi bwoguhumuntu ubuzima cg ikabumwaka.

  • uyu muntu sinzi ibyo arimo kabsa ahubwo azapfa

  • Iyi nkuru ntabwo mwayitanze neza: Uyu Valery Spiridonov bazamukata umutwe bawutere ku gihimba cy’undi muntu wemeye gutanga umubiri we (donneur)…

  • hahahaha ngewe ndabaza uwo mutwe mushyashya bazamushyiraho bazawukurahe?uwowundise bazawujugunya

  • hahahahaha! wasanga yanyoye surudewire kuko ndabona bitashoboka

  • Ababagabo bashaka guhinyura Imana.biratangaje gusa azapfa pe.

Comments are closed.

en_USEnglish