Digiqole ad

Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rugize EGAM na AERG – GAERG

 Perezida Kagame yakiriye urubyiruko rugize EGAM na AERG – GAERG

Perezida Kagame nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abagize iyi miryango yombi ari kubasezera

08 Mata 2015 – Kuri uyu wa gatatu  Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Urubyiruko rugize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside, AERG na bakuru babo barangije bibumbiye muri GAERG bari kumwe n’urubyiruko ruturutse ku mugabane w’uburayi rwibumbiye muri EGAM (The European Grassroots Anti-Racism Movement). 

Perezida Kagame nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abagize iyi miryango yombi ari kubasezera
Perezida Kagame nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abagize iyi miryango yombi ari kubasezera

Abagize EGAM baherutse kwakindikira Perezida w’Ubufaransa bamusaba gutanga ukuri ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside.

Urubyiruko rwibumbiye muri EGAM rwaturutse mu bihugu bitanu; u Bufaransa, Ubudage, Ububiligi, Croatia, na Bosnia  rukaba ruri mu Rwanda kuva ku itariki ya 04 Mata aho rwaje kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka kuzageza ku itariki 11 uku kwezi.

Benjamin Abtan, Umuyobozi wa EGAM avuga ko EGAM yifatanyije na AERG/GAERG kugirango hagaragazwe ukuri n’uruhare rwa bamwe mu Bafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “EGAM dukeneye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare Ubufaransa bwagize muri ubwo bwicanyi ndengakamere ndetse dukeneye ko  uko kuri kumenyekana ku isi yose kuko Abafaransa ntibarasobanukirwa n’uruhare igihugu cyabo cyagize.”

Bwana Charles Habonimana, Umuyobozi wa GAERG yabwiye itangazamakuru ko ubufatanye bwabo na EGAM  bwatangiye umwaka ushize ubwo uru rubyiruko ruturuka ku mugabane w’uburayi rwari rwaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka kunshuro ya 20.

Avuga ko bagamije gushyira hamwe muri gahunda yo guhangana n’Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragazwa ukuru kuri kw’ibyabaye ndetse no guhangana n’abakora ivangura iryo ariryo ryose.

Habonimana yagize ati “ Duherutse kwandikira Leta y’ u Bufaransa tuyisaba ko ukuri kwashirwa ahagaragara kandi koko dufute ikizere ko uko kuri kuzashyirwa ahagaragara, gusa iyo bavuze ngo hari amabanga ya Leta atarajya ahagaragara bidutera  impungenge ko amabanga amwe namwe atazajya ahagaragara

Umwaka ushize muri Kamena urubyiruko rwibumbiye muri EGAM rw’Abafaransa rwari rwaje mu Rwanda kwamagana uruhare rw’u Bufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abagize EGAM bavuga ko bakomeje gushaka ukuri kubyabaye n’uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa.

Ifoto rusange ya Perezida Kagame, Minisitiri w'umuco na Siporo hamwe n'abagize EARG-GAERG na EGAM
Ifoto rusange ya Perezida Kagame, Minisitiri w’umuco na Siporo hamwe n’abagize AERG-GAERG na EGAM

Photos/J.UWASE/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ubufatanye bw’urubyiruko rwibumbiye muri AERG/GAERG na EGAM bakomereze aho maze ukuri kumenyekane igituma abafransa badashaka kudufasha kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

  • urwo rubyiruko rw,abanyaburayi ibitekerezo byabo ni byiza ark ntituzabishinge izo mpuhwe batugirira kuturusha, simbizi kbs

  • Ntimuzishinge Politiki ya ba Gashakabuhake! Ko ndeba ari abakambwe se (abasaza n’abakecuru), ruriya ni urubyiruko rwa hehe? Mujye mushishoza mumenye ko Abazungu bose ari bamwe, jyewe narumiwe!

Comments are closed.

en_USEnglish