Month: <span>April 2015</span>

Mc Phil Peter Family, yasuye urwibutso rukuru ku Gisozi

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 21,ihuriro ry’urubyiruko rwishyize hamwe ruyobowe n’umunyamakuru Nizeyimana Phil uzwi nka Phil Peter, rwasuye urwibutso rukuru ruri ku Gisozi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo Phil Peter n’umuryango munini ahagarariye, bakoze urugendo kuva mu Mujyi rwagati bagana ku Gisozi mu rugendo […]Irambuye

Uganda: Bazasora miliyari 5 Shs zo kwitegura uruzinduko Papa Francis

Ubwo Papa Francis yabwiraga President Museveni ko ateganya kuzasura Uganda, byateye abantu ibyishimo. Ariko ubu bamwe batangiye kugwa mu kantu bamaze kubona ko imyiteguro yo kuzamwakira izasaba ko basora Miliyari eshanu z’amashilingi y’inyongera ku misoro isanzwe. Nk’uko bigaragara mu nyandiko mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yemejwe n’Inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, abasora bazishyura imisoro ingana na […]Irambuye

Kamonyi: Abarokotse n’Abishe ababo muri Jenoside babanye mu ishyirahamwe

Ishyirahamwe babanamo ryitwa “Ndaje Muvandimwe Twiyunge” rihuriyemo bamwe mu bakoze Jenoside bemeye icyaha bakababarirwa na bagenzi babo biciye ababo bo bakarokoka. Iri shyirahamwe rihuje abatuye mu midugudu ihana imbibi ya Ruseke mu murenge wa Nyarubaka na Giheta mu murenge wa Musambira. Ishyirahamwe ryabo rigamije kwiyunga, kubaka ubumwe no kwiteza imbere. Abagize iri shyirahamwe imiryango yabo […]Irambuye

FDLR yateye ibirindiro by’ingabo za Congo yica umwe

Radiookapi yatangaje kuri uyu wa kane ko abarwanyi ba FDLR mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 08 Mata bateye ibirindiro by’ingabo za FARDC mu gace ka Busesa muri Rutchuru, Kivu ya ruguru, mu mirwano bakica umusirikare umwe mu ngabo za Congo undi agakomereka.  Ingabo za Congo zabashije gusubiza inyuma abo barwanyi nyuma y’amasaha abiri y’imirwano. […]Irambuye

Bazapfobye cyangwa babyihorere twe tuzibuka abacu-Mayor Ndamage

Kuri uyu wa 09, Mata mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali la Nyakabanda hateraniye abaturage mu midugudu ituranye bafatanya kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994. Umushyitsi mukuru Mayor wa Kicukiro Paul Jules Ndamage wabwiye abari aho ko abapfobya Jenoside ntacyo bazageraho. Umuyobozi w’umurenge wa  Niboye Nirera  Marie Rose yavuze ko abaturage ubu biyemeje […]Irambuye

RGB irasaba itangazamakuru kwishyira hamwe ngo ritere imbere

Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) mu muhango wo gutera inkunga ibinyamakuru byandika bigasohora ibinyamakuru ku mpapuro, cyatangaje ko kwishyira hamwe kw’abakora uyu mwuga aribyo byatuma batera imbere mu bushobozi n’ubunyamwuga nk’uko bivugwa na Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo RGB. Ihuriro ry’ibinyamakuru byandika mu Rwanda (Forum of Private Newspaper) byashyikirijwe na RGB inkunga y’ibikoresho by’umwuga wabo […]Irambuye

Sudan: Ingabo za RDF n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe

Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’Abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi taliki ya 7 Mata 2015. Icyo gikorwa cyabereye mu mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir. Ushinzwe ibikorwa by’ambasade y’u Rwanda muri Sudan, […]Irambuye

Abafitiye Leta umwenda barasabwa kwishyura cyangwa bagakomanyirizwa

Mu kiganiro giheruka guhuza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’abanyamakuru yavuze ko Leta yafashe ingamba zikomeye ku bantu batsinzwe imanza ariki bakaba batishyura amafaranga basabwa ndetse ngo mu minsi iri imbere barashyirwa mu kato. Iki kiganiro kibabaye hashize ibyumweru bibiri, Minisitiri Busingye yavuze ko mu rwego rwo kurangiza imanza Leta yatsinze, uwatsinzwe asabwa kwibwiriza agatanga amafaranga […]Irambuye

Obama yasuye Inzu ndangamurage ya muzika ya Bob Marley

Mu rugendo arimo muri Jamaica Perezida Barack Obama yasuye inzu ndangamurage y’umuziki wa Bob Marley, icyamamare mu njyana ya Reggae ku Isi. Obama yatangaje ko nawe agitunze buri Album ya Bob Marley. Obama muri uru ruzinduko yahise aba Perezida wa mbere ya USA usuye Jamaica mu myaka 33 ishize nyuma ya Ronald Reagan wahasuye mu […]Irambuye

en_USEnglish